Dr Christopher Kayumba yabajije impamvu Perezida Kagame asigaye yambara gisirikare kenshi!

Dr Christophe Kayumba, Umushakashatsi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda

Mu kiganiro cyaciye kuri Radio KT Fm cyavugaga ku bikorwa by’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba, umusesenguzi akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Dr Christopher Kayumba yabajije umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba, Olivier Nduhungirehe impamvu Perezida Kagame asigaye bambara kenshi imyenda ya gisirikare muri iyi minsi.