Diane Shima Rwigara arasaba Komisiyo y’amatora kutabogama

Umwali Diane Shima Rwigara umaze gutangaza ku mugaragaro ko azahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani uyu mwaka azabikora nk’umukandida wigenga. Ni imfura y’uwahoze ari umunyemari ukomeye mu Rwanda Assinapol Rwigara. Uyu yapfuye mu 2015 ku mpamvu zitavuzweho rumwe.

Diane Shima w’imyaka 35 y’amavuko ntaho azwi mu bikorwa bya politiki. Afite impamyabumyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu byimari n’icungamutungo.Mu kiganiro yahaye abanyamakuru yavuze ko mu myaka 58 ishize nta butegetsi bwigeze busubiza ibibazo by’ibanze bireba abaturage.

Aravuga ko ubu abanyarwanda bugarijwe n’ubukene bicwa n’inzara hirya no hino mu gihugu bagahunga, aravuga ko ibibazo by’akarengane na byo biri mu bihangayikishije abanyarwanda, abaturage bicwa mu buryo budasobanutse ndetse n’ababurirwa irengero. Uyu mwali avuga ko hari ikibazo gikomeye cyo kutagira ubwisanzure mu baturage. Akavuga ko hakenewe politiki idaheza. Iha uburenganzira buri munyarwanda mu kugaragaza ibitekerezo bye byubaka.

Umwali Diane Rwigara aramutse yujuje ibisabwa akemererwa kwiyamamariza gutegeka u Rwanda nta kabuza ko yahanga na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame umaze imyaka 17 kuri uwo mwanya. Ubunararibonye buke muri politiki ntibumuteye impungenge.

Shima Rwigara atangaje ko aziyamamariza gutegeka u Rwanda mu gihe mu mpera za 2015 abanyarwanda batoye kamarampaka ku mpuzandengo ya 98% basaba ko itegekonshinga rya Repubulika rivugururwa mu ngingo yaryo ya 101 bakomorera Prezida Kagame ngo azabashe kongera kwiyamamariza gutegeka.

Uyu ushaka kuba umukandida wigenga yibukije amwe mu magambo Umukuru w’u Rwanda yavuze ko igihe yabura umusimbura byaba bigaragaza ko yategetse nabi.

Kuba rero magingo aya ibya Perezida Kagame byarabaye ikinyuranyo, na byo Diane Shimana yagize icyo abivugaho. Yagize ati “ Iyo igihe cyo gutanga ubuyobozi kigeze bitwaza ko ari abaturage babasabye gukomeza kubayobora. Ugasanga abaturage rubanda rugufi ari bo bigizeho ingaruka nyuma. Kugira ngo rero uwo muco mubi ucike , nuko komisiyo y’igihugu y’amatora ikwiye kutabogama, igaha amahirwe angana buri munyarwanda ushaka kwiyamamaza, abanyarwanda bakihitiramo ikibabaereye. Ati ibyo leta ya FPR itashoboye gukora mu myaka 23 ishize ntizagishobora mu myaka izaza”

Umunyemari Asssinapol Rwigara akimara gupfa umuryango we wakunze kumvikana mu bitangazamakuru wikoma ubutegetsi ko buri inyuma y’urupfu rwe. Abanyamakuru bashatse kumenya niba uyu mukobwa we utamenyerewe mu bikorwa bya politiki kuba yayinjiyemo bifitanye isano n’urupfu rwa se.

Yagize ati “ Ibyabaye ku muryango wanjye nasanze Atari twe twenyine , nasanze ibibazo twaciyemo ari ibibazo abanyarwanda benshi bacamo,niho rero niyemeje gushaka inzira nabona uko nkemura ibibazo byugarije abanyarwanda kuko si umuryango umwe ni imiryango myinshi”

Umwali Diane Shima Rwigarara abaye umunyarwandakazi umwe rukumbi ugaragaje ubushake bwo gutegeka u Rwanda. Yiyongeye ku rutonde rw’abandi banyarwanda bamaze kugaragaza ubushake bwo kwiyamamariza gutegeka u Rwanda mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Munani nk’umukandida wigenga. Ni nyuma Bwana Philippe Mpayimana wabaga mu Bufaransa na we uvuga ko aziyamamaza nk’umukandida wigenga.

Hari kandi bwana Frank Habineza ku iturufu y’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda; ndetse na Padiri Thomas Nahimana uba mu Bufaransa. Uyu na we ku iturufu y’ishyaka Ishema ry’u Rwanda amaze gukumirirwa ubugira kabiri adakandagira ku butaka bw’u Rwanda ngo abashe kuhakorera ibikorwa bya politiki.

Kugeza ubu abasesengurira ibintu hafi bemeza ko hataraboneka umuntu ukomeye muri Politiki uzashobora guhangana bya nyabyo na Prezida w’u Rwanda Paul Kagame umaze imyaka 17 ku butegetsi ku iturufu y’ishyaka FPR Inkotanyi.

 

1 COMMENT

  1. Nonese kuvugako Diane yambaye ubusa muzi abazifata nabazikora kuko Diane numukristu kobahoraga basimbuga urugo rwabo wasanga bihishaga bagaphotora umwana yiyambura agiye koga
    aliko ibyo ntacyo bivuze Jannette Kagame se udaha agaciro umubiriwe agitanga nkinzoga ibishye nikicyatuma akomeza kuba first lady.ibyo ntibyabuza Diane kurenganura impinja botsa murimunsi nimureke Diane aruhutse ababaye

Comments are closed.