«Duhagurukire kurwanya ifungwa ry’imipaka y’u Rwanda»:Lydie Kayitesi

Yanditswe na Lydie Kayitesi  

Tumaze iminsi twumva amakuru anyuranye avuga uburyo Leta y’u Rwanda yahubukiye gufunga umupaka wa Gatuna uduhuza n’abaturanyi ba Uganda. Icyemezo nka kiriya giteye impungenge cyane kuko ubusanzwe abaturanyi bagomba kugendererana, bagahahirana kandi bagafatanya mu buzima  bwa buri munsi. Byongeye muri iki gihe amahanga akereye kwegerana mu rwego rwo guhuriza hamwe uburyo bwo kubungabunga iyi si dutuyeho kugirango abantu bahurire ku iterambere rirambye n’ubuhahirane buha buri hanga kuzamura imibereho y’abaturage baryo kugera ku rwego rushimishije.

Nyirabayazana w’iki kibazo ni ukutamenya kubaha uburenganzira bw’abandi byatumye Perezida Paul Kagame atangira ubushotoranyi bwo kujya gukorera ibikorwa by’iterabwoba n’ubwicanyi mu bihugu by’abandi.Muri make politike mbi ya Kagame yo kwikubira no gukandamiza rubanda yatumye abanyarwanda benshi bahunga bakwira mu mahanga yose. Kagame yashatse gucyura izo mpunzi zose ku ngufu akoresheje uburiganya muri HCR n’ikinyoma ku bihugu byakiriye izo mpunzi ariko umugambi we ntiwamuhira nuko atangira ibikorwa by’iterabwoba byo guhohotera impunzi no kuzishimuta.

Iyo ntera yo kurengera ubusugire bw’ibindi bihugu no kubangamira umutekano w’impunzi nibyo yananiwe kureka igihe amahanga amwamaganye maze kubera ikimwaro, we ahitamo gufunga imipaka ahimba izindi mpamvu ngo abone igisobanuro cy’igikorwa ke kigayitse.

Twagiye twumva kenshi abanyarwanda n’abanyamahanga bagiye bicwa, bazize Kagame none na we ubwe asigaye abyigamba mu manama akorana n’abagererwa be. Ibyo rero byatumye gahoro gahoro ibihugu duturanye bifata ingamba zikarishye zo kurengera umutekano w’abaturage babyo. Ni bwo Tanzaniya yigeze gusaba abanyarwanda benshi gusubira iwabo, bukeye u Burundi bwiyemeza gukanira abanyarwanda bose bakekwagaho gufatanya n’abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ndetse n’abandi leta y’u Rwanda yakoreshaga mu bikorwa by’urugomo mu Burundi ; none ngaho na Uganda ibonye yugarijwe itangira gusakuma intore zose dore ko zicaga abanyarwanda bahungiyeyo zitaretse no kwica abanyayuganda.

Amakamyo yabujijwe kwinjira Gatuna

Igitangaje rero ni uko atari ibindi bihugu byadufungiye imipaka ahubwo ni Kagame wiyemeje gufunga imipaka mu gihe ibindi bihugu byo bisaba gusa ko u Rwanda rwahindura imikorere mibi yarwo dore ko ubugizi bwa nabi bwose buba bwagizwemo uruhare na za ambasade z’u Rwanda ziri muri ibyo bihugu. Iyo mikorere mibi ya diplomasi inagera no mu bindi bihugu biri kure y’ u Rwanda kuko na ho Kagame ajya yoherezayo abagizi ba nabi bakajya guhungabanya ubuzima bw’impunzi z’Abanyarwanda ndetse n’ubwabanyamahanga bose badashyigikiye imikorere ye.

Gufunga imipaka ukabuza abaturage kujya kwihahira bifite ingaruka mbi mbere na mbere ku baturage ubwabo no ku nzego z’ubutegetsi. Ni ikibazo gikomeye. abanyarwanda basanzwe bashonje none inzara iraza kubamara, kimwe n’uko ubutegetsi buzananirwa kuyobora abaturage bashonje kandi baburakariye.

Nk’ubu hari umubyeyi umaze kwitaba Imana ubwo yikubitaga hasi ari kwirukankanwa n’abashinzwe umutekano w’u Rwanda, bageragezaga kumubuza kujya Uganda aho yashakaga amafunguro. Uwo mutegarugori, ndetse n’umwana yari atwite, bose bazize ibyemezo bibi bya Kagame Paul.

Yitabye Imana yirukankanwa n’abashinzwe umutakano

Ni yo mpamvu nazindukiye guhamagara abanyarwanda bose ngo bahagurukire kurwanya ifunga ry’imipaka kuko rishobora kutuganisha ku mahano akomeye kuko abantu benshi bashobora kuhaburira ubuzima bazize kubura ibyo bafungura. Abashaka gusuhuka nibabura inzira bazemera bishore ku nkeragutabara maze ikibazo gihinduke ingorabahizi.

Imikorere nk’iyi kandi si yo ifasha impunzi nyinshi ziri hanze kwifuza gutaha yewe ntinafasha abanyapolitiki kugira ikizere ko Leta ya Kagame izageraho ikumva ibyifuzo by’abanyarwanda bifuza ko benekanyarwanda bakwicarana bagashakira hamwe umuti w’ibibazo by’u Rwanda.

Nkurikije ibiganiro maze iminsi ngirana n’abanyarwanda b’impunzi kandi bababajwe n’uburyo bene wabo bafashwe mu gihugu ndasaba abanyarwanda bose ngo bahagurukire kurwanya ifunga ry’imipaka bivuye inyuma kuko bishobora kuba intangiriro y’ubundi bugizi bwa nabi bwinshi ku banyarwanda.

Abo mu gihugu ntibatinye kuvugisha ibinyamakuru kugirango bisakaze akababaro kabo n’ibyifuzo byabo. Abari hanze na bo bongere ibikorwa byo kwigaragambya no kwamagana mu buryo bunyuranye bateza ubwega ngo Kagame amenyekane neza nk’umutegetsi ufungirana abaturage be mu bwigunge bareke burundu ibyo kumwita umuperezida ureba kura ahubwo bamenye ko agamije kurimbura bene wabo, aka wa mugani ngo « akamasa kazaca inka kazivukamo».