Enoch Ruhigira yaba yatawe muri yombi mu Budage

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Bwana Enoch Ruhigira wari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Habyalimana mu 1994 yatawe muri yombi mu gihugu cy’u Budage.

Ubundi Bwana Enoch Ruhigira yari asanzwe aba mu gihugu cya Nouvelle-Zélande, mu minsi ishize akaba yaranditse igitabo mu rurimi rw’igifaransa yise La fin tragique d’un régime cyasohotse muri éditions La pagaie.

Mu mpera z’umwaka wa 2015 Bwana Enoch Ruhigira yari yagiranye ikiganiro na Radio Inkingi asobanura ibyo yavuganye na Perezida Habyalimana mbere y’uko indege ihanurwa ku ya 6 Mata 1994.

Amakuru atugeraho avuga ko yafashwe kubera ko Leta y’u Rwanda yari yamushyize ku rutonde rw’abantu bashakishwa kubera Genocide n’ubwo nta cyaha kihariye kigaragara ashinjwa uretse kuba yarabaye umukuru w’ibiro bya Perezida Habyalimana. Mu bashakishijwe n’urukiko rwa Arusha ntabwo izina rya Enoch Ruhigira ryigeze rigaragaramo.

Marc Matabaro