Dr Joseph Nkusi washinze urubuga SHIKAMA yakatiwe imyaka 10 y’igifungo!

Dr Joseph Nkusi

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 29 Werurwe 2018 ava mu Rwanda aravuga ko Dr Joseph Nkusi washinze urubuga SHIKAMA yakatiwe imyaka 10 y’igifungo n’urukiko rukuru.

Dr Joseph Nkusi yari yarezwe ibyaha 3 ari byo:

  • Kugumura abaturage
  • Gukwirakwiza ibihuha
  • Gupfobya Genocide yakorewe abatutsi

Ariko uyu munsi urukiko rukuru rwamuhamije ibyaha bibiri gusa: Kugumura abaturage no gukwirakiza ibihuha naho icyaha cyo Gupfobya Genocide yakorewe abatutsi yagihanaguweho. Rumukatira imyaka 10 y’igifungo.

Tariki ya 14 Werurwe 2018 nibwo urukiko rukuru rwaburanishije urubanza rwa Dr Joseph Nkusi mu muhezo aho yari yunganiwe na Me Antoinette Mukamusoni. Umushinjacyaha bari bwamusabiye gufungwa imyaka 15. Amakuru The Rwandan yashoboye kubona aravuga ko Dr Joseph Nkusi ateganya kujuririra iki cyemezo.

Nabibutsa ko Dr Joseph Nkusi yirukanwe mu gihugu cya Norvège mu 2016 yoherezwa mu Rwanda kuko abategetsi ba Norvège bashinzwe iby’impunzi bavugaga ko Dr Joseph Nkusi nta kibazo yagira asubiye mu Rwanda.