«Dufashe umuryango wa Ndahimana tutawutesheje ubupfura n’ubumuntu wisanganiwe» Albert Bizindoli

Inshuti yangejejeho inkuru ya Narcisse Ndahimana n’umufasha we Concilie Mutuyemariya, yari yayikurikije aya magambo : mbega ishema, mbega ubupfura. Byanteye amatsiko yo kuyifungura no kuyumva yose.

Nyuma yo gukurikira kiriya kiganiro ku buryo burambuye, nahamagaye uwakingejejeho, mubaza icyo twamarira uriya muryango. Yansubije ko ku ruhande rwe yabitangiye. Ubwo nanjye nihutiye kubigeza ku zindi nshuti za hafi, mbona nazo  zibyakiriye  neza.

Iminsi mike nyuma nabonye  igitekerezo cyo gufasha uriya muryango hari n’abandi benshi mu Rwanda bakitabiriye.

Nifuzaga muri aka kanya  kugira icyo mvuga kuri uriya murayngo n’ubufasha burimo kuwukorerwa.

Igice cya mbere : Amasoma nakuye muri kiriya kiganiro ku mibereho y’umuntu ku giti cye, no kubuzima bw’igihugu cyacu muri rusange.

Uriya muryango washyizwe ahagaragara kugirango utubere isomo.

Narcisse Ndahimana n’umuryango we barabaye cyane.  Aka ya ndirimbo ya kera ngo « umugabo mu kaga ». Ariko na none si we mugabo  ubabaye kurusha abandi kuri iyi isi,  si na wo muryango w’abanyarwanda ufite ibibazo kurusha iyindi yose ihora itambutswa  ku mbuga.

None se kuki kiriya kiganiro cyakomanze ku mutima wa benshi kikabatera gushakisha uburyo bwo gufasha uriya muryango ?

Uburyo Ndahimana n’uwo bashakanye babayeho mu bukene n’uburwayi bwabo, amagambo batubwira, ni inyigisho zikomeye z’ubuzima.  Birakomeye kuzica ku ruhande.

  • Ngo usohotse uko ari ntabugayirwa.

Ndahimana yagiye mu rukiko yambaye gikene. Bitera benshi kumushungera, binumvikana ndetse ko bamwe bamukwena. We nta kibazo abibonamo. Igisubizo cye ni uko usohotse uko ari atagombye kubugayirwa.  Ubu bukwe bwatumye nongera kwibaza ku mashusho mbona y’amakwe (n’indi minsi mikuru) akorwa muri iki gihe n’abanyarwanda (abari mu gihugu, no hanze yacyo). Ariya mafranga y’akayabo akoreshwa mu tuntu n’utundi, tumwe tunatafite n’umumaro ugaragara, ni bangahe baba bayatunze ?

Duhereye kuri iriya nkuru ya Ndahimana tubyibazeho rwose. Twige kubaho uko tureshya, tureke kwiyerekana uko tutari, kuko ingaruka ziza nyuma ni twe twenyine zireba. C’est une question d’honneur et de dignité. Ishema n’icyubahiro si ukwiresheshya n’abagusumba kure, ahubwo ni ukwiyemera uko uri, ukigaragaza gutyo.

Iyi nkuru y’umuryango wa Ndahimana izaba igize akarusho, ejo n’ejo bundi abasore n’inkumi bagiye gushinga ingo  zabo nibafata umugambi wo kujyayo uko bifite, akayabo k’amafranga yasesagurwaga mu birori agakoreshwa mu kwiteza imbere. Bizitwe « A la mode Ndahimana ».  Birareba buri munyarwanda ku giti cye ! Ese aho ntibireba n’igihugu ubwacyo, mu buryo gikoresha amikoro make gifite ?     

Muri ibyo byose kandi,  Ndahimana nta munabi yifitemo, nta shyali, nta rwango agaragaza. Ahubwo arifuriza abifite kunezerwa mu byo bafite.

  • Kwumva ko ubukene butabatesha ishema ry’abo, nk’umugore n’umugore, nk’umurayngo.

Ni muri urwo rwego bifuje gusezerana imbere y’Imana  na leta no kubatirisha abana babo. Kuko batifuza kuba à la marge de la société (gahuru). Kuba ari abakene ntibibabuza kwiyumvamo agciro ka buri wese. Agaciro kawe nk’umuntu ntugaterwa n’ibyo utunze, ugaheshwa mbere na mbere n’uko witwa « umuntu », ubundi ukagakura ku buryo uhagarara ku byo wemera.

  • « Urukundo, agaciro k’isezerano, umuryango ; kwizera Imana »

Sinirwa ngaruka ku rukundo rugaragara muri uyu muryango. Uyu mugore aratangaje gusa : Uburyo yanambiye ku mugabo we, agokera urugo rwe. Baragira bati ikingenzi ni ugufatinkanya mu bukene bwacu, Kungurana inama, Gushyira hamwe, …. « Ko bitagombera amashuli, ntibinagomba amafranga ; mbibarize bitunaniza iki ?!!

Ibi ubizanye mu mibereho rusange y’igihugu cyacu biravuga ngo abakene, ibimuga, abarwayi, ni abacu, ntitugomba kubatererana, kubasuzugura, ahubwo tugomba kwita ku mibereho myiza yabo.   

Igice cya kabili : Ndahimana n’umuryango nibafashwe   ariko bubahwe mu buryo babayeho n’abo aribo

Ibikorwa byatangijwe byo gufasha Ndahimana ntawe utabishima. Nyamara, gufasha kwa Ndahimana, ntibiduha uburenganzira bwo kubagira igikinisho cyangwa se des bêtes de cirque, ntitugomba kubatesha valeurs basanzwe bagenderaho, kuko ni bazitakaza, ibyo bubatse byose bizasenyuka.

Ngo yari yambaye kambabili, none tugiye kumwambika ya myambaro ba Ministre bambara. Kubera iki ? Ibyo ni ugukora nka Baneti. Urwo si urwego rwe. Ndahimana ntabwo ari igiti cya noheli, cyangwa se ifarasi bashyiraho amabara yose ntawe ubibajije icyo bibitekerezaho. Ni umugabo uri mu rugo rwe. Ngo muzamutwara mu mavatiri akomeye agiye kwa padiri ? hanyuma se ni akanguka ? Buzaba ari ubukwe bwe cyangwa ubwanyu ?  

Nitumuhe ubushobozi, hanyuma tumurekere uburenganzira bwo kubukoresha uko yiyumva, bihwanye n’uko yibona et pas uko dushaka kumubona. Yatweretse twese ko kuri urwo rwego aturusha byinshi. Murashaka kumugusha mu mitego abenshi twaguyemo ?

Ibi birareba n’abajya kwifotozanya na bo. Mwabahaye amahoro koko ? Ntabwo ari ingagi mu birunga. Mushobora kubakemurira ikibazo gikomeye cy’amikoro bafite ubu, ariko mukabasigira ikindi gikomeye cyo kwibura bagahinduka ibihindugembe. Nimubibarinde, muzaba muberetse koko ko mwabakunze. RESPECT.

Albert Bizindoli