Duhuze imvugo, duhamye ingiro.

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA

Banyarwandakazi, Banyarwanda, namwe nshuti z’u Rwanda, ndabaramukije mugire impagarike n’ubugingo reka mbonereho mbifurize amahoro muri uyu mwaka dutangiye. Ni umwaka urimo impinduka muri byinshi, kuburyo natwe muri ibi bihe, dukwiye kugaragaza mu manyakuri icyo twemera ku bijyanye n’imibereho y’Abanyarwanda ndetse n’imiyoborere y’igihugu cyacu  muri rusange, ku girango twirinde ampinduka mbi mu Rwanda, nyuma yirangira rya manda za perezida Kagame.

Ndavuga ibi nzirikana amagambo y’umwe mubaperezida ba Amerika witwaga Abraham Lincoln. Yaragize ati : « Iki gihugu, ku bw’Imana gisubirane ubusugire n’ubwisanzure, ubutegetsi bwa rubanda, bwashyizweho na rubanda, bukorera rubanda ntibukazimangatane kuri iyi Isi »! 

Hari inkuru z’ibinyoma duherutse kumva, ngo Abanyarwanda birengagije ibibazo byose barimo bibeshyera ko bameze neza ngo maze barahaguruka, nta nama bagiye nta nubabwirije,  nuko bose bandikira Kagame ngo azagume ku butegetsi, ngo ntawundi wabasha gukora ibyiza nk’ibye. Nyamara n’impaka ni nyinshi aho bamwe bagira bati Kagame yarakoze naho abandi bati nagende ahubwo yoretse igihugu.

None rero ndabasabye Banyarwanda nituvugishe ukuli, twerekane neza uko ibintu bimeze mu Rwanda muri iki gihe; muze dushungure, dufatire ku mahame nyayo yatuma buri munyarwanda agira umunezero kandi n’igihugu cyose kikagira ihumure n’umudendezo mu mahoro. Ayo mahame si ayandi, ni Demukarasi. Akenshi dukunze kuvuga tunenga amakosa yabaye ku ngoma zo mu gihe cyahise, ugasanga bimeze nko kwishyurana ndetse bigatuma tubabarira ku buryo bworoshye amakosa yabaye bitewe n’aho tubogamiye. Abibona cyane mu ngoma ya cyami ugasanga barayivugira batanatekereza ibibazo yateye igihugu, kimwe nuko hari abarengera Kayibanda nk’aho we atari umuntu ngo abe yakosa ; abandi nabo, usanga bakabya guhakana ibibi byabaye ku bwa Habyarimana. Amakosa yarabaye ariko ntakadufateho ngo atubuze kujya imbere…  Kurenga amarangamutima yose tukirinda kubogama, bituma tuvuga ibintu bifatika kandi bifite agaciro mu mibereho yose, mu bihe byose n’ahantu hose , kuko biba  bishingiye ku ndangagaciro nyazo zikwiye  Abanyarwanda kandi ziboneye inyoko muntu yose aho iva ikagera.

Ndasabye ngo buri wese arusheho kwitegura ibihe biri imbere aha, mu gukunda igihugu no kukitangira ; cyane cyane abanyapolitike abari mu gihugu n’abari hanze, baba bakorana na Leta cyangwa batavuga rumwe na yo ; ndabasaba ngo  bashire ubwoba, bavugishe ukuri, bareke kurya indimi no gushaka amaronko maze tumenye neza icyo bahatse n’aho Igihugu cyacu gihagaze kugeza ubu. Tuve mu kinyoma cy’abategetsi berekana uruhande rwiza gusa uboshye hari utwika inzu agahisha umwotsi. Tumenye gusobanura ibintu kimwe, duhuze imvugo kugirango tubashe gutegura impinduka nyayo, tunatekereza ku butegetsi bwiza bwo mu gihe kizaza. Ese koko igihugu gifite abayobozi beza kandi kirajya imbere nk’uko bivugwa ?

Icyo ni ikibazo shingiro tugomba kwibaza kenshi ariko kireba u Rwanda kuva na kera. Gusa ubundi njye mbona tudakwiye kuveba cyane abategetsi ba kera dushingiye ku myumvire yo mu gihe cyacu n’uko tubona ibintu ubu; hano ariko ndagirango nibutseko  ingoma ya cyami nayo yagiye ibamo amahinduka menshi kuko n’abami babaye benshi batandukanye kandi bakagenda basimburana kumpamvu zinyuranye, akenshi abantu bibagirwako n’icyo gihe ibintu bitari shyashya n’imbere mu ngoma, byerekana ko amahame bagenderagaho nabo atari aboneye. Bityo rero kimwe n’izindi ngoma zakurikiye tugiye muri Repubulika, nazo zagiye zigira ibizazane byazo byatubera isomo ariko ntibiduherane. Ubundi muri iki gihe twe dukwiye guhera kubyabaye, tukarushaho kugena inzira iboneye igihugu kigomba kugenderamo. Nituvuge rero ibyo muri iki gihe kandi dufate ingamba nk’abantu ba none. Nituvuga ibitameze neza ubu, ntihakagire uvuga ngo no kwa Habyarimana, ngo kwa Kayibanda cyangwa ngo mu gihe cy’ubwami aho twaraharenze tuhasigire abiga amateka naho muri politike, nimureke tujye mbere.

Dufate rero imvugo ya none iboneye abatwa, abatutsi n’abahutu ; abato n’abakuru, mbese inogeye Abanyarwanda bose bo muri iki gihe. Ese koko ubutegetsi buri mu Rwanda ni bwiza  mugihe budaha Abanyarwanda  amahirwe angana, kuburyo buri wese yabasha kujya mbere no kugera aho ashaka ahereye ku bitekerezo bye no ku mbaraga ze bwite ? Ubu se twatinyuka tukavuga ngo hari ubutegetsi buboneye kandi nta bwisanzure busesuye, rubanda yarahahamutse ? Hagomba kugaragara uwo muhate wo kugendera k’umugambi  umwe no guharanira inyungu rusange. Maze tugaca burundu umususu, ipfunwe, ubusambo n’ubusumbane ubwo aribwo bwose mu moko, mu turere, no mu zindi ngeri zose z’umuryango nyarwanda.

Kubera ibimenytso byinshi byigaragaza, Perezida Kagame ntashobora kwirarira ngo avuge ngo yakoze neza igihe cyose akibwira ko ariwe wenyine wayobobora igihugu, n’uwabimubwira yaba abeshye ; uwamusaba gukomeza we yaba amushuka nabi, tuvuze mu mvugo y’ubu yaba agaciye. Iyo Kagame aba  umutegetsi mwiza, mu myaka amaze aba yaramaze kubona uwamusimbura, nabwo atariwe umuhisemo kuko atariwe umurema, ahubwo yaboneka muri benshi baba barabyiteguye kuko babayeho neza bakagira ubwisanzure n’ubushishozi bakomora ku gihugu gihagaze neza. Ndashaka kuvuga ko na we yagombye kuba yemezako hari benshi bayobora igihugu maze buri wese akabigeraho abikwiye  kandi abitorewe n’abaturage.

Mu mvugo nziza rero tugomba kugaragaza ko mu Rwanda nta demukukarasi iharangwa kandi buri wese, mu bwisanzure bwe n’ubuhanga agaharanira ko iza.

Tumenye kwamagana ; twamagane umuperezida w’iki gihe wibeshyako kugundira ubutegetsi hari icyo byamarira igihugu, twamagane guhindura itegeko nshinga no kwishyira imbere cyane kuko gukunda igihugu atari ibya bamwe, ari ibya twese ; ntihakagire uwibwira ko agikunda kurusha abandi. Kandi demukarasi si ukwirata no kwishongora ahubwo ni ugufasha rubanda yose kwibohora, kugira ubwisanzure, kuko ikigamijwe atari ugukora gusa ibinejeje ahubwo ari ugukora ibikwiye. Kwirirwa umuntu avuga ngo yubatse umujyi ntaho bihuriye no gutegeka abantu neza. Ayo mazu se barasiraho abaturage wavuga ute ko agize imibereho myiza yabo. Naho wakubaka Université igihumbi ntutangemo ubumenyi bufatika uba usubiza igihugu inyuma. Noneho numva ngo nizikuriye zose ntikibasha no gucana amashanyarazi.Repubulika ntaho ihuriye n’ubwikanyize ahubwo itanga ubwisanzure bwa buri wese ikanarinda ubusugire bw’iguhugu muri rusange.

Demukarasi na Repubulika bishingiye ku mahame nyayo arengera abaturage, abanyagihugu, maze nabo bakubahiriza amategeko yose bahereye ku Itegekonshinga, maze mu mirimo bakora bakacyubaka bataganya. Ayo mategeko kandi ninayo Abanyagihugu bashingiraho bakubaka ingabo zibarindira umutekano, bakitangira Igihugu, bakarengera ubusugire bwacyo n’abaturage bacyo, ureke babandi basigaye bibera mu guhiga rubanda no kwanduranya n’abaturanyi.

Muri make rero aho niho numva twahera, kuburyo gutinya kuvuga ko u Rwanda rukwiye gutabarwa mbona ari ugutiza umurindi ubutegetsi buriho ubu.Ni ukubufasha kugundira ingoma no gusuzugura rubanda. Aho kubaka amahoro bahora bashishikanjwe n’imirwano no kwanduranya kuburyo rwa Rwanda rw’amahoro rwabaye nka gereza aho buri wese yibera mu bwoba.  Ntibakemera ko gusimburana kubutegetsi ari byo byiza, amatora ni baringa, ubutegetsi bwose babufite mu kiganza, nshingamategeko, nyubahirizamategeko, n’urwego rw’ubutabera babikomatanya byose bakabikoresha uko bashaka bagamije gusa gukandamiza rubanda. Leta ya Kagame yaranzwe no kwikubira no guheza abandi mu rubuga rwa politiki kugera  yewe no murw’ibitekerezo, itangazamakuru ryarapfuye hasigara gusa irigengwa na Leta.  Ubukungu bwarazambye, uburezi bwarapfuye. Uretse n’imirimo ihemba n’umuturage ntakibasha kubona agahimbazamusyi mubikorwa gakondo by’iwe inzara iranuma abashoboye bagasuhuka. Abaturage bari mu gihirahiro, uvuze barica, uwiyamamaje agafungwa cyangwa agaherezwa kure cyane ngo nta nuburenganzira agifite bwo gutaha iwabo. Ubu Kagame yahinduye itegekonshinga ngo asigare wenyineari umukandida rukumbi, yidegembya, yibagirwako kugera hariya ariko gukuba na zero ibyo yakoze byose. Ntawatinya guhamya ko igihugu gicura imiborogo mu icura burindi ry’ubutegetsi bw’igitugu.Ubonye n’umwami wahogoje amahanga ngo Kagame abure kumushyingura no mu cyubahiro cy’umwami ? Ukuntu yerekanaga ko ntako atagize ngo atahe ? Banyapolitike, nimwegerane mwumvikane kubwo butumwa, mubuvugeho rumwe, muhuruze amahanga, muhamagare rubanda muyihe gahunda nziza, erega dore n’igihe kiragiye.

Nimukunde rero  mukorane, mutumaneho, mubwirane, murekure igitugu gihirime, mugaragaze ubutwari muramire uru Rwanda maze mwe musigare mwemye. Ingabo nazo kandi zibuke ko zitabereyeho umuntu umwe, n’ubwo tuziko hari bamwe mubakuru bazo yigaruriye, muzibutseko ari ingabo z’igihugu; muzibwire muti : «ntimugahuge ngo mwibagirwe rubanda mwubahe umuturage. Mwavuye muri rubanda ariko biratinda mukisanga muri rubanda,  kandi aho kubahungabanya mubarinde ni baso, ni banyoko, ni basaza na bashiki banyu ; ahasigaye, uruhare ni urwa rubanda ngo yigobotore ingoma nk’iyi. …ndavuga iya FPR ».Ibikorwa biruta amagambo kandi ngo kora ndebe iruta vuga numve.

«Que cette nation, grâce à Dieu, renaisse à la liberté, que le gouvernement du peuple, par le peuple, pour le peuple ne disparaisse pas de cette terre» ! «This nation, under God, shall have a new birth of freedom-and that government of the people, by the people, for the people shall not perish from the earth»! (Abraham Lincoln) 

  Padiri Athanase MUTARAMBIRWA

1 COMMENT

Comments are closed.