Dogiteri Jean Damascène Bizimana wa CNLG akeneye gufatwa akavuzwa mbere y’uko yoreka imbaga y’abanyarwanda.

Dr Jean Damascène Bizimana

Ntabwo ndi muganga. Ariko uburwayi bwa JD Bizimana uyobora Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) burigaragaza, ntabwo bisaba ubundi buhanga kugira ngo ububone. Abatabona ubwo burwayi ni abarwaye kimwe nawe cyangwa ababyirengagiza kubera inyungu zigayitse babifitemo. Kandi nadakumirwa ngo yigizweyo, bizarangira nabi kuko azatuma abantu basubiranamo.

Uburwayi bwa JD Bizimana

Ngo umuntu asiga ikimwirukaho, ntabwo asiga ikimwirukamo. Umuyobozi wa CNLG yibitsemo ikibyimba kizamuturikana kikamara imbaga. Dore ibyo arwaye:

  • Bizimana arwaye urwango;
  • Bizimana arwaye kubeshya agahimbarwa;
  • Bizimana arwaye ubuhezanguni;
  • Bizimana arwaye ingengabitekerezo ya jenoside

Bizimana yanga abahutu, cyane cyane abize, bajijutse, kuko bazi neza amahano yagwiriye u Rwanda kandi bakaba batabibona kimwe nawe. Abandi yijunditse ni abiyemeje guharanira ko demokarasi isesuye isakara mu Rwanda.

Ni nde wafasha JD Bizimana?

Nta murwayi wimenya, amenywa n’abandi. Mu magambo yuzuye urwango avuga, biragaragara ko ari gatumwa w’ubutegetsi bwa FPR, kuko n’ubwo ibitekerezo bye byuzuye ingengabitekerezo yo gucamo abanyarwanda ibice no kubateranya, bishobora kwongera kuzana imvururu mu Rwanda, ntawumwiyama. Nta muntu rero uri mu butegetsi bwa FPR wabimufashamo.

Abamufasha ni umuryango we, umugore we n’abana, n’inshuti ze za nyazo niba azifite. Bazamuhe indorerwamo yirebe cyane; bazamufashe kumva amagambo avuga, bayamusubiriremo kuko ashobora kuba ayavuga atazi ibyo arimo, akamera nk’imodoka yacitse amaferi.

Amagambo ya JD Bizimana ateye ate?

Ngo uwanga amazimwe abandwa habona. Si inkuru mbarirano, buri wese ashobora kwiyumvira ibyo JD Bizimana avuga. Buri wese yisesengurire, maze arebe iyo bigana.

1-Bizimana yanga abahutu bize harimo n’abapadiri kandi arabivuga: Uko abari INTITI bateguye ubwicanyi||Dr Bizimana yatanze ikiganiro cyihariye kuri Jenoside. Bizimana aratanga amazina y’abahutu benshi bize, akemeza ko bakoze jenoside, kandi nta kimenyetso gifatika na kimwe, uretse ko we yitirira abandi ibitekerezo bibi yifitemo.

2-Bizimana imbere y’abapolisi: Ba Bernard Ntaganda na ba Ingabire bashaka kugarura bene iyi ideologie ntituzatinya kubahana. Kuri Bizimana, gushinga ishyaka ritari mu kwaha kwa FPR ngo ni ukuzana ingengabitekerezo ya jenoside. Bivuze ko ufite ibitekerezo bitandukanye n’ibya FPR wese ahita yitwa mubi.

3-Bizimana atinya urubyiruko rwize: Bizimana yatanze urugero kuri Ingabire Victoire nk’uwigishijwe ingengabitekerezo ya Jenoside n’ababyeyi be akiri muto. Niba koko Bizimana yemera ko ingengabitekerezo y’ababyeyi iba ariyo y’abana, abana be baragowe kuko ubwo azabaraga ibyo yifitemo.

4-Ese Bizimana azi Imana? Twumve umunyakuri hagati ya Dr Jean Damascène Bizimana wa CNLG na Pasteur Jean-Claude Habimana

5-Uko agoreka amateka: Kwibuka22 – Ikiganiro cya Dr. BIZIMANA Jean Damascene. Iyo Bizimana  avuga uko jenoside ikorwa, usanga ari byo FPR irimo, kandi Bizimana ari ku isonga mu migirire mibi yayo.

Hari n’ibindi byinshi tutarondoye hano…

Bizimana abeshya nk’uko ahumeka

Kimwe na Kabarebe n’izindi ntore, Bizimana abeshya nka Kagame kugira ngo yerekane ko yamufasheho urugero (umwera uturutse i bukuru). Kubeshya nta soni bigitera mu Rwanda, ahubwo byabaye intego ihamye. Bariho bararushanwa mu kwiyemera, mu kwishongora no kwiyitirira ibyo batari byo. Nabwo ni ubundi burwayi, bwafashe igihugu buhereye ku bayobozi.

Bizimana areremba hejuru y’amategeko

Bizimana ahagarara ku karubanda (kuri micro) agahuragura amagambo y’amahimbano, yo gusebanya no kugereka ku bandi ibyaha nta kimenyetso atanze. Iyo migirire ihanwa n’amategeko. Ariko Bizimana azenguruka igihugu yidegembya, ntawe ubimubaza kuko arashyigikiwe kandi yaratumwe. Ubundi amagambo y’urwango rwa Bizimana yagombye kumujyana mu nkiko. Uru ni urundi rugero rw’igihugu kitagendera ku mategeko. 

Umwanzuro

Mu burwayi bwe, Dr JD Bizimana yibasiye ishyaka FDU-INKINGI na présidente waryo, Mme Victoire INGABIRE Umuhoza. Ariko muri uko kuryibasira, umenya nawe atari we, ahubwo byaramurenze ku buryo adashobora kwifata. Ariko FDU-INKINGI yo izakomeza imuhate ineza, kuko umugambi w’ishyaka ryiyubashye ni ukubanisha abanyarwanda no kubigisha ko tuzarubanamo (u Rwanda). Abacuruza urwango bazahomba; ni yo mpamvu bakwiye kumva ko ibyo barimo bishobora kworeka imbaga. Mu gihe batarabyumva, JD Bizimana we ni uwo gutabarwa.

Pierre Célestin NDUWIMANA

Umurwanashyaka wa FDU-INKINGI

1 COMMENT

  1. Grosso modo, il n’est pas déraisonnable d’affirmer que docteur Bizimana JD avec d souffre d’un dysfonctionnement intellectuel caractérisé de sorte qu’il est logiquement raisonnable de se poser la question suivante: comment a-t-il obtenu son titre de Docteur en droit alors qu’une des qualités premières d’un juriste est la rigueur alliée à une ‘honnêteté intellectuelle. Par ses agissements négatifs, docteur Bizimana JD est la honte de ses maîtres français.
    Combien de cadavres de Rwandais a-t-il à son actif? En effet, Bizimana a fait emprisonner des centaines d’hommes et de femmes de toutes conditions soit pour génocide contre les Tutsi, soit pour négation du génocide des Tutsi. Certains sont morts en prison, d’autres ont été emportés par ‘les mpoisonnements. Une enquête précisera le nombre le moment venu. Il fait partie des escadrons de la mort du régime Kagame. C’est bien lui qui indique les cibles à liquider. Il fait donc partie des escadrons de la mort qui n’épargne même pas les avocats. Il est de notoriété publique que docteur Bizimana est l’accusateur en chef contre la France. Or, lorsqu’il a été viré de sa congrégation pour indiscipline, il a été prise en charge par la France. C’est celle-ci qui l’a logé, nourri et financé ses études jusqu’à ce qu’il quitte la France pour se mettre au service de Kagame dont il est un des éminents collaborateurs. Il est intrinsèquement malhonnête. Tous les oligarques du régime rivalisent dans les divagations et cruautés en tous genres envers le Rwanda. Que le Plus Haut veille sur docteur Bizimana de sorte qu’un jour il puisse répondre de ses actes devant un tribunal rwandais. Le comble est que ce docteur en droit est incapable d’étayer juridiquement sa litanie d’affirmations. Lorsque certains rwandais courageux lui demandent un débat strictement juridique sur le génocide dits des Tutsi, il opère une fuite en avant .

Comments are closed.