Dr Bizimana asanga abatutsi bagombye kuvuga ko bakijijwe n’inkotanyi batakijijwe n’Imana!

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 24 abazize Jenoside, Umuryango w’Abarokotse Jenoside barangije Amashuri Makuru na Kaminuza (GAERG) bafatanije n’abayobozi n’abandi baturage kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018, wibutse imiryango yishwe muri Jenoside ikazima burundu (hakicwa ababyeyi bombi n’abayikomokaho bose), mu muhango wabereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Uwo muhango ubaye ku nshuro ya 10, wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye mu gasantere ka Nyarutunga rugera ku rwibutso rwa Nyarubuye, mu yahoze ari Komine Rusumo.

Dr Jean Damascène Bizimana atanga ikiganiro muri uwo muhango yavuze ko ku bwe abona nta ruhare Imana yagize mu ihagarikwa rya Jenoside, kuko ruramutse ruhari umuntu yakwibaza impamvu itatabaye abarenga Miliyoni bishwe!

Yagize ati” Hari uwashimiye Inkotanyi n’Imana, ariko njye nahitamo ko twajya tubanza tugashimira Inkotanyi cyane. Imana si nzi niba hari uruhare yagize kuko umuntu yakwibaza impamvu abishwe itaje ngo ibatabare.”

Yakomeje agira ati” Inkotanyi zaje zirwana zitanga mu buryo bushoboka ziraturokora. Imana tujye tuyisenga abayisenga, ariko nitugera aho dushima abarokoye abarokotse, tujye twatura dushime Inkotanyi duhagararire aho.”

Yanavuze ko hari imvugo zigikoreshwa kuri Jenoside zidakwiye gukoreshwa muri iki gihe.

Ati “Kuvuga ngo abantu barapfuye. Tujye tuvuga ko abatutsi bishwe kuko gupfa ni urupfu rusanzwe, ni indwara, malariya, ni Kanseri. Nkeka ko ari ngombwa ko tubifatanya. Icya kabiri, hari indirimbo nziza abantu ba hano i Nyarubuye baririmba ariko irimo ijambo ritari ryo. Kuvuga ngo inzira y’umusaraba abatutsi banyujijwe. Barishwe mu mugambi wari wateguwe wo kubarimbura, (inzira y’umusaraba) si ijambo rikwiye kuko yanyujijwe Yezu, ariko yari yarabihisemo.”