Dr Nkusi Yozefu arihe?

Dr Joseph Nkusi

Imyaka ibaye 22 Inkotanyi zifashe ubutegetsi. Imyaka 22 ni myinshi. Havutse benshi hapfa benshi. Hari benshi bapfanye agahiri n’agahinda ko kutabona u Rwanda rusubiranye ubwigenge. Abenshi mu bagambaniye igihugu bari kwangara hirya no hino, babuze ayo bacira n’ayo bamira gusa ngo barashutswe.

Abandi Inkotanyi zaberetse ko nta mikino. Benshi batanze imisanzu ntizabarebeye izuba, abandi bakizwa n’amaguru, abasigaye mu gihugu ubu baricuza.

Bitera kwibaza iyo umuntu nka Kayumba Faustin Nyamwasa yivugiye ati sinumva icyo Habyalimana twamurushije, twamurwanirije iki ko na mbe na we. Ni benshi bicuza ibyabaye iyo babonye akaga abenshi mu banyarwanda barimo.

Mvuze Dr Nkusi Yozefu kuko mu minsi ishize yagerageje kuvuga. Tugiye kumva twumva ngo zamujyanye. Abo zajyanye muri iyi minsi ni benshi. Ibi byatumye nongera kwitegereza abanyapolitiki batavuga rumwe n’Inkotanyi dufite. Imigambi yabo ni iyihe?

Benshi muri bo wagira ngo ntibazi ibibazo by’abanyarwanda. Biba bisekeje kumva ishyaka rifite muri gahunda zibanze kurwanya igitugu cya Habyalimana hashize imyaka 22 apfuye. Harya abo bazatugeza he?

Abandi ni ugushaka kugaragara kuko ntakindi bakora. Barahari bahereye muri za 1990 babeshya. Bakoreraga Leta, bagakorera n’Inkotanyi. Inkotanyi zije bazifasha kubeshya. Diskuru bavuze n’uyu munsi umuntu yakongera akazumva.Inkotanyi ziberetse ko zitakibakeneye bati twarashutswe ariko nimureke dufatanye mbayobore tubohore igihugu. Kabiri ku mugabo. Utagira isoni we ntamwara.

Dr Nkusi rero yatumye nongera kwibaza kuri aba bavandimwe bahora boherezwa mu Rwanda. Bamwe bari baracecetse utamenya iyo baba, ukumva ngo bafashwe. Bibagiwe ko urugamba rugikomeza bajya kwihisha n’imiryango yabo none barabajyanye. Wenda bari bafite uburyo bwo kuvuga cyangwa kwandika ariko ntibabikora barihisha, kugeza umunsi babafatiye barabajyana ntanuvugije induru ngo abaze ibyabo. Byagombye kubera abandi isomo. Uko babajyana ugaceceka niko bazakumanukana. Ni muri ya gahunda yo kumara amazi mu ngunguru ukoresheje ikiyiko. Ntizihuga. Abandi bakoze uko bashoboye, baravuga barandika, ziza kubajyana ariko hari icyo bakoze.

None se aba banyapolitiki badashobora no kwandika itangazo hafashwe umuntu umwe ni bo bazarengera imbaga y’abanyarwanda ?

Niba badashobora kuvuga ubu bari hanze aho bishoboka bazavuga bageze mu Rwanda aho nta mikro bazaba bafite kandi bagenzurwa bikomeye? Aba ni bo bazarengera impunzi ziri muri mu mashyamba mu gihe n’ufashwe na polisi mu gihugu kigendera ku mategeko ntacyo bavuga. Ibi biranshisha.

Umunyapolitiki aragerageze gutaha ngo arebe ko haboneka ubundi buryo, akimwa inzira nibura ntibamagane ibyo bintu? Abanyarwanda bashaka kuzarengera ni abahe?

Iyo ndebye ibyo byose nibaza niba dufite koko abanyapolitiki bakunda u Rwanda n’abanyarwanda. Nkabona inzira ikiri ndende, dukenyere dukomeze.

Musangwa Emmanuel
[email protected]

2 COMMENTS

  1. Emmanuel rwose ndagushyimye nibura kuba ukebuye abo banyapolitiki. Ntekereza ko biri mu nshingano zabo kuvugira izo nzira karaengane cyane ko aribyo bavuga ko biyemeje. Birababaje kubona umuntu nka YOZEFU Impyisi zimushyimuta nti hagire numwe uvuze akaruru ngo nibura yumve ko hari abamushigikiye. Yozefu mu gihe gito yamaze yandika yafashije benshi. Biriya yakorewe ni human trafic hagati yu Urwanda na Norvege. Nta muntu wakoherezwa muri den yi intare avuye muri ibi bihugu hatabaye procedure juduciare ngo ibyo bijye mu mucyo. Nti bikwiye ko twitwara nka amatungo kuko niyo sebuja afata rimwe akarikinja , andi akikokomereza gahunda , ntamenye ko apangiwe kubunani nubwo yasimbutse Noheri.Wake-up!!!!

  2. Mumbabarire singire abo nkomeretsa ariko ndababwiza ukuri ko ABAHUTU bafite urugendo rurerure cyane kugira ngo bazabashe gushyira hamwe!! ntabwo naba nkabije mvuze ko niba koko uko bitwaye mu rubuga rwa politique uyu munsi njye mbona igihe kitaragera ngo babashe kuyobora igihugu. Haracyari kare cyane. Aha munyumve neza ntabwo mvuze ko hatarimo abafite ubwo bushobozi ariko niba ari babiri batatu kandi nabo bakaba barwanywa mbere ya byose n’abahutu bene wabo ni uko n’ubundi niyo wabaha ubwo buyobozi batamaraho kabiri …..babwamburwa na bene wabo bakabwihera abatutsi nk’uko itsinda rya ba Twagiramungu n’abandi nkawe babwambuye Habyarimana bakabwihera Kagame, ngo bari guhimana n’abakiga.

Comments are closed.