Diane Rwigara, Bernard Ntaganda na Victoire Ingabire basohoye itangazo

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu itangazo bashyize ahagaragara mu rurimi rw’igifaransa, Diane Rwigara, Bernard NTAGANDA na Victoire Ingabire baramagana iyicwa ry’umuvugizi wa FDU-Inkingi mu Rwanda, Bwana Anselme Mutuyimana wishwe ku wa gatanu tariki ya 8 Werurwe 2019, basaba ko hakorwa iperereza mu rwego rw’igihugu no mu rwego mpuzamahanga.

Muri iryo tangazo kandi baributsa ko Anselme Mutuyimana yishwe yiyongera ku rutonde rurerure rw’abantu batandukanye bishwe barimo abakoraga mu miryango itegamiye kuri Leta, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi baba ari abakoreraga mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

Abo banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bakorera politiki mu Rwanda baravuga ko uburyo abo bantu bose bicwamo ari bumwe ndetse bugaragaza ubunyamwuga mu kwica bw’ababikora.

Barahamagarira Leta y’u Rwanda ifite inshingano zo kubungabunga umutekano w’abanyarwanda gukora iperereza ngo hamenyekane ukuri ku iyicwa rya Anselme Mutuyimana.

Barasaba kandi umuryango mpuzamahanga gutera inkunga ku buryo hakorwa iperereza mpuzamahanga ku bwicanyi bushingiye kuri politiki bukomeje kuba mu Rwanda.

1 COMMENT

  1. Aba banyapolitiki ndabashyigikiye.Ntabwo bakwica umuyobozi mwishyaka ndetse nundi munyarwanda wese ngo turebere. Ibi nibintu bigomba guhagarara.Kandi ababigiramo uruhare bose bazabibazwa. Umuntu ntabwo apfa nk’ikimonyo, umubu cyangwa isazi.

Comments are closed.