Dr Agnès Binagwaho agiye i Rwinkwavu kwigisha cyangwa agiyeyo kubera izindi mpamvu?

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kigali mu Rwanda arasa n’asubiza gahoro gahoro ibibazo benshi bibaza ku iyirukanwa rya huti huti ry’uwahoze ari Ministre w’ubuzima, Dr Agnès Binagwaho.

Igihe Dr Agnès Binagwaho yirukanwaga nk’umuyaya mu minsi  ishize ndetse bigakurikirwa n’umwuka utari mwiza mu rugo rw’umukuru w’igihugu, hari benshi baketse ko ibanga rikomeye tutiriwe tuvuga riri hagati ya Dr Agnès Binagwaho na Yohanita Nyiramongi ry’ibyo bakoze mu 2006 ryaba ryavumbuwe na Perezida Kagame. Icyo gihe ni nabwo Dr Binagwaho na Nyiramongi bariya amafaranga y’ibijyanye no kurwanya SIDA karahava!

Ariko bamwe mu basesengura bazi iryo banga bahamya ko riremereye ku buryo Perezida Kagame atari kwihangana ahubwo ko Dr Binagwaho yirukanwe kubera uruhurirane rw’amakosa menshi arimo ayahombeje Leta y’u Rwanda akayabo k’amafaranga menshi mu gisata cy’ubuvuzi, kwiyandarika ku buryo bugaragara hakiyongeraho kujya gufunguza abantu muri CID abeshyeye Perezida ko ariwe umutumye, byatumye amazi arenga inkombe ingufu za Yohanita Nyiramongi ntizaba zikigize icyo zivuze.

Uretse ibisanzwe by’ubusahuzi bwakorwaga na Dr Binagwaho afatanije na Yohanita Nyiramongi byaba muri Ministeri y’ubuzima cyangwa mu Imbuto Fondation, Dr Binagwaho yagiranye ubucuti budasanzwe na Dr Paul Farmer n’ubundi bari baziranye kuva muri Harvard Medical School ubwo bucuti bukaba bwaratumye urugo rwa Dr Paul Farmer rusenyuka maze umugore we ufite inkomoko mu gihugu cya Haiti yisubirira kuba muri Amerika asigira rugari Dr Binagwaho.

Nabibutsa ko igihe Dr Binagwaho yari Ministre w’ubuzima, umuryango Partners In Health watangije Kaminuza yitwa University of Global Health Equity (UGHE) i Rwinkwavu. Maze Dr Paul Farmer umwe mu bashinze Partners In Health n’abandi bafatanije na Dr Binagwaho kubera kumenya n’abantu benshi bakomeye mu gisata cy’ubuzima kw’isi bashoboye kureshya abaterankunga maze haboneka inkunga nyinshi zimwe zahitiraga mu mifuka ya Dr Binagwaho nka Ministre w’ubuzima no mu mufuka wa Yohanta Nyiramongi biciye mu Imbuto Fondation.

Ariko kuva mu minsi ishize izo nkunga zatangiye kugabanuka kubera imyitwarire ya Dr Binagwaho na Dr Paul Farmer yageze mu matwi y’abaterankunga aho batangiye kubona amakuru y’uburyo inkunga zitangwa zikoreshwa nabi izindi zigasahurwa hashyizwe imbere ikimenyane bikozwe n’agatsiko kimitse ikimenyane n’ubusambanyi!

Dr Binagwaho na Dr Paul Farmer muri Harvard Medical School,
Dr Binagwaho na Dr Paul Farmer muri Harvard Medical School,

Dr Binagwaho akimara gukurwa ku kazi nta handi yari kwerekera uretse kwa mucuti we Dr Paul Farmer i Rwinkwavu. Ibinyamakuru byo mu Rwanda byahise bitangaza ko Dr Peter Drobac, Umuyobozi mukuru wa UGHE yatangaje ko Dr Agnes Binagwaho bagiye gukorana by’igihe cyose “full time”! Zimwe mu mpamvu zatumye ngo bifuza gukorana na Dr. Binagwaho, harimo kuba inararibonye abikesha imyaka 20 amaze mu rwego rw’ubuzima, harimo n’imyaka itanu yamaze ari Minisitiri w’ubuzima. Uretse ko atari ibyo gusa byatumye ajya kwigisha i Rwinkwavu!

Frank Steven Ruta