Dr Gasana nyuma yo gushinga ishyaka yaganiriye na Radio Itahuka

Dr Anastase Gasana wahoze ari Ministre w’Ububanyi n’amahanga ku butegetsi Bwa Perezida Habyalimana ndetse no ku butegetsi bwa FPR nyuma yo gushinga ishyaka rya politiki riteganya no kugira ingabo, yaganiriye na Radio Itahuka Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC mushobora gukurikira icyo kiganiro hano.

Ibi bije nyuma y’aho ikinyamakuru gikorera kuri Internet kitwa Afroamerica Network gitangaje inkuru ivuga ku ishingwa ry’iri shyaka ngo rifite n’ingabo.

Dr Gasana, Nyakwigendera Ministre Inyumba na Perezida Kagame i Chicago
Dr Gasana, Nyakwigendera Ministre Inyumba na Perezida Kagame i Chicago

Ubwanditsi

6 COMMENTS

  1. Ariko bene iyi “foto anthropologique” muba mwayishuguritsehe koko? Ariko se Dr. Anastase yariye iki koko kimuha ubutoto? Ni Ibitoki + Amafi yo muri Muhazi?

  2. aliko se mbabaze ikintu kimwe mumbabalire sugushyanuka uyumugabo washinze ishyaka Gasana muremeza ko atazi ko ntamunyarwanda umukunda.ubuse koko twemere tube inzina gufi yogucaho urukoma?abanyarwanda se twemere tube agatebo kokuyozwa ifu.uyumugabo ntanzi aliko jyewe ndamuzi.ndamuzi nako umunyarwandawe se aramuzi kuko yaligaragaje.imana izamuhembere ibyo yakoze.nuko nuvise ngo ntiyakoze ibihagije agiye gushinga undi mutwe wigabo wogutsemba nudusigaye.akasakaga ra.koko Gasana aracyafite inyota yubutegetsi.namahano yagwiliye abanyarwanda. genda ubategeke ndetse nubishobora bakakureka ukabigeraho uzabatsembe nakubwira iki.Gasana we subiza inkota muryubati ntamunyarwanda ugukeneye igendere wibereho, uzature nkumusozi.uzakomere kurusha ibuye.
    mana nkwifulije kumara kabili ukazahura niminsi. uwowanga ntagapfe.apfira iki? yabanje akajya kwisi agahagayika. akabimpunzi nka Gasana wifuza kwogera kumena amaraso yabana burwanda.aliko Gasa ulibuka ibigambo wahuraguye wowe na Safali koko ukili murwanda. none uratinyutse urasubiliye.usanze amaraso yamenetse adahagije ushinze undi mutwe wogutsemba abasigaye tubabalire.ryose nawe urabiziko nta munyarwanda ugukunda. abo mwafatanyije barakuzi.nabonye arabasore nibihitemo ubabera PRESIDENT bakuveho. ese ahubwo basanze aliwowe kamara.wali Ministre none ubaye President ubwo ngo babonye UMUCUNGUZI yewe byakomeye.Ese abobasore bo bakugize inararibonye baziko harabatinya kwitwa abavandimwe bawe.Ese basanze kukwisunga alibyo bifite agaciro.nibyo biruvikana wabagiliye inama .inama yokumara abasigaye iyo niyo ntagitagaza kilimo kuko nabashize boze wali kwisoga.SHYIRAKERA n’UMUGORE urabakura he go bogere bagushyigikire.nakugira inama ngo ahubwo wandike ibyuzi byose ahubwo wowe nabo mutekereza kimwe musohore ibitabo ntacyo muciye iruhande.nuzavuka ejo azamenye amateka mutayagoretse. aliko muvungishe ukuli, utubwire ukuntu wasigaye ARUSHA abandi bagapfa wowe ukarokoka. andika di. andika nibindi ibyo utazibuka uzampamagare mbikwibutse.ili sishyano koko.genda rwanda waragowe ufite amatwi ntiwumva, ufite amaso ntubona ngo urebe,urore kure cyane.Gasana we niwima abanyarwanda tuzimuka.uri akamasa kazica inka kazivukamo

  3. @Zena wikwirushya naza agashobora KAGAME azayobore,murasakuza mutumene amatwi arko ntanumwe uzarenga urubibi,nimusebye igihugu cyane ngo mukunde mukomeze guhakwa nabazungu,natwe turikujyambere na KAGAME wacu,amaraso mwamennye murishuka ntayandi muzamena.amahoro kubayashaka,nabatayashaka kabi kabi muzagaruke murwanda niba murabagabo.

  4. Sinumva ukuntu Gasana wafatanyije na rpf bagategeka nako bagakegeta abantu batabarika,icyo gihe yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga niwe wahishiraga amabi bakoraga. Aho ahindukiye ikigarasha batakimukeneye ararigita none yiyuburuyemo umugiraneza wo gutangaza ibyo yahishiraga mbere by’ubwicanyi bwa rpf. Gasana ,uribuka wikoma kiliziya gatolika ngo ifite ipfunwe?Wishyiraga imbere ngo rpf igukunde kandi yo yari izi icyo igushakaho wowe uteze inda gusa ngo bayuzuze mu gihe rubanda izira ubusa rwari rwanamye ku gasozi mugihe mwateguraga mu ibanga kuza kubatsemberayo. Gasana,isoni ntizica ariko nta soni ugira.Niwihe amenyo y’abasetsi/rpf iguseke naho abandi ntibaguseka kuko mwabamaze.

  5. wakoze iki kugirango tukuyoboke?ishuri wubatse se?ivuriro se?ko nabakuzi ngo ntagitekerezo kizima ugira urashaka iki koko?

Comments are closed.