Déogratias Mushayidi yimuriwe muri Gereza ya Mageragere

Bwana Déogratias Mushayidi, umukuru wa PDP Imanzi

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan uyu munsi ku wa gatandatu tariki ya 1 Nzeri 2018 aravuga ko umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Président Paul Kagame, Déogratias Mushayidi yimuwe aho yavanwe muri gereza ya Nyanza ahagana i saa cyenda n’iminota 40.

Umwe mu bakozi b’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) waduhaye amakuru yatubwiye ko mu gitondo aribwo umuyobozi wa RCS ushinzwe iperereza Kyomugisha Michel aribwo yaje muri gereza ya Nyanza iri mu kagali ka Mpanga abanza gusaka bikomeye Déogratias Mushayidi amwuriza imodoka ya gereza ifite plaque GR 771 D.

Uyu akaba abaye umunyepolitiki wa kabiri wimuwe muri gereza ya Nyanza ajyanwa muri Gereza ya Mageragere, nyuma ya Colonel Habimana Michel wimuriwe muri iyo gereza nawe mu minsi ishize.

Déogratias Mushayidi akaba ari umwe mu banyapolitiki batarya indimi mu kugaragaza uburyo ubutegetsi bwa Perezida Kagame bukomeje kuyoboza abanyarwanda igitugu. Akaba yarakatiwe gufungwa burundu.

Twabibutsa ko ivanwa muri gereza rya Mushayidi rije rikurikira ishimutwa ry’umunyakenya Kamuala Mola wakuwe muri gereza ya Nyanza kuwa 24/08/2018 kugeza ubu aho afungiwe ntihazwi.

1 COMMENT

Comments are closed.