Dosiye ya SSP Zuba Camille yahinduye isura, ashobora gufungwa imyaka irenga 5

Yanditswe na Ben Barugahare

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujuririe bwa SSP Zuba ku ifungwa ry’iminsi 30 y’agateganyo, ruvuga ko akomeza gufungwa.

Mu itangira ry’urubanza rwa Senior Supritendent  (SSP) Zuba Camille wahoze ayobora Gereza ya Mageragere i Kigali,  akaba yaranayoboye iya Karubanda i Butare, yaregwaga kurenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta nk’ingamba zo kwirinda Coronavirus.  

Abamwunganira bakomeje kuvuga ko kwemerera abo mu muryango wa Robert Nyamvumba kumusura byabaye ikosa mu kazi aho kuba icyaha, kandi ko iryo kosa yarihaniwe akurwa mu nshingano. Ariko Urukiko ntirwabihaye agaciro, rwagendeye ku ngingo yishingikirijwe n’Ubushinjacyaha, icyari ukwica ingamba zo kwirinda Covid19 gihindukamo icyaha gihawa n’itegeko rifitanye isano na ruswa.

Ingingo ya 8 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa  igira iti: “ Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo Umuntu wese ufite mu nshingano ze guha serivisi abantu, ufata icyemezo ashingiye ku itonesha, ku bucuti, ku rwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo ku bamugana, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).”

Mu gihe Me Mutabingwa Aloys na Me Ngarambe Raphaël bombi bunganira SSP Zuba bari bakomeje kugaruka ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, banavuga ko ibihano byayo bidasobanutse mu mategeko, bakanagaruka ku cyaha cy’itonesha bavuga ko atari cyo yagakwiye kugurikiranwaho kuko kiba kigamije kwigwizaho umutungo cyangwa gushimisha umubiri, ibi nabyo Urukiko rwabiteye utwatsi, rushingiye ku kuba ubushinjacyaha buvuga ko hari abatangabuhamya bemeza ko bo basubijweyo bajya gusura ababo, SSP Zuba akemerera abo yari yavuganye nabo kuri telefoni mbere yo kujya gusura Robert Nyamvumba.

Nyuma yo kwangwa k’ubujurire bwa SSP Zuba Camille, hakurikiyeho gutegereza igihe urubanza ruzaburanishirizwa mu mizi.

SSP Zuba ibyaha aregwa ni ukuba yaremereye abo mu muryuango wa Robert Nyamvumba kumusura aho afungiye i Mageragere, uyu akaba ari Murumuna wa Gen Patrick Nyamvumba wahoze ari umugaba Mukuru w’Ingabo, akaba yaranabaye Minisitiri w’Umutekano.