Diane Rwigara ati:”aho kunigwa n’ijambo wanigwa n’uwo uribwiye”

Diane Rwigara mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019

Diane Rwigara, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, yandikiye ibaruwa ndende Perezida Paul Kagame amumenyesha ko ahangayikishijwe n’iyicwa ry’abarokotse Jenoside, ndetse n’abandi batayirokotse avuga ko rikorwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Yavuze ko mu ibaruwa ye yibanze ku barokotse Jenoside kuko u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka.

Avuga ko atandikiye imiryango nka CNLG na Ibuka iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside kuko avuga ko “ikunze kugaragaza ubwoba no gutinya kubwiza ukuri ishyaka riri ku butegetsi”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG avuga ko Diane Rwigara atavuganira abarokotse Jenoside. Ubutegetsi bw’u Rwanda bwagiye buhakana uruhare mu rupfu rwa bamwe mu bo Diane Rwigara yavuze mu ibaruwa ye.

Mu ibaruwa ye, Diane Rwigara ashima ko Leta yiyemeje gukomeza kuzirikana abazize Jenoside kandi ngo birakwiye. Agakomeza ati: “Ariko se Nyakubahwa Perezida, abenshi muri twe baziyubaka bate barenganywa, batotezwa, banyerezwa, bicwa?”

Yagarutse ku iyicwa ry’umucungagereza Mwiseneza Jean Paul avuga ko yishwe atemaguwe, nyamara yari yararokotse Jenoside wenyine na mushiki we, nabwo umubiri we urangwa n’inkovu z’imihoro bamutemesheje muri Jenoside. 

Rwigara, washatse kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika ntabyemererwe na nyuma agafungwa aregwa ibyaha akaza kuba umwere, avuga ko Mwiseneza atari we wenyine warokotse umaze kwicwa ko hari n’abandi benshi bishwe n’inzego zishinzwe umutekano.

Mu ibaruwa ye agira ati: “Nyakubahwa, nkamwe mutuyoboye kuki mudahana cyangwa ngo mwamagane abakora ayo marorerwa ahubwo mugasa nk’aho mubashyigikiye nk’uko mwabikoze mu ijambo mwavugiye i Rubavu ku itariki 10 Gicurasi 2019? Abo mukuriye babifata nk’ikitegererezo.”

Rwigara yanditse ko nko mu gushyingura Mwiseneza Jean Paul, umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge yagize ati: “Ni wowe ugomba kwimenyera umutekano, ugomba kumenya uwo uriwe, ukamenya uko witwara, ukamenya ibyo uvuga, n’aho ubivugira…”

Diane Rwigara avuga ko uyu muyobozi yumvikanishaga ko Mwiseneza ari we wizize.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yabwiye ikinyamakuru IGIHE – kibogamiye ku butegetsi bw’u Rwanda – ko Diane Rwigara atari umuvugizi w’abarokotse Jenoside.

Ikinyamakuru IGIHE gisubiramo amagambo ya Bwana Bizimana avuga ko “kuva ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagarika Jenoside, abayirokotse bakomeje kwitabwaho na Leta y’u Rwanda, ibakorera ibikorwa bikomeye kandi byabubatse mu nzego zinyuranye z’ubuzima bwabo”.

Mu ibaruwa ye hariho n’urutonde rw’amazina y’abantu 40, barimo na se Assinapol, barokotse Jenoside n’abandi batayirokotse, avuga ko bishwe cyangwa baburiwe irengero bigizwemo uruhare n’inzego zishinzwe umutekano. 

Diane Rwigara asaba Perezida Kagame “guhagarika izo mpfu za hato na hato zishyira imiryango myinshi mu gahinda ko kubura ababo.”

Diane Rwigara kandi yasubije ibibazo by’umunyamakuru Florentine Kwizera wa Radio BBC Gahuza Miryango mu makuru yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2019. Icyo kiganiro mwacyumva hano hasi:

BBC