Dr Nkiko Nsengimana aremeza ko FDLR ari ingabo z’ishyaka FDU-Inkingi!

    Dr Nkiko Nsengimana umwe mu bayobozi b’ishyaka MN-Inkubiri rigizwe ahanini n’abitandukanije n’ishyaka FDU-Inkingi rya Madame Victoire Ingabire ufungiye mu Rwanda aremeza adashidikanya ko FDU-Inkingi yahozemo ari igice cya politiki cy’umutwe wa FDLR urwanira mu mashyamba ya Congo!

    Mu gisa nko gucyocyorana cyabereye ku rubuga mpuzabantu rwitwa DHR (Democracy Human Rights) rw’umunyamategeko Inosenti Twagiramungu, Bwana Nkiko Nsengimana abicishe mu nyandiko yagize ati:

    “Nta gishya mvuze muri ibi. Uzi impaka zabaye muri FDU mu gihe cya CPR cy’ukwitandukanya na FDRL ya Mudacumura, ukanamenya ko FDU y’ubu ari akana ka RDR kuzuye, ukanongeraho ugucikamo kabiri kwa FDRL mo kabiri mu minsi ishize, ntiwagombye kubaza icyo kibazo. Nta gishya rero.
     Umunsi rero wumvise ko FDU Inkingi yavuze ko yemera jenoside yakorewe abatutsi n’ingoma ya MRND/CDR ya Habyarimana, ukwumva ko abo ba FDRL bo bagumye ku yandi mahame, icyo gihe uzavuge koko ko imwe atari branche politique, indi atari branche militaire y’iya mbere.”
    Ibi Dr Nkiko Nsengimana yabitangaje nyuma y’aho umwe mu bavuganaga nawe ku rubuga DHR abajije Dr Nkiko Nsengimana agira ati:
    “Iyo mvuga rero, nti ishyaka nka FDU Inkingi n’ingabo zabo za FDLR….”, Nkiko Nsengimana. 
    Ibi bintu njye ndabona ari agahoma munwa.
    Mme Ingabire mu byo aregwa na RPF harimo gushinga umutwe wa gisirikare ugizwe n’ahoze muri FDLR. 
    Bwana Nkiko, wadushyirira ahagaragara gihamya ko FDLR ari igisikari cya FDU? 
    Mbaye ngushimiye.
     Izi ngabo za FDLR njye mbona zaragowe. Uyu munsi uravuga ko ari iza FDU, mu gihe ejo zari iza Kayumba bukeye bwahi zikaba iza Rukokoma. Igitangaje muri ibi byose ni uko na MN-Inkubiri yawe nayo nabonye muri iyi minsi bivugwa ko irimo kugera FDLR amajanja!
     Mfite rwose amatsiko yo kumenya neza ikintu kihishe inyuma y’iri sisibiranyarya hato na hato kandi ridakwiye ku muntu uzwi ko ari inararibonye mu bya politiki.
    Nzinink
    Dr Nkiko Nsengimana yari amaze gusubiza ikibazo yari abajijwe n’uwitwa Francois Munyabagisha agira ati:
    “Munyabagisha uraho! Ngushimiye iki kibazo umbajije. Nyemerera ngusubize.
    Uragira uti abatwiciye ni bande. 
    Abatwiciye ni ingoma ya MRND/CDR ya Habyarimana n’inyeshyamba za FPR n’ingoma ya FPR ya Kagame.
    Abatwiciye b’ingoma ya MRND/CDR ya Habyarimana, indege yarimo imaze guhanurwa na FPR, biraye mu batutsi bari mu gihugu n’abataravugaga rumwe barabatsemba. Ibyo narabibonye, nawe kandi warabibonye. Dukomoka hamwe wabonye ko nta rindi bendera ryari riri i Gitarama uretse nyine irya MRND na CDR. Wabonye amahano n’amarorerwa yakoreshejwe na Kalisiti Nzabonimana amaze kugera iwacu i Gitarama. Mbere y’aho, imihoro yarengeraga abatutsi yarushaga imbaraga iyashakaga kubarimbura. Nyuma aho haziye imbunda z’abo, ibintu byahinduye isura, amahano aragwa, ariyo yiswe itsembabwoko ry’abatutsi. Mu Rwanda ngo iryo jambo barisimbuje irindi ryitwa jenoside. Sinzi impamvu kandi ijambo itsembabwoko ryumvisha uburemere bw’amahano yaguye mu gihugu.
    Iyo mvuga rero, nti ishyaka nka FDU Inkingi n’ingabo zabo za FDRL biyobowe n’abonse ingoma ya Habyarimana, nti nimutinyuke, niba koko muharanira abanyarwanda, muvuge ko itsembabwoko ry’abatutsi ryakozwe n’ingoma ya Habyarimana. Nibo mbambwira ngo nimureke guhakwa ku babiciye kuko iyo ngoma yishe abanyarwanda, kandi abatutsi bari mu gihugu ni abanyarwanda buzuye. Abo bantubo buri FDU, nibatabikora ubwo uzamenya uruhare baherereyemo.
    Abatwiciye bandi ni inyeshyamba za FPR n’ingoma ya FPR na Kagame. 
    Aha twagize amahirwe akomeye umuntu nka Rudasingwa Theogene warwanye urugamba mu mirimo bamushinze, akaba umunyamabanga mukuru wa FPR, abihamya, kandi akavuga ko ingoma yonse yakoze itsembabwoko ry’abahutu. Ikindi gikomeye kandi gishya n’uko yatubwiye ba nyempara b’iryo tsembatsemba, barimo Kagame na Kayumba. 
    Iyo mvuga rero nti nimureke guhakwa ku babiciye, mbambwira abanyarwanda bari mu gihugu nti, iyo ngoma yamennye amaraso y’abanyarwanda, cyane cyane y’abahutu, mugire ubutwari, iyi ngoma yabiciye mwihomaho, n’ejo ntizabacira akari urutega, muyegukeho, muyirwanye, nta mpuhwe na rimwe izabagirira, nkuko yamennye amaraso y’abanyu, ntizatinya kumena n’ayanyu.
    Nashakaga kandi kubwira abihoma inyuma ya Kayumba Nyamwasa, bo mw’ishyaka rya RNC, ngo bamwegukeho, bamuzibukire kuva bamenye ko ari mubari kw’isonga ryo kumena amaraso no gukora amahano y’itsembabwoko ry’abahutu. 
    Icyakora naravuze nti Kayumba Nyamwasa yemeye ko we bwite yakoze ayo mahano, bikaba bimubabaje, ariko akemera nk’icyiru kudufasha guhirika iriya ngoma, twabyakira. 
    Yaba atabyemeye, bikavuga ko agifite gahunda yo kwimakaza ubwoko bumwe, agishaka gutsemba ubundi.
    Munyabagisha unyumva uranyumvise?

    Nkiko Nsengimana”

    Francois Munyabagisha
    Francois Munyabagisha

    Bwana Francois Munyabagisha yari amaze kubaza Dr Nkiko Nsengimana muri aya magambo:

    “”Mureke guhakwa ku babiciye” (nkiko)

    Nyakubahwa Nkiko, nyemerera nkubaze tuganire.

    1- ugize uti “mureke”, ugira ngo DUkore iki?
    Narasomye ngutega amatwi aliko sinasobanukirwa ku ngingo nyinshi, entre autres abatwiciye uvuga ni bande. Urujijo rushobora kuba rushamitse ku mayobera y.amaculi y.intwali n.inzigo. car i Rwanda ndetse n’ahandi les fossoyeurs des uns sont des heros des autres.
    Umfashije gusobanukurwa ” ababiciye” abo ali bo waba ugize neza

    2- Hali aho usa n’ushimangira ibyavuzwe n’abatabazwa ubushishozi nka wa munya CĂ´te d’Ivoire Degni. N’ubwo koko icyo gihe mu Rwanda halimo kuba genocide y’abiswe n’abiyita abatutsi, mvuze mvuga abiswe muli rusange, imibare yabaye ikirangirire ivuga ko nta mututsi ukiba i Rwanda wali urulimo muli 94 avrl mai. 850k! Arusha nawe wagiye gutangayo isesengura ry’aliya mahano. Nasomye ko wasobanuliye inkongoro mu ngoro y’intsinzi (Nuremberg) ko genocide yateguwe n’abaregwagwa. Ubu uretse kuli Kagame n’abahutu be (abo ahatse na ba kadihirambetezi), kwemeza biliya nyuma y’ibyigaragaza byaba bihatse kugira nkana byo gutinya urumuli rw’umunsi.

    3- Uti “mureke…”!
    Mu”!? Iyo byibuze wandika Tu! Nibyo koko mureke tuve mu magambo, tujye mu mudiho bitali ibyo gushyenga no gushyayaya- duhaguruke duhangamure u Rwanda aho Rudahigwa yasize arumanitse, ni ukuvuga mu makimbirane y’injiji.
    Abatwiciye ni bo bicanyi, twe ntituli abicanyi. Baratwiciye bica ku babo, bo na bo ntaho bahuliye. Tubareke rero. Ahubwo dusesengure dushikamye icyabakukiyemo kikabatera imhumeko y’ubwicanyi. bimbanye byinshi reka mhinire aha.”

    Nyirayabazana y’izi mpaka ni ubutumwa Dr Nkiko Nsengimana yatanze akoresheje amashusho avuga ku byari bimaze gutangazwa n’ishyaka New RNC byo kuvuga ko habayeho Genocide yakorewe abahutu. Ubwo Butumwa mwabwumva hano hasi:

    Mu gusoza umuntu yakwibaza icyo aya magambo ya Dr Nkiko Nsengimana ahatse. Ibyo bigatuma umuntu asubiza amaso inyuma mu mateka ya vuba cyane cyane ifungwa rya Madame Victoire Ingabire (ibyo FPR yamushinjaga nibyo Dr Nkiko Nsengimana amushinja) harimo urujijo rwinshi ku buryo hari abatari bake bashobora kwibaza niba Madame Victoire Ingabire ataragambaniwe n’abo bari bafatanije ishyaka kuva ku ikubitiro!

     

    Ben Barugahare

    Email: [email protected]

    Facebook: Benjamin Barugahare