Dr Frank Habineza yatangaje ko azahatana mu matora y’umukuru w’igihugu!

Dr Frank Habineza

Amakuru agera kuri The Rwandan na kanyarwanda.net kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2016 aravuga ko ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije Green Party rimaze gutangaho Dr Frank Habineza nk’umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda ateganyijwe ku itariki ya 4 Kanama 2017.

Ibyo byatangarijwe mu nama ya bureau politique y’ishyaka Green Party yabereye kuri Hotel Le Printemps ku Kimironko yari yatumiwemo n’abanyamakuru.

N’ubwo byari byitezwe ko Dr Frank Habineza azaherekeza Perezida Paul Kagame mu matora yo mu 2017, ntabwo byabujije Dr Frank Habineza guhaguruka agafata ijambo akishimira icyo kizere agiriwe n’ishyaka rye ndetse yemeje ko “AZATSINDA AMATORA”!!

Nabibutsa ko ku munsi wo ku wa gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2016 mu gihe inama y’umushyikirano yari irimbanije Dr Frank Habineza yatse ijambo ashimira Perezida Kagame anatanga n’ibitekerezo ku buryo imitegurire y’inama y’umushyikirano yanozwa kugira ngo ishobore gutanga umusaruro.

Amakuru acicikana i Kigali aravuga ko Dr Frank Habineza atari we wenyine uzabera Perezida Kagame umuherekeza (Best Man) ahubwo haravugwa na Madamu Christine Mukabunani…

Uyu mukino ubundi ukaba umenyerewe mu rwego rwo kugira ngo amahanga abone ko habayeho guhatana, Ubusanze amashyaka PL na PSD niyo yaherekezaga Perezida Kagame, reka tubyite guherekeza kuko ibizava mu matora ubu byaramenyekanye ndetse abakabya bavuga ko n’amajwi abakandida bazagira ubu yarangije gutegurwa. Ibi bigatera benshi kubifata nko kwikinisha(mastrubation) ndetse no kwangiza umutungo w’igihugu habazwe akayabo icyo kinamico gitwara tutibagiwe no gutesha umwanya abaturage bata akazi kabo bahatirwa kujya mu myiyamamazo ya Perezida Kagame no kubyukira ku murongo w’itora bazi neza ko amajwi yabo nta gaciro ahabwa iyo bagize amahirwe ntibatorerwe n’abayobozi b’ibanze.

Kuri Dr Habineza n’abandi baherekeza bo ntacyo bahomba kuko mu myirondoro yabo haziyongeramo ko bigeze guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika, ibi ni ibintu biba bikenewe n’umuntu nka Dr Frank Habineza kugirango ashobore kugira icyubahiro mu mashyaka aharanira ibidukikije kw’isi hose ndetse n’abashobora kwikora ku mufuka bo muri ayo mashyaka yo mu bihugu by’i Burayi n’ahandi bakagira icyo batanga gitubutse bafite ikintu kigaragara behereyeho gifatika Dr Habineza aba baretse.

Ben Barugahare

Email: [email protected]