Diane Rwigara: Tuzaceceka kugeza ryari? Gukora ibyaha si ikibazo, ikibazo ni ubivuze!

Mu kiganiro Diane Shima Rwigara yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuwa kane tariki ya 23 gashyantare 2017 mu mujyi wa Kigali, yagaragaje ko abanyarwanda bugarijwe n’ubukene bukomeje gutuma benshi bicwa n’inzara, akarengane, n’ikibazo cy’umutekano muke, kandi nta ruvugiro bafite.

Mu magambo ye, imbere y’itangazamakuru kuri uyu wa kane, Diane Rwigara yagize ati:

“ Tuzaceceka kugeza ryari? Gukora ibyaha si ikibazo, ikibazo ni ubivuze! Ntabwo ndi umunyapolitiki cyangwa ngo mbe mfite umuryango mpagarariye aha, naje hano imbere yanyu nk’umunyarwandakazi wifuza kugaragaza ibibazo biri mu gihugu kuko abagomba kuvuganira abaturage ntacyo babikoraho, abanyarwanda twugarijwe n’ubukene, abantu baririrwa bicwa n’inzara, akarengane ni kose mu gihugu kandi nta mutekano”.

Diane Rwigara avuga ko bimwe mu bikururira abanyarwanda ubukene bubazanira inzara harimo kuba leta ibuza abantu imikorere maze igaharira bamwe na bamwe amasoko ndetse n’amafaranga y’igihugu agashorwa mu bintu biba bitihutirwa nko kwiyubakira amahoteri, amagorofa n’imihanda kandi hirya no hino mu gihugu abaturage bicwa n’inzara. Aha yatanze urugero rw’inyubako ya Kigali Convention yatwaye akayabo.

Ku bibazo by’akarengane, Diane Rwigara yavuze ko abanyarwanda bimurwa mu mitungo yabo ku mpamvu zitwa iz’inyungu rusange nyamara bigatera igihombo abaturage kuko bahabwa amafaranga make ugereranyije n’aba yabariwe imitungo yabo, ndetse bamwe na bamwe ntibanayabone.

Ku kijyanye n’umutekano, avuga ko abantu baburirwa irengero, abandi bakicwa, kandi ko nta n’umwe ufatwa mu babigizemo uruhare ngo ahanwe, umutekano ushimwa n’abanyamahanga ariko abenegihugu utabageraho.

Rwigara Diane yakomeje agira ati:

“ leta yibanda mu kwerekana uko igihugu kigaragara ititaye ku buryo abantu babayeho, ubukungu bw’igihugu buri mu maboko y’abantu bacye bari mu ishyaka riri ku butegetsi, ese izo nyungu rusange ziri he mu baturage? nta mazi ! nta mashanyarazi ! ni ukugaragariza abanyamahanga ibyiza kandi abanyarwanda bicwa n’inzara. Birababaje kubona dusurwa n’umwami wa Maroc akakirwa neza ariko umwami wacu yatanga abayobozi bakuru bacu ntibagire icyo babivugaho n’abagize icyo bakoze bakabibazwa”.

Diane avuga ko nubwo hari ibyiza byakozwe, hari n’ibitagenda neza bikwiye kuvugwa bigakosorwa. Abantu bagahabwa urubuga ariko rudahakana cyangwa ngo rupfobye jenoside, hakaba hakenewe ubwisanzure mu kuvuga ibitagenda mu gihugu ntibibe icyaha kuko Abanyarwanda bafite ubwoba kandi mu nzego hafi ya zose bikaba bituma abagakemuye ibibazo birinda kugira icyo babikoraho kubera ubwoba ko bakoze cyangwa bakavuga ibyo reta idashaka byabashyira mu mazi abira.

Mu magambo make asoza ikiganiro n’abanyamakuru, Diane Rwigara yavuze ko Abitangiye igihugu  bose bitangiye gushaka amahoro n’ubumwe kandi ntibarabigeraho. Bityo nubwo abantu bacecetse si ibicucu, bararakaye kandi barananiwe!

Diane Shima Rwigara ni umukobwa wa nyakwigendera Rwigara Assinapol.

Taliki 4 Gashyantare 2015 humvikanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Assinapol Rwigara rwabereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo, ubwo igikamyo cyavaga mu kindi cyerekezo cyagonganaga n’imodoka yari atwaye yo mu bwoko bwa Mercedes Benz agahita yitaba Imana ako kanya.

Source: umurashi

10 COMMENTS

    • ko mbona ari wowe upfuye mbere ye laa !!!!!! icecekere wasanga nawe uri muri abo bakene yavuze nta nurwara rwo kwishima ufite !!!

  1. Ubuse kagame noneho agiye guhangana ninfubyi ese iyarebye Assinapol ukoyahungishije murefu numuryango we akitanga inyiturano ikaba kumuhotora none infubyize wiyemeje guhangana nazo uzizenyera ushaka ko zichwa ninzara ese Angel igihe uzaba wapfuye azahozwa nande abobana wicishije akababaro no kwica Umwami utarigeze agira icyagutwara kugirango bahugire mukababaro ke bibagirwe ubusambanyi bwumugore wawe wabyaye hanze ngobabyibagirwe wese ko utamwishe uwomugore nyamara niwe uzakwiyicira imigambi yarayicuze rwose kandi ntaho uzayica

  2. eh….uyu mwana w’umukobwa atumye mba emotional kabisa! I hail her courage and bravery! Diane, you just made my day, you are a true heroe! nitubona abandi nkawe ibi bibazo turimo ntakabuza turabivamo bidatinze, tuvaneho ingoma iri kutumara itagize icyo itumariye, but we have to act fast!

  3. gusa twitegure revolution nyayo kuko ndayibona kabisa iri hafi, kandi turi tayali! RNC nikomeze ikore coordination ya opposition na mobilization, uyu mwaka ugomba kurangira tugeze kubyo twashakaga tuvanaho leta ya HABYALIMANA, mwambare twirukane agatsiko kataratumaraho abantu! kwirirwa babeshya ngo ntamoko aba mu Rda kandi ariyo bakoresha ngo bayobore, birirwa bateranya abantu bashingiye kumoko, ingegera gusa!

  4. Uruva sha,abobanyamakuru nabobaremeza ko kwigara asinapol yapfuye azinze ikamyo yagonganye nayo agahita yitaba imana kandi barahise bamushyira mumashashi akirimuzima?kagame na Nahimana thomas ni
    Nde twatorakoko?ndupfe ariko harisaaha numunsi bitazarenga tu?

  5. Indirimbo yigihungu cyacu,ngo Rwandarwacurwandagihungu cyabyayeyi ndakuratanishyaka nubutwari iyonibutsibigwibangizekugezubu……… twebwe igisinga nikimwe?mwihgane turibugufi,icyambere turacyashaka ko kgame afungura demukarasimugihungu byakwanga namwemuruva ikirakurikiraho?tuzibuka ubwoko bwose,abatutsi nabahutu bose bazinze kagame. Umututsi,umuhutu ukiriho ntawupfiragushira,ubutegetsi bwarumbwahabyarimana

  6. yiba twaridufite urubyiruko rushaka urwanda rwejo kwishira rukizana bagatuma urwanda ruzana isura inzizaq
    twabatubohotse rubyiruko mugane ibinyamakuru muvuge ibyomushaka kumpinduka yanyu

    the future of tomorrow its new generation nibamutabikoze baso bizicwa nkimibu

  7. Amarira yi mfubyi arimo kubabaza uwiteka aribaza uko izawe zizamera umunsi yagucireye urwobo doreko se winfubyi yamaze kubara umurongo
    Wazo ugeze mwijuru Imana iracyatyaza inkota ikarishye izahorera abayo

Comments are closed.