Depite KAREMERA Jean Thierry aravuga ko amasezerano n’Arsenal nabo bayamenyeye mu itangazamakuru

Depite Karemera Jean Thierry, Umunyamabanga Mukuru wa PPC

Depite KAREMERA Jean Thierry uhagarariye Ishyaka ry’iterambere n’ubusabane (PPC) mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda avuga ko mu mikorere y’Inteko Ishinga Amategeko ubundi iba igomba kugezwaho ibikorwa bya Guverinoma ariko ngo iby’aya masezerano nabo babimenyeye mu bitangazamakuru.

Avuga ko mu “mu mikorere y’Inteko hari ibyo bagezwaho binyuze muri Raporo zitangwa n’inzego zitandukanye, ndetse nabo (bakaba) bagira uruhare mu gukurikirana gahunda zitandukanye Leta yafashemo ibyemezo.”

Aya akibutsa ko mubyo bakurikirana harimo n’ibijyanye no gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu.

KAREMERA ati “(Ibya Arsenal) Ni amakuru twese twagiye twumva avugwa hirya no hino mu bitangazamakuru. Ariko ntekereza ko Inteko Ishinga Amategeko nayo mu bubasha ifite uko ishobora kuba yabikurikirana ikareba koko niba ibyakozwe n’ubundi bisanzwe biri mu murongo wa Leta wo gukomeza kwagura no guhindura isura y’igihugu, ndetse no kugira ngo turebe uburyo twashora imari mu bintu bishobora kungukira igihugu.”

Depite Jean Thierry avuga ko nyuma y’ibyumweru bitatu “usibye ibyo bagiye bakurikirana mu bitangazamakuru nta yandi makuru bafite”.

Ati “Ubwo Inteko nk’urwego buriya rufite inshingano yo kuzabikurikirana, hari igihe kizagera abantu bakabikurikirana bakareba uko byakozwe.”

Gusa, Depite Thierry ngo atekereza ko ibyakozwe bitaba bitakozwe mu murongo mubi, kuko ngo akurikije gahunda n’ibyemezo bigenda bifatwa bijyanye no guteza imbere igihugu usanga igikorwa cyose muri kino gihugu kiba kigamije ikiza.

Ati “Ntekereza ko nta kintu cyakorwa kigamije gusubiza igihugu inyuma, cyaba kigamije buri gihe ko dutera imbere, turusheho gutera intambwe tuva aho twari turi tugana aheza hihuse kandi tugendeye no ku muvuduko twiyemeje.”

Kuri uyu wa kane Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko intego y’aya masezerano igamije guteza imbere ubukerarugendo ariko ngo baniteze abashoramari benshi cyane kubera uburyo Arsenal yatangiye kumenyekanisha u Rwanda.

N’ubwo amafaranga akubiye mu masezerano y’imyaka itatau u Rwanda rwagiranye na Arsenal atatangajwe, bivugwa ko u Rwanda ruzajya rwishyura iyi kipe miliyoni 10 z’ama-pound akoreshwa mu Bwongereza, aya akaba aruta miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.

Source: Umuseke.rw