Menya uko wagera ku cyo wagambiriye kugeraho ubinyujije mu nzira z’ugushaka kw’Imana

Kuri iyi nshuro turifashisha isomo riboneka mu gitabo cya 1 SAMUEL 17: 1- ( nubona umwanya uzasome icyo gice cyose)

Kuri uyu munsi wa none ndagirango ngushyiremo ubutwari kuko nizera ko nukora icyo iri jambo ry’Imana rikubwira uri butangire kubaho mu buzima bwo kubona icyo wagambiriye kugeraho ku kigero gihagije kuko Imana isobanura ijambo rivuga Ubutsinzi (Success). Ntabwo nzi imishinga yawe cyangwa icyo wagambiriye kuzageraho mu mezi ari imbere cyangwa mu myaka iri mbere, ntabwo nzi ibyo wapanze kuzageraho igihe watangiraga akazi, ariko ndagirango kubwire ko Imana mu kugufasha kugera kuri ibyo bintu ireba ibintu3: Ni iki? Ni nde? Ni gute?

Ndagira ngo nifashishe inkuru ya Dawidi na Goliath ziboneka muri 1 Samuel 17. Reka ntangire nkwibutsa uko byari bimeze mu guhangana kwa Dawidi n’igihangange cy’Abafilistiya. Ingabo z’Abafilistiya zari zikambitse mu ruhande rumwe rw ikibaya cya Elah naho ingabo z’Abiraheli zo zikambitse ku urundi ruhande. Mu minsi mirongo ine yose Goliath yarazaga agahagara imbere y’ingabo zabo maze agatuka ingabo z’Abisiraheli ababwira ko niba ari abagabo batoranya umuntu umwe muri bo akaza bagahangaa, hanyuma ngo yamutsinda abafilisitiya bakazahinduka abagaragu b’Abisiraheli.(1Sam 17:10).

Uko icyo gihangange Goliath yazaga kuvuga ayo magambo niko buri wese mu ngabo z’Abisiraheli wamubonaga yahitaga agira ubwoba. Bitewe n’uko Goliath yanganaga n’uko yari yambaye ndetse n’ibikombe bya Zahabu yatsindiye mu gihugu cye mu bijyanye no kurwana, Abisiraheli bari bafite impamvu yo kugira ubwoba. Mu minsi 40 yose byari byarabayobeye bibaza uko babyifatamo, bari barafunze iminwa yabo kubera ikimwaro.

Umugabo witwaga Yesayi se wa Dawidi yari afite abahungu be mu ngabo z’Abisiraheli. Kubera ko iby’urugamba rwabo rwari rwarabaye akadashoboka abo bahungu ntibabashe kugaruka mu gihe cyateganyijwe, Yesayi yohereje Dawidi kugemurira bakuru be, hanyuma Dawidi yaje kumva no kureba iby’Abisiraheri n’abafirisitiya ntibyamunezeza kubera kumva Goliath atuka ubwoko bw’Imana, Dawidi yahise akora muri we yibaza bya bibazo navuze haruguru: “Ni iki?, Ni inde?, Ni gute? “.

Aribaza ati ni iki gikwiriye gukorwa Imana yifuza? Ni iyihe ntego y’Imana kuri iki gikorwa ndi kwiyumvamo mu mutima wanjye numva nshaka kugeraho?… Muri iki cyigisho ndashaka ko tuzabona ibintu bitandukanye umuntu yakagombye kuzuza kugirango agere kucyo yiyemeje kugeraho mu nzira y’Imana.

Dawidi yihaye intego yo kwica Goliath. Amaze kumva Goliath ibitutsi arimo gutuka ubwoko bw’Abisiraheli, muri we yaribajije ati “Ni iki kizaba ku muntu uzaba yishe uyu mu filisitiya utinyuka gusuzugura ubwoko bw’Imana nzima? “ (1 Sam.17:26). Ndagirango wandike ibintu 2 kuri iki kibazo. Icya mbere, Dawidi yari amaze kubona ko Goliath nta mutamiro kuri we, ntabwo Dawidi yibajije ati:”Birashoboka ko uyu mugabo ungana gutya yatsindwa?” Ahubwo yizeye ko bishoboka kandi ko ari ngombwa ko bikorwa kandi bikanarangira.

Ikindi Ijambo ry’ Imana ntabwo ritubwira ko Dawidi yabonye ko Goliath ari agasirikare gasanzwe mu buryo bwo kurwana. Ahubwo yabonye Goliath ari umwanzi w’Imana. Yamwise “Utarakebwe w’umufilistiya” uhagarara agasuzugura ubwoko bw’Imana nzima. Ntabwo Dawidi yashatse kwica Goliath ku zindi nyungu zindi ahubwo yafashe icyo cyemezo kugirango akureho igisuzuguriro Goliath yari yarashyize ku bwoko bw’Imana. Intego ye yari ifite imizi ku ntego nziza y’Imana kuri we.

Urebe Dawidi yari yarasizwe amavuta yo kuzaba umwami ukurikira uwari uriho, umuhanuzi Samuel Imana yari yamwihereje iwabo kumusukaho amavuta kandi umwuka w’ Imana wahise umuzaho. Dawidi yari gukora nk’umwami uzakurikira nk’uko yarari. Yari afite umutima wo gukunda ubwoko bw’Imana no gukoresha ukuri mu bwoko bw’Abisiraheli. Goliath yarari gusuzugura abantu be nk’ umwami wabo.

Mu gushaka kwica Goliath ntabwo byari ikwica amategeko cyangwa kuvusha amaraso ahubwo byari ugushaka kubona ubwoko bw’Imana bubohoka bukava mu maboko y’umwazi, mwibuke amagambo Goliath yavugaga ko nibatsindwa bazaba abagaragu b’abafilistiya.

Ingabo z’Abisraheli zasubije Dawidi ko uzica Goliath azagororerwa kuba umukwe w’Umwami, agahabwa ubukire bwinshi no kutariha amahoro (paying taxes) ariko icyateraga imbaraga Dawidi no kurwana na Goliath ntabwo ari ukuzaba umukwe w’Umwami, guhabwa ubutunzi bwinshi n’ ibindi ahubwo icyamuteraga imbaraga cyari uko Dawidi yari yiteze ibihembo biturutse ku Mmwami w’Abami, Imana ikomeye.

Intego ya Dawidi yari mu mutima we muri ako kanya yo KWICA GOLIATH yari intego yo mu gihe kiri imbere (long-range goal), yari yo ukuzaba Umwami mwiza w’ ubwoko bw’ Imana umunsi umwe. Yari azi ko nta mwanzi uwari we wese wahagarara imbere y’Imana Dawidi yakoreraga n’umutima we wose. Waba ufite intego isobanutse kandi kandi ifite akamaro kanini mu ubuzima bwawe bwo mu gihe kitari kigufi kandi gishyira imbere intego yo kugirana urukundo na Kristo kandi bikadutera kugira imyifatire myiza nk’iya Kristo?

Uyu munsi ntabwo nshaka kwigisha kuri iyi ngingo ahubwo ndashaka kubaka umusingi w’ iki kigisho. Nagusaba uyu munsi gutekereza ku ntego washyize imbere yawe uyu mwaka cyangwa mu myaka itanu iri mbere, nk’uko nakubwiye ntangira iki kigisho ko kiza kugufasha kuzigeraho mu nzira y’Imana atari mu nzira yawe ishingiye ku mafranga yawe, amashuri yawe cyangwa se mu nzira y’izindi mbaraga zitari iz’Imana. Imana iguhe umugisha.

 

Iri jambo muritegurirwa kandi mukarigezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tel: +14128718098
Email: [email protected]