Dr Théogène Rudasingwa ati:"NYAKWIGENDERA INYUMBA AZIZE UBUHEMU BWA KAGAME"

Aloysea Inyumba yitabye Imana, asize abana , umugabo, abavandimwe n’incuti. Inyumba apfuye akiri muto, agifitiye akamaro umuryango we n’abanyarwanda muri rusange.

Inyumba yari umuvandimwe wanjye. Kandi, nk’umuntu wakoranye nawe hari icyo namuvugaho. Inyumba yaranzwe n’ubwitange, umurava, ubutwari n’urukundo mu guharanira inyungu za FPR, igihe abenshi muri uwo muryango babonaga ko ari nazo nyungu z’abanyarwanda bose.

Hagati aho, Kagame n’agatsiko ke batesheje FPR umurongo, ubu bakaba bakoresha uwo muryango ku nyungu zabo bwite, binyuranye n’ibyifuzo n’inyungu z’abanyamuryango n’abanyarwanda. Inyumba yashyize umutsi ku ryinyo, arihangana, akomeza gukorera Kagame n’ubwo yarajijukiwe bihagije azi neza ko FPR yataye umurongo. Nibyo, muri uko gukoreshwa hari abagira bati yari afite iyo nenge. Nta mwiza wabuze inenge. Ukiri kw’isi wese agira inenge.

Kagame yahemukiye Inyumba, nk’uko yahemukiye bangenzi be benshi muri FPR, nk’uko ahemukira ubutitsa abanyarwanda.

1) Mu myaka yashize Kagame n’agatsiko ke badukwijemo ibihuha ngo Inyumba n’umuhutukazi, ngo abantu be kumwizera. Kagame yamutumyeho umwe mu basirikare bamurinda ngo abimubwire, ngo kandi amubwire ko nagira undi abibwira, cyangwa agahunga ko bazamwiyicira.

2) Inyumba arwariye Nairobi Kagame yohereje abakozi ba Nziza na Dan Munyuza kujya kumucuza, kumwambura inyandiko no kumusinyisha bamuvana kuri za accounts mu ma banki hirya no hino kw’isi aho Kagame abitsa ibyo yasahuye FPR n’abanyarwanda.

3) Inyumba yigeze kohereza umwana we mukuru kwiga muri Amerika, Kagame ategeka ko umwana agaruka. Abana ba Kagame bo biga hano muri Amerika.

4) Inyumba apfuye ari umukene, kuko yari afite ubupfura n’uburere bwo kutiba nka Kagame. Umutungo Kagame yigwijijeho, ntacyo yigeze asagurira Inyumba wabaye umubitsi we igihe kirekire.

Inyumba apfanye agahinda. Inyumba apfanye amabanga menshi kandi akomeye.

  Ese intore za Kagame na FPR zivana isomo ki mu rufpu rwa Inyumba?

Icya mbere n’uko Kagame areba buri munyamuryango wa FPR, buri munyarwanda nk’ingwate ye. Iyo Inyumba aza kugira uburenganzira busesuye, aba yarashatse ibindi akora cyangwa akava ku ngoyi ya Kagame akigira mu bindi bihugu.

Icya kabiri n’uko Kagame afata buri mu nyamuryango wa FPR nk’igikoresho akoresha ubuzima bwagishiramo akakijugunya, akakita ikigarasha cyangwa ibirohwa, agafunga cyangwa akica. Ese abiyita intore ntibasubiza amaso inyuma ngo bibaze? Ubu se Pasteur Bizimungu, Patrick Mazimpaka na Jacques Bihozagara ntabwo bareba aho baryanitse? Ese da, niba Nyamwasa, Rudasingwa, Karegeya na Gahima bo barabaye ibigoryi, ibisambo n’abagambanyi nk’uko Kagame avuga, abandi bo bazize iki cyangwa bazira iki: Seth Sendashonga, Stanslas Biseruka, Wilson Rutayisire (Shaban), Col Ngoga, Alexis Kanyarengwe, n’abandi benshi tutarondora? Wowe wiyita intore wunva Inyumba nabo bose waba ubarushije iki? Uyu munsi ni Inyumba, ejo ni wowe.

Icya gatatu n’uko ibikorwa bitarimo ubumuntu n’urukundo amaherezo bitabona agaciro k’umuntu ku giti cye, bityo umuntu akazarinda ajya ikuzimu yitwa ngo akorera umuryango cyangwa igihugu yariburiye akanya n’umuryango we. Ibi si FPR bireba gusa. Ni abanyarwanda twese, n’abari muri opposition. Hakwiriye kuba akanya umuntu yisigira ku giti cye katavogerwa na Leta n’imiryango dukorera.

Inyumba yari intwari wakwifuza kuba hamwe nayo ku rugamba. Reka ndangize mbabwira akantu gato ariko kerekana uko Inyumba yari umurwanashyaka w’imena. Mu gihe cy’urugamba rwa FPR twari mu Bubiligi jye nawe dufata tagisi. Uko igenda ibara amafaranga yiyongera Inyumba abura amohoro tutaragera iyo tujya. Aravuga ati abaye menshi tuvemo. N’uko tuyivamo tugendesha amaguru, kandi ubwo yari yikoreye igipfunyika cy’amadollari arenze 100,000 abikiye guhahira abana ku rugamba.

Reka dushimire Imana ko yaduhaye Inyumba, kandi ko mu buzima bwe yakoreye ibirenze inyungu ze bwite.

Theogene Rudasingwa

11 COMMENTS

  1. Cet homme ( Rudasigwa Th. ) est tout simplement un malade mental. Sa haine envers Kagame lui joue des tours et, voit dans tout le mal qui survient, la main de Kagame.

  2. Iyo nsomye inyandiko uyu mugabo yandika zishingiye kurwango afitiye President Kagame ntaretse n’abanyarwanda bose bituma nibaza ibibazo bikurikira:
    1)Ese ntihabaye ubushishozi budahagije mukumuha imyanya itandukanye yakoze kuburyo bishoboka ko hari nigihe ashobora kuba yaragambaniraga igihugu cye?
    2)Ese ntawaba umuzi mubuzimz bwe ngo atubwire niba atarigeze arwara indwara yo mumutwe?
    3)Kuki rudasingwa yanga president akamugirira umujinya wumuranduranzuzi aho ntibishoboka ko kuri we yibwiraga ko ari igitangaza mugihugu noneho kuvanwaho icyizere bikamuhungabanya bene kariya kageni?
    Noneho icyo nisabira abasomyi: Bajye biga gusesengura ibyo basoma cyane ko hari abantu benshi bameze nka Rudasingwa bafite icyo bagendereye bigatuma bishisha ibihuha nkintwaro yabo kuko aribyo biboroheye usibye ko n’ibihuha bye birimo ubwenge bucye cyane n’umwana muto yabyibwira bitamugoye.ikindi nakwisabira abayobozi bacu nubwo umuntu ashobora guhinduka isaha iyariyo yose bitewe nuko hari inyungu ze bwite yaharaniraga nyuma bitewe n’inda yamurenze akananirwa kwihangana nka ba Rudasingwa,Kayumba,Karegeya,gahima n’abandi bameze nkabo kujya bamenya ko abo babwira bafite ubwenge kuko mbifata nkagasuzuguro no kwishongora iyo bandika bakibwira ko abo babwira ari ibicucu, aho urwanda rugeze turahubashye bidasubirwaho kandi nuwashaka kutuzanamo umwiryane ntibizashoboka aho twavuye turahazi naho tugeze turahareba n’icyizere cyejo hazaza turagifite kuko turangajwe imbere n’intore rurema yatwihereye.harakabaho igihugu cyacu n’abanyarwanda.

    • “…ese ntawaba umuzi mubuzima bwe ngo atubwire niba atarigeze arwara indwara yo mumutwe…”

      Maze rero ntore nziza z’iwacu, iterambere muhora muturatira ry’iyo za Kigali, muzashake ukuntu ryaba no mu mitwe yanyu. Umututsi wese uhunze ingoma y’i Kigali ahita avumburwamo indwara y’ibisazi. Iyo bitabaye ibisazi biba ubujura. Ntimushobora kubona ikindi kintu gishya. Never ever !!! Ni ibisazi. Ni ubujura. Ni ibisazi. Ni ubujura. Muzicare mutekereze ikindi kintu gishya. Iyi ndirimo irashaje kandi irarambiranye. Ntimukisuzuguze bigeze aha.

  3. Mureke Rudasingwa, avuga ibyo azi neza, yabayemo. Niba ushaka kumuvuguruza fata ikaramu utubwire uti igihe iki niki nari hamwe na kanaka, muri Rupefu yanyu (RPF) hanyuma utwereke aho abeshya. naho kwihanukira ukamwita umurwayi wo mu mutwe ngira ngo ni inzira ya hafi imwe bitirira abashumba hamwe na ba giti mujisho bahoza ibitutsi mu kanwa.

  4. Rudasingwa ararwaye byo ntawushidikanya. None se muri iyi nyandiko ubutumwa atanze nubuhe? Ngo ababajwe nuko Inyumba atasahuye? Ngo yaritanze cyane kuburyo byatumye ataba umukire? Murumva Rudasingwa na Gahima mwene nyina babonaga leta nk’iriba bavomamo ubukire. Ni uko bombi baje kubaka ibizu binini ubu icyari icya Gahima niyo isigaye yitwa Lemigo Hotel naho iyari iya Rudasingwa ikitwa Select Bed and Breakfast….
    Ubwo bujura nibwo bwatumye bahunga.

  5. inkunda rubyino murasekeje , kukimwumvako umuntu wese utavuga rumwe na kagome cg witandukanyijye nawe mwumvako yasaze.kubwanjye Rudasingwa muzi nkumukozi wa FPR ubundi mubona mumanama yaRNC, simwemera kimwe na bandi nka Kayumba nyamwasa.arikontibivugako ibyobavugabyose ntabyemera , kurinje mbona ari abatutsi basaba benewabo gushishoza bakareba kure gusa ntibumveko Kagome ariwe ufite ukuri.mwibukeko Kayumba yari chef d’etat Major muri FPR , rudasingwa ri icyegera cya Kagome muri presidence. akaba yarakozebyinshi byatumye kagome agera kubutegetse ,rudasingwa arimubantu bagendaga babesha amahanga .none inkunda rubyino zitazi amavu namavuko ya fpr nibo bafata iyambere bakajya kutukana ahokugirango bumve ibyo ls fondat ba fpr bavuga.nibyokoko niba rudasingwa arimubi nabandi , FFrede gisa Rwigema nabariyabandi bose yavuze bose ni abasazi cg bakoze iki?

  6. MBEGA NDABABAZE IKINTU KIMWE?KUKI MUVUGA NABI BAKURU BANYU?BABASHIKANYE KUBUTEGETSI MUGATANGURA KUBAHO NEZA AU LIEU YO KUBABAZA HISTOIRE MIBITA ABASAZI?AHUBWO KUBURA UBWENGE NKUBWAWE BITUMA UWUBUKURUSHA AHINDUKA UMUSAZI?TEKANA MUKUNDANE ICIZA KIVUGWE KANDI NIKIBI MUKIVUGE.KANDI GUHEZA NABI KUMUNYA POLITIKE NIBISANZWE ABAHEZA NEZA NIBAKEYA CAANE KWISI.UMUHUMURE DOCTOR HAMWE NA KAGAME BARABANYE KANDI BIRASHOBOKA KO BOSUBIRA KUBANA IBINTU BIHINDUTSE.ARIKO UWISHINGA GUTUKA ABAMUFASHIJE AZIKWITWA UWANDE RUGERANYEKO?KO BAMWE BAZOKURIRA INDEGE NMWE MWITANA ABASAZI MUZOKURIRA IKI?

  7. REKA BANGANA BAHANGANE NAWE WIGE AMASHULE YAWE URONSE MINERVAL.UTAYIRONSE URABE ICO WOKORA MUKWIRANYE.IGIHUGU KIZOKWAMAHO.ABAKIYOBARA BAZOKWAMAHO.ABO WITA ABASAZI BAZOKWAMAHO.WEWE UKOMEYE MUMUTWE UZOKWIGE KUVURA MUMUTWE UBAVURE HANYUMA BIGUKUNDIYE UZOSHIMIRE IMANA YO YABIGUSHIKANYEKO KUGIRA NTUZOKWIGERE NARIMWE WIYITA UMUHINGA.GUSA BASAZI UZOVURA BAKIZE UZOCE USHIMIRA IMANA UTI MANA WARAKOZE KUNGIRA UMUHINGA WO KUVURA ABASAZI.AU CONTRAIRE MES CHERS AMIS,UKO UMUNTU AKURA NIKO LES PARTIES DU CORPS ZISAZA KUVA KUMUTWE KUGEZA KUMANO.NTUKAGAYE ABANDI NGO BAHINDUYE IDEAL,UZOHORE IDEAL YAWE UYIBANDANYE KUGIRA NTIWITERANYE NABANTU HAMWE NUWAKUREMYE.IMANA UZODUSHOBAZE KWITA IKINTU UKO CITWA .KUKIVUGA UKO KIMEZE HAMWE NUKUGIKORA UKO GIKORWA.BE BLESSED

Comments are closed.