DIANE RWIGARA :IHOHOTERWA ku gitsina GORE: imwe mu ntwaro mu ntambara z’ inyeshyamba.

1.Bimaze kuba akarande mu Rwanda, iyo habonetse umugore ufata iya mbere muri politique itavuga rumwe na leta y’Inkotanyi icya mbere intore zikora ni ukumuharabika zimutesha agaciro nk’ igitsinagore.

2.Abenshi mu Bataripfanakazi b’Ishyaka Ishema twamenyekanye bwa mbere mu Rwanda nk”INDAYA KABUHARIWE” hifashishijwe ibinyamakuru bya leta y’ Inkotanyi nka Rushyashya n’ibindi.

3.Mu myaka yashije nigeze gukutikira ikiganiro ku ntambara zayogoje Akarere k’Ibiyaga Bigali b’ Afurika. Uwitwa Docteur Mukwege yasobanuriye abari aho akaga gakomeye abarwayi be bahura nako aribo abagore bafatwa ku ngufu mu ntambara zo kwigarurira amabuye y’ agaciro zishozwa n’ inyeshyamba zayogoje intara ya Kivu.

4.Hari Abashakashatsi bagerageje gusobanura ukuntu mu mateka, imwe muri phénomène zikomeye zikunze kuranga intambara z’ inyeshyamba ari uguhohotera abari n’ abategarugori.

5.Hatanzwe urugero rw’ ukuntu mu bihugu by’ Abarabu, abashyamiranye bahisemo guha imyitozo ya gisirikare ndetse n’intwaro abategarugori kugirango birwaneho.

6.Muri iyo conférence yabereye muri Faculté de droit ya Université Laval i Québec, umwe mu batumirwa b’imena yari Madame Louise Arbour ,ex-Procureur w’urukiko rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda. Madame Arbour we yavuzeko ubwo yari mu nama y’impuguke mu by’ intambara yo muri Kivu zombi, icyo kibazo bacyizeho binonosoye, we atanga igitekerezo cy’uko abagore bo muri Kivu nabo bahabwa intwaro n’imyitozo yo kwirwanaho.

7.Mu myanzuro y’iyo nama ngo yabereye i Genève, igitekerezo cya Madame Arbour nticyahise kuko ngo basanze kwaba ari ukongera intwaro muri ako gace n’ubundi gasanzwe karimo intwaro nyinshi.

8.Uyu munsi twese twabyutse tubona photoshop ziharabika Mademoiselle Rwigara . Ari abatemera ibyo akora, ari abamushyigikiye… twese hamwe dufatanye twamagane iyo mikorere y Inkotanyi igayitse.

9.Nka ministre wa Gouvernement y’abaturage ufite mu nshingano ze guharanira iterambere ry’umwari n’ umutegarugori ndakangurira abanyarwanda bose kugendera kure uwo muco udusubiza inyuma wo gutesha agaciro igitsina gore hitwajwe politique cyangwa ingengabitekerezo yo gushaka kumvisha abantu ko hari responsabilités ziharirwa abagabo gusa. Iterambere rihera mu myumvire.

Nadine Kasinge

Minisitiri w’ umuryango n’ iterambere ry’umwari n’ umutegarugori.

Gouvernement y’u Rwanda ikorera mu ubuhungiro

2 COMMENTS

  1. Nanjye ibi bintu byamababaje cyane.Gusa ntacyo bivuze.Kuba yarifotoje kuriya, yari muri intimités ziwe, abifitiye uburenganzara.Nta muntu n’umwe warukwiye kwiroha mu buzima bwite bw’umuntu:Violation de Droits de l’Homme, article 8 de la Convention europeenne pour la protection de Droits de l’homme:la vie privée et la intemidité familiale.
    Diane, ntibiguce intege, ntawe utazi icyo buri wese yambariyeho.Kandi twese twasohotse mu nda za ba mama, twambaye ukuri.Nababajwe n’aya mafoto y umwari wacu,ariko uwayashyize hanze, ni igifura, si imfura.

  2. Ntabwo umwana wumukristu yakwiphotoza yambayu ubusa keretse niba aribabandi basimbukaga urugo rwabo bagaphotora
    umukobwa ucyiri isugi agiye kwiyuhagira ese nkabagore bajyakubyara hanze gusambana akabyara ko akiri madam president ko atamwirukanye ese igihe yavugaga ko mwishe se kuki mutayize iyophoto hanze mufite ubwoba bwiki kumwana ushaka kurenganura abomwa goje

Comments are closed.