Dr.Uwayezu Deogratias afunze azira kwanga kwambara imyenda ya gisirikare mu itorero ry’igihugu

Dr. Uwayezu Deogratias wakoraga mu bitaro bya Ruhengeri muri service ya stomatologie yatawe muri yombi na police kuri uyu wa kabiri ushize tariki ya 20 Ukuboza 2016 azira kuba yaranze kwambara inyenda ya gisirikare.

Uyu muganga ngo yanze kwambikwa iyi myenda ya gisirikare ubwo bari bajyanywe mu itorero ry’igihugu riyobowe na Rucagu.

Uyu muganga ubu akaba afungiye kuri station ya police ya Kigombe aho ashinjwa kwangisha abaturage ubuyobozi ,kwigomeka kuri leta ndetse ngo n’ingengabitekerezo ya Genocide!

Boniface Twagilimana