Dr Anastase Gasana akomeje kwisobanura!

1.IBYIZA BIJYE BISHIMWA
Rutayisire Boniface n’ishyaka  Banyarwnda ni abo gushimwa kuko bumvise politiki igendera ku mashyaka menshi icyo ari cyo n’akamaro kayo. Ibyo babigaragaje mu nyandiko yabo yo kw’italiki ya 23/03/2013 bise”Twungurane ibitekerezo ku mashyaka mashya duhereye kuri MRP-ABASANGIZI”.

Ikibazo cy’ingutu twagize kandi tugifite mu Rwanda no mu banyarwanda, ni ukutagira umuco wa politiki ishingiye kuri demokarasi n’amashyaka menshi. Kandi uretse n’ibyo, nta n’umuco wa politiki y’ishyaka gusa niyo ryaba rimwe uhari (no political party culture) kuko niyo rihari nta no guhiganwa mu bitekezo biharangwa. Umuco wa politiki uri mu Rwanda no mu banyarwnda ni ushingiye kuri politiki y’igitugu kuko ari cyo cyaranze amateka y’ubutegetsi mu gihugu cyacu kuva ku ngoma ya cyami ntutsi, repubulika mputu zombi, iyambere n’iya kabairi, na repubulika ya mbere ntutsi iyobowe na FPR Inkotanyi.
Uko kutagira umuco wa demokarasi, kutagira umuco wa politiki wo kujya impaka zivuguruzanya no guhiganwa mu bitekerezo, nibyo bitera biriya byo kwigizayo no gukumira abandi byatwokamye (phenomene de l’exclusion). Abahutu b’intagondwa bo, mu mitwe yabo, harimo ko kurwanya ubutegetsi bubi bwa repubulika ntutsi ya mbere iyobowe na FPR ari akarima kabo ngo  kuko ari bo ba “hutu butwi” nkuko biyita. Kuri bo jye Anastase Gasana utari “hutu butwi” nkabo si ndi umuhutu wemewe, ko rero nta mwanya mfite muri politiki nyarwanda yo kurwanya ubutegetsi bubi bwa FPR Inkotanyi. Ntibumva ko ubwo butegetsi mu gihe ari bubi, buri munyarwnda wese yaba umuhutu, yaba umututsi, yaba imvange y’ubwo bwoko bwombi, afite uburenganzira busesuye bwo kuburwanya. Ni cyo cyatumye jye na bagenzi banjye ,mu nyandiko y’Amahame y’ishyaka twashinze, twatanze urugero rw’umutware Bwanakweli Prosper(umututsi w’umunyiginya) warwanyije ububi bw’ubutegetsi bwa Cyami mu gihe cye, abubuza kwica abahutu bashakaga nabo kugira uruhare mu butegetsi bw’igihugu cyabo. Dutanga n’urugero rwa Burugumesitiri Munyandamutsa wa Komini Rushashi (umuhutu) warwanije ububi bwa  Leta mputu ya Habyarimana na MRND ayibuza kwica abatutsi n’abahutu banze kuba abahezanguni.
Ikindi Rutayisire n’ishyaka Banyarwanda bumvise ni uko ishyaka rya poltiki ritagiraho gusa kujya mu butegetsi runaka; rigiraho no kugirango rizane ibitekerezo bishyashya mu ruhamdo rw’amashyaka, muri za mpaka zivuguruzanya mu kinyabupfura, no guhiganwa mu bitekerezo. Abarwanya amashyaka menshi, ni abatumva akamaro kayo mu gutuma abaturage bajijukirwa(role educatif) n’ibibazo bo n’igihugu cyabo bafite. Bwana Boniface Rutayisire rero, n’ishyaka Banyarwanda, mwarakoze guha MRP-ABASANGIZI ikaze mu ruhando rwa politiki y’amashyaka menshi mu Rwanda.
2.SINIGEZE NJYA MURI MRND
Kujya mw’ishyka runaka ukaba umurwanshyaka waryo ni ukurijyamo kubushake bwawe ari wowe uryihitiyemo nta gahato. Sinigeze njya muri MRND, yaba iyo twarimo twese ku ngufu za Leta y’igitugu ya Habyarimana, yaba na MRNDD. Uti byagenze bite? MRND ivuka muri 1975 si nari mu Rwanda, nari umunyeshuli i Paris mu Bufaransa. Ndi mubashyigikiye Nyakwigendera Seth Sendashonga wari Prezedida w’ishyirahamwe ry’abanyeshuli ba Kaminuza y’u Rwanda(AGEUNR) wabaye uwambere muri 1975 mu kunenga ivuka ry’ishyaka rimwe rukumbi abanyarwanda bose bategetswe kujyamo ku gahato. Habyarimana akoresheje maneko we mukuru Lizinde Thoeneste yashatse kwica Seth Sendashonga atorokera kuri Goma ava kuri Goma ahungira i Bruxelles mu Bubiligi.
Nasubiye mu Rwanda muri 1981 ndangije amashuli kuko iyo wibeshyaga ukajya mu biruhuko mu Rwanda, iyo wabaga uri umututsi cyangwa se umuhutu w’aho Leta ya Habyarimana yitaga “NDUGA ELARGI”, bakwita umunyanduga mbese n’ubwo waba udakomoka mu karere ka Nduga, maneko za Habyarimana na Lizinde zaguhezaga mu Rwanda amashuli yawe akaba apfubye gutyo. Passeport yawe barayisigaranaga ku kibuga i Kanombe ibiruhuko byawe byarangira wajya mu biro bishimzwe abinjira n’abasohoka(immigration) bakayikwima ugahera aho.
Ngeze mu Rwanda , guhera mu kwezi  kwa cyenda 1981 nagiye kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda i Nyakinama mu Ruhengeli. Muri 1984 jye na mugenzi wanjye w’umufaransa Porofeseri  Yves Cadiou twabonye ubutumire bwa Yale University ya hano muri Amerika bwo kuza mu nama mpuzamahanga y’abalimu ba Kaminuza  bigisha mw’ishami ry’indimi(Faculte des Lettres).Mugenzi wanjye yaje kujyayo jye nangirwa kugenda kubera irondakarere ryarangaga ubutegetsi bwariho icyo gihe kugeza no muri Kaminuza. Ku rutonde rwabagomaba gufata ijambo muri iyo nama nari nabonyeho izina ry’irinyarwnda ry’umuntu ntari nzi witwa Profeseri Kimenyi Alexandre, noneho ntuma  wa mugenzi wanjye w’umufaransa nti nugerayo uzamumbwirire akumpere inyandiko ye anakumpere igitabo yanditse ku rurimi rw’ikinyarwanda(These de Doctorat ye). Yves Cadiou agarutse yambwiye ko Profeseri Kimenyi yamubwiye ko atari yiteguye ko hari uzamusaba igitabo cye , ko rero azacyohereza mw’iposita kuri adresse yanjye Yves Cadiou yamuhaye. Bigeze mw’iposita mu Ruhengeri, abamaneko bo kwa Habyarimana basomaga amabaruwa yacu yose tutabizi barampamagayre kwitaba ku biro byabo mu Ruhengeri ubwo ntangira kubazwa ubutitsa ibyo ntazi ngo mu mabaruwa yanjye babonyemo ikinyamakuru ‘impuruza” cyandikwakaga na Profeseri Kimenyi. Naho ubwo Profeseri Kimenyi nyine yashyize mw’ibahasha nini igitabo cye yanditse ahabwa impamyabushobozi y’ikirenga mu by’indimi(Dortorat es Letrres) ashyiramo n’icyo kinyamakuru cye Impuruza. Nahereye ubwo nitaba mu nzego zishinzwe iperereza mu Ruhengeli n’i Kigali kuva 1984 kugeza 1989.
Icyo gihe  nari na Perezida w’ishyirahamwe ry’abalimu n’abashakashatsi bose bo muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare na Nyakinama. Noneho Perefe Zigiranyirazo wa Ruhengeli, muramu wa Habyarimana, akaba yari afite ikipe ye y’umupira yitwaga Mukungwa.  Uwitwa Nahimana Ferdinand wari umunyabanga mukuru wungirije wa Kaminuza i Nyakinama ni we wari Perezida w’iyo kipi .Perefe Zigiranyirazo atanga itegeko ko umuntu wese ukorera umushahara ku butaka bwa parefegitura ayobora agomba gutanga kimwe cy’icumi mu ikipe ya Mukungwa. Nahimana Ferdinand amaze kubitugezaho jye nk’uhagarariye inyungu z’abalimu bose narabyanze na Nyakwigendera  Profeseri Emmanuel Ntezimana wari umuyobozi w’ishami ry’indimi abimfashamo, tunabijyana mu nama nkuru y’ubutegetsi ya Kaminuza narimo nkuhagagarariye abalimu bose, turabyanga neza neza.
Naje no kugira ibindi bibazo bishingiye k’uko narengeraga inyungu z’abakimu bose ba Kaminuza ntarobanuye amoko n’uturere. Uzabaze Pasitori Antoine Rutayise wari umwarimu  muri Kaminuza i Nyakinama bakamwiruka kuko ari umututsi. Uzamubaze uti Gasana babigenje ate azagusobanurira.Uzabaze Porofeseri Gahigi Gerard wirukanywe nawe icyo gihe muri Kaminuza i Butare azira ko ari umunyagitarama. Uzabaze Porofeseri Alberto Basomingera wakuwe muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare igitaranya azira ko yigishije isomo ku burenganzira bw’ikiremwamuntu mw’ishami ry’amategeko, n’abandi. Aba bose bazakubwira ko nabitangiye uko nshoboye nta kurya iminwa ariko leta y’igitugu yari ishingiye kw’irondabwoko n’irondakarere ikandusha imbaraga.
Bimaze kunkomerana nibwo negereye Nyakubahwa Habimana Bonaventure w’iwacu i Kigali wari umunyamabanga mukuru wa MRND ishyaka rimwe rukumbi rya Leta, mutekererea ibibazo mfite byose musaba ko yanshakira uburyo nava muri Kaminuza  mu Ruhengeli nkajya gukora i Kigali. Nibwo yamfashije mu kwa munani 1989 anzana kumubera umujyanama ushinzwe iby’umuco, uburezi n’ubushakashatsi. Yarambwiye ati hari imyanya y’ubujyanama ntafiteho ijambo nk’umujyanama w’ibya politiki n’iyindi ati ariko biriya by’umuco ni ibintu basuzugura ku buryo ntawe uzabyitaho. Nuko Nyakubahwa Habimana Bonaventure yankuye mu menyo ya rubamba anzana nk’umukozi wa Leta gukora muri MRND yari ishyaka rimwe rukumbi ikaba n’ishyaka rya Leta abantu bose barimo ku gahato. Ngibyo iby’abahezanguni intagondwa z’amoko n’uturere zo kwa Habyarimana zitwaza ngo nakoze muri MRND ngo nabaye muri MRND. Nongere nshimire Nyakubahwa Habimana Bonaventure wumvise ingorane narimo akamfasha kuzihonoka. Ariho, Imana ishimwe, ushaka wese azagende amubaze.
Maze kuba umujyana ushinzwe umuco uburezi n’ubushakashatsi, ni jye wakoze dosiye yo gukuraho imyaka 8 y’amashuli abanza igasubira ku myaba 6 mfatanije na Profeseri Karenzi Pierre Claver wari umwarimu muri Kaminuza i Butare akaba n’umwe mu bagize Komite Nyobozi ya MRND, na Charles Ntakirutinka wari umunyamabanga mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda yose,  n’abandi.
Amashyaka menshi amaze kujyaho muri Nyakanga 1991 n’ikibazo cy’abakozi ba Leta bakoraga muri MRND ikiri ishyaka rya Leta yose kimaze gusobanuka kubadashaka kuguma muri iryo shayaka, ni bwo nabaye umunyamabanga mukuru wa Minisiteri yo gutwara ibintu n’abantu n’itumanaho (MINITRANSCO). Habayeho icyo gihe muri 1991 na 1992 ishyirahamwe ry’abanyamabanga bakuru ba za Ministerei bari bashyigiikiye MRND ryayoborwaga na Leon Mugesera wari Umunyamabanga mukuru wa Minisiteri y’Abari n’Abategarugoli. Jye sinari muri iryo shirahamwe kuko ari jye munyamabanga mukuru wa munisiteri jyenyine wari mu mashyaka arwanya MRND. Jye nari mw’ishyaka nari nirihitiyemo ari ryo MDR.Nari umwe mu bagize Biro Politiki y’iryo shyaka ndi no muri Komisiyo yo gutegura imigambi n’ingamba z’ishyaka (party strategist). Ni muri urwo rwego nakoze ubushakashatsi, ntegura , nandika kandi ntangaza kw’italiki ya 14/05/1992 inyandiko nise “DOSSIER INTERAHAMWE ZA MUVOMA OU LES IRREDUCTIBLES DU MRND: ESSAI DE DERACINEMENT DU MAL”. Iyi nyandiko ushobora kuyisoma mu gifaransa cyangwa mu cyongereza kuko yabaye inyandiko y’ibanze y’Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha mu gukurikirana abakoze jenoside y’abatutsi n’abahutu banze kuba abahezanguni mu Rwanda. Jya muri google urayibona. Hanyuma ababuranira Arusha nibwo bafashe umugambi wo kwiregura babeshya ngo ni jye waremye interahamwe bitwaje ko nabaye umukozi wa leta  y’u Rwanda muri MRND, mbese ari amayeli yo kugirango barebe uburyo baburizamo iyo nyandiko yanjye kuko, nkuko uri bubibone nuyisoma, harimo amazina yabo.
3. SINIGEZE NJYA MW’ISHYAKA FPR INKOTANYI
Ibi byo sinirirwa mbitindaho. Nakoranye na FPR Inkotanyi mu rwego rw’ubufatanye bwari hagati y’ishyaka MDR naserukiraga , n’umuryango wa FPR kugeza nsezeye muri Leta ya FPR mu kwezi  kwa mbere mu 2003. Mw’ibaruwa yanjye isesera muri Leta iyobowe na FPR Inkotanyi  taliki ya 17/01/2003, nanditse ndega iyo leta ivangubwoko rikabije ntari ngishoye kwihanganira. Sinasezeye muri FPR rero kuko ntigeze nyibera umuyoboke habe na rimwe mu buzima bwanjye. N’ababaye muri FPR ubu bakaba batakiyirimo  barashinze ishyaka RNC,  uzababaze bazakubwira ko batanzi muri FPR. Mbatanzeho umugabo. MDR nayo, ishyaka nari narihitiyemo ku bushake bwanjye ntawe ushyizeho agahato, Inama y’Abaminisitiri ya leta ya FPR inkotanyi yarisheshe nta kiri mu Rwanda naranasezeye mu butegetsi bwa FPR , ndi impunzi muri Amerika nk’abandi bose.
 4. UMWANZURO
Jye na bagenzi banjye Prosper Bamara Visi-Perezida ushinzwe umutekano, Abdallah Akishuli Visi-Perezida ushinwe ihuzabikorwa by’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI n’abandi batarashaka gutangaza amazina yabo, twiyemeje kuzana mu mpaka za politiki nyarwanda amahame ashingiye ku bworoherane no ku bwubahane, ibyo gutukana, gusebanya no kubeshyera bikavaho, hakabaho  gusa guhiganwa mu bitekerezo. Abashaka ko duhiganwa mu bitekerezo binyuze mu nzira ya demokarasi n’ubworoherane, ikinyabupfura, n’ubwubahane muze murisanga. Abagenzwa no gutera urubwa(diffamations) gutukana no gusebanya, abo turabihorera kuko ntitwaba mu mahame ya politiki y’ishyaka ryacu tugaya bene iyo myitwarire ngo nyuma natwe tugwe muri uwo mutego. Ntawe ukuzaho umwijima undi mwijima; umwijima ukurwaho n’urumuri, umucyo.
Ubuze icyo avuga ku bitekerezo jye na bagenzi banjye twatanze, aza gutuka, gutera urubwa no kubeshyera umwe mu bayobozi b’ishayaka ari we jye none cyagwa undi ejo. Kuki? Kuko adashoboye guhiganwa natwe mu bitekerezo byo kubaka u Rwanda rushya Abanyarwanda bose bifuza. Ese ko twatanze igitekereo ko hakwiye kujyaho Leta yo kugangahura igihugu, guhoza abanyarwanda bose amarira no komora Abanyarwnda bose ibikomere bafite ku mutima, mu mitwe no ku mubiri, wowe ubitekerezaho iki? Ese ko hari igitekereo cy’uko hategurwa inyandiko y’imfashanyigisho itabogamye yo kwifashisha mu ngando zagenerwa abayobozi ba FPR ndetse n’abahoze ari abayobozi muri Leta ya Habayrimana na Sindikubwabo bose hamwe muri urwo rwego rwo kugangahura igihugu cyashegeshwe n’indwara y’agahurwe(alienation ethnique hutu/tutsi, tutsi /hutu),  wowe ubivugaho iki? Impaka nkizo zo kungurana ibitekerezo nizo zidushishikaje, ari nayo mpamvu dushimira Rutayisire Boniface n’ishyaka Banyarwnda babibonye batyo.
Bikorewe Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika taliki ya 02/04/2013
Dr. Gasana Anastase,
Perezida wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza Abanyarwanda bose ibyiza by’igihugu cyabo ntawe usigaye inyuma y’urugi.