Dr Joseph Nkusi mu bujurire. Eric Udahemuka asanga azira kunenga ubutegetsi bwa P.Kagame

Dr Joseph Nkusi

Dr Joseph Nkusi afunze kuva mu kwezi kwa cumi 2016, yari avanywe muri Norvège aho yakaga ubuhungiro.

Yakatiwe imyaka 10 yose, mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rukuru rwa Kigali tariki ya 29 Werurwe 2018.

Yashinjwe kugumura abaturage, kwandika ibihuha, anashinjwa guhakana Jenoside, cyakora iki cyaha cyo guhakana jenoside cyaje kuvanwaho.

Eric Udahemuka bashinganye ikinyamakuru Shikama aravuga ko azira gusa kuba yaranengaga ibitagenda neza mu butegetsi bwa Paul Kagame.