Dr Frank Habineza yagejeje kandidatire kuri Komisiyo y’amatora

Dr Frank Habineza, umukuru w’ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije (Green Party) akaba ari nawe iryo shyaka ryahisemo ngo azaribere umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2017 amaze kugeza kandidatire kuri komisiyo y’igihugu y’amatora muri iki gitondo cyo ku wa 12 Kamena 2017.

Dr Frank Habineza aherekejwe n’abandi barwanashyaka b’ishyaka rye bashyikirije ibyangombwa bisabwa umukuru wa Komisiyo y’amatora Bwana Kalisa Mbanda wari kumwe n’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’iyo Komisiyo Bwana Charles Munyaneza.