Dr Raymond DUSABE azashyingurwa i Rusororo ku wa kabiri tariki ya 23.01.2018

Dr Raymond Dusabe

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki gicamunsi cyo ku wa gatanu tariki ya 19 Mutarama 2018 aravuga ko Dr Raymond Dusabe wiciwe mu gihugu cy’Afrika y’Epfo azashyingurwa mu Rwanda.

Itangazo rituruka mu muryango wa Nyakwigendera The Rwandan yashoboye kubona riragira riti:

Umuryango wa MUNYANKINDI Antoine urabashimira uburyo mukomeje kubana nabo muri bino bihe bikomeye byo kubura umwana wabo Dr Raymond DUSABE.

Uboneyeho kubamenyeshaka ko umubiri wa Nyakwigendera uzagera mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru saa saba z’ijoro i Kanombe.

Gahunda yo kumuherekeza ni kuwa kabiri tariki 23/01/2018:

-Saa yine za mugitondo:Gusezera umubiri mu rugo I Nyamata,

– Saa sita: Isengesho i Kibagabaga ku rusengero rw’aba Adventiste (English church),

– Saa cyenda: Gushyingura i Rusororo.