DUTABARIZE IMFUNGWA ZO MU RWANDA

Nushaka kumenya ububi cyangwa ubwiza bw’ ubutegetsi, amabanga yabwo , imikorere n’ imigambi yabwo , jya witegerezanya ubushishozi imibereho y’ abo bufunze , cyane abo bwita abanzi !

Imibereho y’ imfungwa zo mu RWANDA ni ishusho y’ umutima wa Leta y’ agatsiko ka KAGAME .

Nyuma y’ ibikorwa bitandukanye by’ umugambi muremure wa FPR ya Pawulo KAGAME n’ agatsiko ke , wo kurimbura buhoro buhoro imfungwa zo mu mabohero yo mu RWANDA ; nk’ uko byagiye bigaragazwa , bikavugwa na benshi ndetse na henshi mu bitangazamakuru , hakaba n’ ibyakozwe mu mabanga akomeye ariko amaherezo azashyirwa ahagaragara ; uwo mugambi ukabamo : kwica imfungwa uruhongohongo hakoreshejwe inzara, gukubitwa , kwimwa uburyo bwo kuvurwa neza no kutavurizwa igihe , kwifashisha uburozi bwa AFLATOXINE ( buboneka mu binyampeke nk’ ibigori byabitwwe nabi , bugatera Cancer ku babiriye igihe kirekire ) , guhotorwa cyangwa kurigiswa kwa bamwe , kuraswa imbonankubone kw’ abakiniweho umukino wo kubeshyerwa gutoroka , kwimurirwa kure y’ imiryango kwa hato na hato , kubangiza mu mutwe ku buryo bwinshi ( brain wash ) , …
Ubu ikigezweho muri uwo mugambi ni iyicarubozo noneho ryeruye mu magereza asigaye ayobowe nko mu bihe bikomeye by’ intambara ( État d’ urgence ) ; ryibasiye cyane Gereza ya RUBAVU / Nyakiriba iri mu maboko y’ uwitwa KAYUMBA Innocent ugiye kumarisha abafungwa inkoni , Gereza ya NYANZA / Mpanga yari imaze iminsi iyoborwa na MUKONO John ( iyi ikaba ikunze kwimurirwamo abagomba kurigiswa ) na Gereza ya HUYE / Karubanda iri mu maboko y’ uwitwa MUGISHA James.

Nyuma y’ aho uyu MUGISHA James asimburiye uwitwa ZUBA Camile , na we utarigeze yorohera na busa izo ngorwa , uyu MUGISHA we yahagiye ari KIRIMBUZI.

MUGISHA uyu yabujije uburyo imfungwa zo muri iyo Gereza akoresheje ahanini bamwe mu bafungwa barimo n’ abayobora abandi ( abo yabanje gukorera iyozabwonko ) !

Mu gihe kandi ku gihe cya ZUBA , umubare w’ abafungwa bapfaga mu kwezi kuri iyo Gereza wari hagati ya 9 na 11 , aho MUGISHA ahagereye warazamutse ugera hagati ya 12 na 15 , mu bahafungiye bakabakaba 12000 !

Iki kikaba ikibazo kitabura kwibazwa na benshi barimo n’ ibitaro bya CHUB , bibaza impamvu y’ izo mpfu .

Igisubizo cyakunze gutangwa ni iki : INZARA !

Kuva aho uyu MUGISHA agereye kuri iyo Gereza , yasanze umubare munini w’ abahafungiye warahorose , we ahageze arahuhura !

Ku basurishwaga amafunguro bemererwa na Muganga kubera uburwayi ( ibyo bita IKIBARI) , yategetse ko ingemu bazaniwe n’ imiryango yabo , ijya igabanywamo kabiri , usuwe akajyana igice kimwe , ikindi kigasubiranwayo n’ usuye ! Ibi na byo bikajyana no kuburabuza asura !

Ku bafungwa bakora imirimo nyongeramusaruro , ubusanzwe bashoboraga kugira akabuto binjiza ngo kabongerere imbaraga zo gukora , yashyizeho itegeko ko ugize ako afatanwa ahatwa igiti , agakubitwa iz’ akabwana , byiyongera ku rindi teshagaciro bakorerwa : gutukwa , gusakwa basutamishijwe , …

Yageze ubwo n’ ibigurwa muri cantine ya Gereza , umufungwa ( washyiriwe amafranga muri Service Social n’ umuryango we ) atemererwa kugura ibyo akeneye ( quantité ) kandi na bwo ku giciro kikubye kabiri icyo hanze ya Gereza !

Yageze ubwo abuza abasura , gusurisha imbuto , amata , … ( ku bashobora kubibona mu miryango yabo babyemererwa na Muganga ) hitwajwe ngo bigurwe muri Cantine kandi bitahaboneka uko bikenewe !

Iki kibazo kiri mu byakuruye ubuzahare bukomeye , buviramo urupfu benshi mu barwayi , abasaza n’ abanyantegenke , dore ko n’ ifunguro rusange umufungwa agenerwa n’ amategeko muri iyo Gereza , byavugwaga cyane ko ririgiswa n’ abarishinzwe , barimo abo mu bakozi ba Gereza n’ abafungwa bayobora abandi !

Muri iki gihe abari muri iyo Gereza barimo gukorerwa iyicarubozo rikomeye cyane , hitwajwe ngo kurwanya ibitemewe muri Gereza , nyamara byinjizwa n’ Abacungagereza ubwabo ( ubu hakaba hafunzwe abagera kuri 7 babifungiwe muri iyi minsi , birirwa bashinjanya n’ uwo muyobozi wa Gereza).

Ku isonga hari uwitwa RUGAMBA wari hafi yo kwisha abafungwa inkoni yigiza nkana mu buryo bwo kuyobya uburari !

Byose byasandariye aho ushinzwe umutekano imbere mu bafungwa yafashwe n’ umuyobozi wa Gereza afite igipfurumba cy’ amafaranga yari agemuriye RUGAMBA ( umwe mu bakuriye umutekano kuri iyo Gereza ) !

Ibyo biza na none hamaze iminsi hanazwe igikapu muri Gereza imbere n’ umucungagereza cyuzuyemo ibiyobyabwenge !

Nyuma y’ uko MUGISHA yari amaze iminsi yirukankana abagore b’ abaturage hafi y’ahakora abafungwa mu mirimo nyongeramusaruro , kugeza n’ ubwo agonze umumotari (ku wa 6 tariki 17/ 11/ 2018 , abashinja ngo kuzanira abafungwa ibiyobyabwenge , kandi abo bafungwa baba barinzwe n’ imbunda ; ipfundo ry’ ikibazo ryaje kugaragara aho riherereye : ” ABACUNGAGEREZA “!

Ese aho ntibyaba biri muri wa mugambi wo kumarisha imfungwa ibiyobyabwenge, ngo abadashakwa nihagira n’ usohoka asohoke yarabaye zezenge ?