DORE IBINTU BITANU WAKORA NGO URWANYE GUHOHOTERWA N’AKARENGANE

Faustin Kabanza

Niba uhohoterwa wowe ubwawe cyangwa ukaba uzi undi muntu urenganywa kandi azira ubusa, dore ibintu bitanu wakora mu kurwanya ako karengane:

1) Icya mbere ni ukudaceceka akarengane kabone ni aho wabizira: guceceka no gutinya kuvuga ngo ni byo biguha amahoro ni ukwibeshya bikomeye. Guceceka bituma uguhohotera akomeza umugambi we mubisha, ndetse akabihindura intwaro yo guhohotera n’abandi.

2) Icya kabiri ni uko igihe uhohohoterwa ugomba gutabaza, ukavuza induru cyane, kabone n’aho yaba nta muntu ukumva. Ibyo bituma uguhohorera agira ubwoba.

3) Icya gatatu ni ukudacika intege mu kwamagana akarengane kabone n’aho uguhohotera akomeza umugambi mubisha imyaka myinshi atari yatahurwa. Kwamagana akarengane ntibigira igihe, bishobora gufata imyaka n’imyaka, ariko amaherezo ineza itsinda inabi.

4) Icya kane ni ukumva ko akarengane gakorerwa umuturanyi cyangwa undi muntu ndetse n’iyo yaba ari umwanzi wawe, ntugomba kubyishimira kuko nawe gashobora kukugeraho bidatinze. Ugomba rero kukarwanya hakiri kare, naho ubundi amaherezo na we ntikagusiga

5) Iyo akarengane gakorwa n’ubutegetsi bwifashisha ingufu n’intwaro, uburyo bwo kurwanya ako karengane ni ukwishyira hamwe, ntihagire uwumva ko we bitamureba. Abashyize hamwe nta kibananira.

Iyo rero ubutegetsi buhohotera abaturage cyangwa igice kimwe cy’abaturage, ni byiza rwose kwifatanya n’abarengana, bityo ihohoterwa rikamaganwa. Igihe umutegetsi runaka akora nabi ntabwo agomba gushimwa byo kumubeshya, ahubwo ni ngombwa kumubwira ibitagenda kabone n’aho yaba adashaka kubyumva.

Faustin Kabanza