Dr Ignace Murwanashyaka wa FDLR yashyinguwe.

Yanditswe na Marc Matabaro

Ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 27 Mata 2019 nibwo mu gihugu cy’u Budage ahitwa Karlsruhe habaye umuhango wo gushyingura Dr Ignace Murwanashyaka wari Perezida wa FDLR.

Dr Ignace Murwanashyaka yitabye Imana ku wa kabiri itariki ya 16 Mata 2019 azize uburwayi.

Dr Ignace Murwanashyaka yavutse ku tariki ya 14 Gicurasi 1963 avukira i Butare, akaba yari atuye mu gihugu cy’u Budage kuva mu 1989 aho yize akaminuza mu bijyanye n’ubukungu.

Dr Murwanashyaka yatawe muri yombi mu 2009 aza gukatirwa n’urukiko rwo mu Budage gufungwa imyaka 13 mu 2015.

Dr Murwanashyaka yitabye Imana urubanza rwe rugomba gusubirwamo kuko mu mpera z’umwaka ushize urukiko rukuru ruri mu mujyi wa Karlsruhe rwasheshe igihano cyo gufungwa imyaka 13. Urukiko rwavuze ko urubanza rw’ibanze rurimo amakosa yo mu rwego rw’amategeko.