Dr Francis Habumugisha ukekwaho gukubita umukobwa urushyi yabihakanye byose

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Nzeli 2019, Dr Francis Habumugisha ushinjwa gukubita umukobwa witwa Diane Kamali yagejejwe imbere y’urukiko.

Uyu wakubiswe yagejeje ikirego ku rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ariko anateza ubwega ku mbuga nkoranyambaga nka twitter avuga ko urwo rwego rwatinze kumuha ubutabera.

Ibi byateje ururondogoro ku buryo Perezida Kagame nawe yabyinjiyemo bikaba byatumye Dr Habumugisha atabwa muri yombi ndetse agahita anaburanishwa ikibiriraho.

Ni mu nkuru musanga hano hasi dukesha umunyamakuru Ntambara wa Radio/Televiziyo Flash: