Dr Mpozayo yagizwe umwere n’urukiko polisi yo ihita imuta muri yombi!

    Amakuru aturuka mu Rwanda aravuga ko polisi y’u Rwanda mu itangazo yashyize ahagaragara yatagaje ko yongeye guta muri yombi Dr Christophe Mpozayo, usanzwe ukora mu Nteko nshingamategeko y’umuryango w’Afrika y’Uburasirizuba (EAC).

    Muri iryo tangazo polisi y’u Rwanda mu ijwi ry’umuvugizi wa Polisi, ACP Damas Gatare   iragira iti: “Twongeye guta muri yombi Dr Christophe Mpozayo kubera kugerageza kwangisha abaturage ubuyobozi abinyujije mu nyandiko igamije kubangamira ubusugire bw’igihugu.”

    Polisi ivuga ko uyu mugabo watawe muri yombi kuwa Gatatu atari ubwa mbere afatwa. Mu Gushyingo umwaka ushize Dr Mpozayo ngo yatawe muri yombi azira gutunga intwaro ku buryo butemewe n’amategeko no gusebanya.

    Itangazo rya Polisi y’Igihugu ritahise rigaragaza ibihuha Mpozayo yabibye, rivuga ko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera mu gihe iperereza rikomeje. Itangazo rinavuga ko iperereza riri kureba niba uyu mugabo ntaho ahuriye n’imitwe y’iterabwoba.

    Ku ruhande rw’umuryango wa Dr Christophe Mpozayo, umuvandimwe we witwa Fidèle Mulindahabi, mu kiganiro yahaye Radio Ijwi ry’Amerika yatangaje ko Dr Mpozayo yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 2 Mata 2014 afatiwe ku Kimironko.

    Nk’uko uwo muvandimwe wa Dr Mpozayo yabisobanuye ngo ubusanzwe yari afungiye muri Gereza ya Gasabo, akaba yari yarekuwe uwo munsi agafatwa na Polisi agiye gufata imyenda ye aho yari yarayisize. Ngo yafashwe n’abapolisi benshi bari bayobowe na Superintendent Rurangwa, bamweretse ndetse bamusomera urupapuro rwo kumufata ariko banga kurumuha. Bamufashe bamubwira ko yakoze icyaha cyo guteza imidugararo muri rubanda bamujyana kuri Station ya polisi ya Remera.

    Nyuma umuvandimwe we yashatse abavoka bo kumuburanira, polisi ibonye ba avoka baje yahise ifata Dr Mpozayo imujyana kwa komiseri mukuru wa polisi ahari abapolisi benshi bo hejuru baje kumuhata ibibazo barimo na komiseri wa polisi y’u Rwanda Emmanuel Gasana bita Rurayi.

    Uku gufatwa kwa Dr Mpozayo kuje gukurikira icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru cyo ku wa mbere tariki ya 31 Werurwe 2014 kivuga ko Dr Christophe Mpozayo agizwe umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho, ngo ikurikiranwa ry’uyu mugabo ryaba rituruka ku isakwa ryakozwe na polisi muri mudasobwa ya Dr Mpozayo ngo bagasoma ubutumwa yandikirana n’abantu batandukanye ngo ubwo butumwa nibwo ngo ubushinjacyaha bwakuragamo ibyo burega uyu mugabo ariko ibi yari yabitsindiye mu rukiko.

    Benshi mu bumvise aya makuru bumiwe bibaza ukuntu umuntu ashobora gutabwa muri yombi kandi aribwo agisohoka muri gereza urukiko rumaze kumugira umwere. Ikindi gitangaje kinerekana ko iki kibazo gishobora kuba gihishe ibindi bitashyizwe ahagaragara ni ihurura ry’abapolisi bo mu rwego rwo hejuru barimo na komiseri mukuru Gasana Rurayi ubwe!

    Ubwanditsi

    The Rwandan