Diane Shima Rwigara ati: twe abanyarwanda nta mutekano dufite

Mu kiganiro Diane Shima Rwigara yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuwa kane tariki ya 23 gashyantare 2017 mu mujyi wa Kigali, yagaragaje ko abanyarwanda bugarijwe n’ubukene bukomeje gutuma benshi bicwa n’inzara, akarengane, n’ikibazo cy’umutekano muke, kandi nta ruvugiro bafite.

Amakuru agera kuri the Rwandan aravuga ko Diane Shima Rwigara yaba yarafashe icyemezo cyo kujya mu itangazamakuru mu buryo bwo kwigaragaza ngo avugwe cyane ku buryo byamubera nko kwishinganisha ngo atagirirwa nabi nyuma y’aho byavuzwe ko yagaruriwe i Addis Abeba muri Ethiopia ari mu ndege yerekeza i Burayi ndetse akanamburwa urwandiko rwe rw’inzira (Passport).

Hari amakuru adafite gihamya arimo guhwihwiswa anavuga ko Diane ashobora kwiyamamariza umwanya ukomeye muri politiki y’u Rwanda kandi hari benshi bahamya ko hari abamushyigikira benshi mu banyarwanda bamaze kurambirwa akarengane.

Ben Barugahare

1 COMMENT

Comments are closed.