Dr Joseph Nkusi yasezeye ku bikorwa byose by’ubuyobozi mu ishyaka Ishema!

    Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2013 nabonye inyandiko nyinshi zimbaza impamvu nta nyandiko zanjye zikiboneka ku mbuga z’itunamanaho. Abenshi bakibaza niba Agatsiko k’abicanyi n’abasahuzi katarampitanye cyangwa karashoboye kuncecekesha.

    Ndagirango rero nsubize abibazaga ibyo byose ko atariko bimeze ahubwo byatewe n’amasomo menshi n’ibizamini nagombaga gutegura muri Kaminuza ya Oslo. Hagati aho nkaba ngirango mbamenyeshe ko nahagaritse ibikorwa byose by’ubuyobozi-Umunyamabanga Mpuzabikorwa- nakoraga mu ishyaka ISHEMA kuva ku itariki ya 10 Werurwe 2013; ibarwa irebana n’iryo sezera murayisanga kuri blog yanjye: www.inkotsa.over-blog.com. Ariko umugambi wacu wo kwigobotora ingoyi y’agatsiko ukaba ugikomeje.

    Ni muri urwo rwego rero maze gushinga iriya blog navuze hejuru muzajya musangaho ibitekerezo binyuranye. Mukaba muraritswe mu gutanga ibitekerezo byanyu mutizigamye: muzira gutukana, gusebanya cyangwa ivangura biranga agatsiko.  Umuganda wa buri wese urakenewe ngo dukure igihugu cyacu mu menyo ya Rubamba; ingufu z’ibitekerezo ziruta kure iz’ibitwaro bya rutura.

    Imana ikomeze ibahe kwishakamo ingufu zo  kwigobotora ubutegetsi bw’agatsiko kabi.

    Dr NKUSI Joseph

    nkusi

     

    Comments are closed.