Dr Theogene Rudasingwa yakoze isesengura ku ntsinzi ya Donald Trump

Dr Theogene Rudasingwa

Mu kiganiro cyaciye kuri Radio Ihuriro Ijwi ry’ihuriro Nyarwanda rishya (New RNC), abayobozi b’iryo huriro ari bo Dr Theogene Rudasingwa na Joseph Ngarambe bagerageje

gusobanura uko babona intsinzi ya Donald Trump ndetse bakanagerageza gusesengura uko politiki ya Trump ku karere k’ibiyaga bigari cyangwa ku Rwanda izaba iteye.

Dr Rudasingwa nk’umuntu uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kandi wigeze kuba ambasaderi muri icyo gihugu yasobanuye ko umuntu atahita yishimira intsinzi ya Trump abantu batarareba neza ibyo yavuze ko azabishyira mu ngiro dore ko no ku rubuga rwe yakoresheje yiyamamaza amaze gukuraho ibintu bimwe na bimwe yakoresheje urugero nko kubuza abayisiramu kwinjira muri Amerika n’ibindi