“Dr ignace Murwanashyaka na Straton Musoni barenganijwe”: Umuvugizi wa FDLR

    Umuvugizi wa FDLR mu kiganiro yagiranye na BBC, Bwana Laforge Fils Bazeyi yatangaje ko Dr Ignace Murwanashyaka na Bwana Straton Musoni barenganijwe ko abaciye urubanza batageze aho byabereye ahubwo hagendewe ku nyungu za politiki zo gushyigikira ubutegetsi bw’igitugu buriho mu Rwanda.

    Kuri Bwana Bazeyi ngo inkiko zo mu Budage iyo ziba zishishikajwe n’ubutabera ziba zarakurikiranye ibyaha byanditswe muri Mapping Report.

    Iki kiganiro Bwana Laforge Bazeyi yagihaye BBC Gahuza Miryango nyuma y’aho kuri uyu wa mbere tariki 28 Nzeli 2015, urukiko rw’i Stuttgart mu Budage rukatite abayobozi ba FDLR ibihano ngo rubarega kugira uruhare mu byaha byakorewe muri Congo hagati ya 2008 na 2009 ngo FDLR yagizemo uruhare!

    Dr Murwanashyaka yakatiwe imyaka 13 naho Bwana Musoni we akatirwa imyaka 8 ariko ahita arekurwa kuko amategeko y’u Budage avuga ko iyo umuntu amaze 3/4 by’igihano yakatiwe muri Gereza ataracibwa urubanza agomba guhita arekurwa.

    Nk’uko byavuzwe mu rukiko ngo abo bagabo ibyo byaha baregwa babikoze badakandagije ikirenge cyabo muri Congo! Ngo hakurikijwe ubuhamya bwatanzwe n’abahoze muri FDLR, kumviriza amatelefone y’abaregwa ndetse no gukurikirana inyandiko zabo za Email ngo urukiko rwasanze ngo bari abayobozi ba FDLR bafite ijambo ku basirikare bari muri Congo ngo ku buryo bari kubabuza gukora ibyaha!

    Umunyamakuru wa BBC wari mu rukiko yatangaje ko abacamanza mubyo bareze abayobozi ba FDLR ngo ni uko hakurikijwe amategeko y’u Budage ngo FDLR ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba!

    Nyuma y’urubanza umunyamategeko wunganira Dr Murwanashyaka yatangarije abanyamakuru ko agiye kujuririra icyemezo cy’urukiko. Uru rubanza rwari rumaze hafi imyaka 5.

    Mu rukiko ngo uretse abantu 2 bo mu muryango wa Dr Murwanashyaka ndetse n’abanyamakuru nta wundi munyarwanda wahagaragaye!

    The Rwandan

    Email: [email protected]