Didas Gasana arabatungira agatoki abo mwabaza ukuri ku ndege za Perezida Kagame!

Umunyamakuru ndetse akaba n’umunyamategeko Didas Gasana abicishije ku rubuga rwe rwa Facebook aragaragaza abafite ibyo bazi ku igurwa ry’indege za Perezida Paul Kagame zikunze kugarukwaho cyane n’abantu batandukanye.

Muri iyo nyandiko iri mu rurimi rw’icyongereza ndetse iherekejwe n’impapuro zishimangira ibyo avuga Bwana Didas Gasana ugenekereje mu kinyarwanda aragira ati:

“Niba ushaka ko abantu ibyo uvuga babiha agaciro vuga ukuri utaguciye ku ruhande (You need to call a spade a spade if you are to be taken seriously) Igihe kirageze ngo abanyarwanda bamenye iby’umutungo wa Perezida Kagame uva mu misoro yabo, cyane cyane indege. Abashaka kubimenya bagombye kubaza ababizi, ntibabaze Major Jean Marie Micombero cyangwa Bwana Frank Ntwali. Abantu nyabo bo kubaza ni Dr Gerald Gahima, General Dr Emmanuel Ndahiro, Capitaine Jack Callighan na John Nkongoli. Mubaze Dr Gerald Gahima iby’urugendo yakoreye muri Afrika y’Epfo mu 2002.”