EMMANUEL NDAHIRO WAHOZE UKURIYE IPEREREZA YANGIWE KWINJIRA MW’ISHURI RYA GISIRIKARE MURI AMERIKA

Iyi nkuru yatambutse bwa mbere mu kinyamakuru inyenyeri kw’itariki ya 27/11/2012 mu rurimi rw’icyongereza, ikaba Kandi iri mu gitano cyanditswe na Noble Marara kitwa IKAMBERE KWA PEREZIDA-BEHIND PRESIDENTIAL CURTAINS

Amaze kumenya ko u Rwanda rushaka guterwa muri 1990, kimwe nk’abandi basore bose b’abanyarwanda, Dr Emmanuel Ndahiro yumvishe nawe agomba gutanga umusanzu we akareba icyo yafasha FPR mu bushobozi n’ubumenyi yari afite, ariko we akumva yafasha gusa mubyo yarafitemo ubumenyi (Kuvura) ariko bakamurinda igisirikare. Nibwo yari akirangiza amashuri akiri muto ndetse ari umusore ufite ingufu akaba yarinjiye mu nkotanyi yiteze ko yenda azajya nko muri Komite ishinzwe discipline akajya anavura abasirikare, ntibyatinze koko ahita yinjira mu buyobozi bukuru bw’ingabo (High Command) ahita anaba umuganga wihariye wa Kagame.

Ntibyatinze Kagame atangira kumugira inama yo kwinjira igisirikare ariko undi agakomeza kubyanga, Kagame abonye ko Dr Emmanuel Ndahiro akomeje kwinangira kwinjira igisoda nuko amwumvisha ko yajya gukora imyitozo ya gisirikare yayirangiza akagaruka mu mwanya yari afite wo kuvura no kuba muri high command ko rwose ntawuzamujyana ku rugamba (Akaba aribyo we yangaga)

Kagame abonye ko Dr Ndahiro amunaniye kumwinginga byavuyeho noneho akoresha itegeko ariko amwumvisha ko gukora imyitozo ya gisirikare biri mu nyungu ze kugirango gusa ahabwe ubumenyi bw’ibanze bwo kwirinda (self defence) yakoresha bibaye ngombwa nk’umuntu uzaba akorera mu karere karimo intambara, igihe akibitekerezaho bahita bamutwara ku ngufu mu myitozo nuko aba ahindutse atyo umusirikare kuva ubwo ariko akomeza kuba umuganga wa Kagame kugeza dufashe igihugu.

Yabaye umwe mu bantu ba hafi bakomeye kandi bizewe na Kagame kuburyo yahise azamurwa mu ntera vuba amuvana kuri Capitaine amuha Major, ntibyagarukira aho ahubwo akomeza kuzamurwa na Kagame ubwe kugeza abaye Col Ndibuka ubwo nari mu barinzi kwa Kagame nakundaga cyane kubona Dr Ndahiro buri munsi akaba yari umuntu uzi ubwenge witonda kdi wazaga buri gihe ku kazi yambaye neza, akaba yari afite mu nshingano kwita ku buzima na Psychologiquement-Psychogically (Sinzi ibi uko nabyita mu Kinyarwanda) bya Kagame.

Dr Ndahiro kuko yari umwizerwa yagiye ahabwa imyanya inyuranye kugeza nubwo ashinzwe iperereza, Dr Ndahiro winjiye igisirikare aseta ibirenge noneho aha yaratangiye kwishimira no kubona ibyiza byacyo (Igitinyiro n’icyubahiro) ntibyatinze atangira kugaragara mu bikorwa byo kumena amaraso no gutanga amabwiriza yo kwica kuva ubwo yahise yitandukanya n’umwuga we wo kuvura yica itegeko rigenga abaganga ryo kurengera no gusigasira ubuzima. yatanze amategeko menshi yo kwica inzirakarengane nka Andre Rwisereka washinze ishyaka rya Green Part riyoborwa ubu na Dr Frank Habineza, ndetse anagerageza kwica uwahoze amukuriye ariwe Gen Kayumba Nyamwasa. Iperereza ryakozwe n’inzego z’umutekano za Afurika yepfo zashyize mu majwi Leta y’u Rwanda by’umwihariko Col Dr Emmanuel Ndahiro na Gen Jack Nziza ibi bikaba byaratumye Kagame ahita amukura igitaraganya kuri uwo mwanya kuko ariwe watungwaga agatoki cyane n’ubutabera bwa South Africa.

Hejuru yibyo Umugore wa Dr Col Emmanuel Ndahiro ariwe Umuringa yigeze kwiyambaza Madame Jeannette Kagame ngo amufashe bumvishe Dr Ndahiro ko yari akwiye kureka agakungu yari atangiye kubura nuwahoze ari inshoreke (Girl friend) ye ariyo Linda Bihire wigeze no kuba Ministre imyaka 10 abifashijwemo na Dr Ndahiro nyuma yaho abeshyeye Kagame iby’umubano bari bafitanye ndetse akanamuhisha ko banafitanye Umwana babyaranye mu myaka ya za 90.

Linda Bihire amaze kurangiza amashuri ye mu Bwongereza Dr Ndahiro yagiye kumu Presanta kwa Kagame amubwira ko ngo ari Umwana wifuza gukorera igihugu cye ariko ntiyigera ahingutsa iby’umubano wabo nuko banafitanye umwana nuko Kagame amuha Ubuministre. Umugore we na Jeannette Kagame rero ubwo bazaga kubibwira Kagame yahise arakara ahita amukura ku bu Ministre. Ibyago bya Col Ndahiro byakomeje kwiyongera ubwo Murenzi wari Mubyara wa Linda Bihire wari Kontabule muri Presidence yibaga amafaranga akajya kongera umutungo wa Societe-Campany ye y’ubwikorezi-transport, yahise afungwa kugeza nanubu aracyarimo

Amakuru yizewe aturuka muri Ministere y’Ingabo avuga ko Col Ndahiro Emmanuel yangiwe kwinjira mw’ishuri rya US prestigious Fort Leavenworth military academy muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nubwo ari Col mu gisirikare cy’u Rwanda, ariko benshi mu basirikare bagenzi be bemeza ko Dr Ndahiro ari umusivile utarigeze akora ikosi ya gisirikare nka Cadet, Umwe mu basirikare bo ku rwego rwa General abajijwe ibya Ndahiro yarasetse arihirika yibaza ukuntu umusiviri azamuka akarinda aba Colonel, igitangaje cyuyu mugabo nuko n’igihe abandi bari ku rugamba umuriro umeze nabi we na Kagame babaga biryamiye i Kabale na Mbalala bari kwirira Sossiso-sausage

Mu kwa 7 muri 2011 ubwo habagaho guhindagura ingabo, Ndahiro yakuwe mw’iperereza asimburwa na Gen Karanzi Karake, mu gihe Ndahiro yamaze akuriye iperereza yaranzwe n’ibikorwa bya ruswa, ubwicanyi bw’abasiviri n’abasirikare ndetse tutanibagiwe n’umubare munini wabantu bahunze igihugu. Kagame ubu yamushyize ku mwanya utazwi wo gukurira ubushakashatsi n’amateka muri Ministere y’ingabo, amakuru dukura mu bantu bamwegereye akaba avuga ko Ndahiro yibaza impamvu Kagame yamwirukanye mu butasi ntanamubwire byibura n’ikosa yaba yarakoze, amakuru dukura mu bantu bakorana avuga ko ngo Ndahiro yituye hasi akagwa igihumura mu biro bye ubwo yumvaga kuri Radio na TV batangaje ko yavanwe kuyobora ubutasi we ntakintu yarabiziho, kuva ubwo ntarakira aracyarwaye ihahamuka ry’ibyamubayeho.

Ubuyobozi bw’ingabo ndetse n’abacuruzi mu Rwanda bamuziho kugira amatiku, kuba gateranya miryango na ruswa,.inshuro nyinshi yagiye akongeza ibihuha byagiye bigonganisha abantu bikangiza isura ya Perezida Kagame, urugero ni nk’igihe u Rwanda rugirana ibibazo n’ubugande byari byaturutse kuri Ndahiro watanze amakuru y’ibihuha kuri Kagame.

Ndahiro yatangiye kwigunga no kuba mu gihirahiro ndetse akajya agira n’isoni zo guhuza amaso nabo yahemukiye bimuyobeye ajya gutakambira Kagame ngo amusubize kw’ibere Kagame amwemerera kujya kwiga mw’ishuri rya US prestigious Fort Leavenworth military academy (Hamwe nawe muri 90 yagiye kwiga akavayo amazeyo ibyumweru 2) izina rye rikimara gutangwa Leta ya Amerika yahise ihakana byihuse ivuga ko kubw’umutekano w’Abanyarwanda bari muri Amerika itakwemerera umuntu wakuriye akayobora ndetse akanatanga amabwiriza yo kwica abenegihugu batabona ibintu kimwe na shebuja ku butaka bwabo, Kuri Leta zunze ubumwe bwa Amerika, Dr Ndahiro kimwe n’abandi bicanyi bose bari mu gatsiko ibafata nk’abantu babangamiye umutekano w’abanyarwanda bahungiye Kagame iwabo.

Nguko uko Col Ndahiro yagiye azima gake gake gusa twibuke ko n’ubundi yinjiye igisirikare abihatiwe, bivuze ngo iyo atakijyamo cg se Kagame ntakimuhatire ubu tuvugana aba akiri Muganga ari gukora akazi yumva kandi akunze, nta biganza bijejeta amaraso aba adite nkubu, nta n’umutima uba umucira urubanza ko yaragerageje gushaka kwica uwahoze amukuriye ariwe Gen Kayumba Nyamwasa, iyo atishora muri Politiki nta mpamvu yari kuba afite yo kubeshya ko ntacyo apanga n’inshoreke ye
.

NB: Mbibutse ko iyi nkuru yasohotse bwa mbere mu mwaka w’ 2012 icyo gihe Dr Ndahiro akaba yari afite ipeti rya Col, nyuma yaje kugenda azamurwa mu ntera kimwe nk’abandi ubu akaba yarageze kuri Brig Gen, ubu tuvugana afungiwe ahantu hatazwi akaba azira kohereza inkuru zandikwa n’abatabona ibintu kimwe na Leta kuri group whatsapp ya MINADEF mu buryo bw’impanuka, afunzwe yarakuriye ibitaro bya Gisirikare by’i Kanombe

Byanditswe na Noble Marara bishyirwa mu Kinyarwanda na Benito Kayihura