Eric Nshyimumuremyi amerewe nabi muri Gereza ya Miyove!

Yanditswe na Ben Barugahare

Eric Nshimyumuremyi

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 14 Werurwe 2019 aravuga ko Eric Nshyimumuremyi, umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri mu karere ka Kicukiro, ubu amerewe nabi cyane aho afungiye muri Gereza ya Miyove.

Amakuru dukesha bamwe mu nshuti ze n’abavandimwe avuga ko nyuma yo kuraswa ubwo yari avuye mu rubanza rwa Victoire Ingabire bashaka kumwica Imana igakinga ukuboko, yahise ahimbirwa ibyaha by’ibicurano akatirwa imyaka 10 y’ubusa, aho yaziraga ibitekerezo bye gusa.

Yaje gukurwa hafi y’umuryango we usanzwe utuye mu mujyi wa Kigali, ajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Miyove, ubu ubuyobozi bw’iyo gereza bwaramukubise bumugira intere nyuma y’ibyo bumujugunya muri kasho ya gereza aho afunzwe yambaye amapingu amaboko n’amaguru akaba adashobora no kwinyagambura ku buryo no kurya ari ikibazo.

Amakuru akomeje kuva mu magereza atandukanye ntasiba gutunga agatoki abayobozi b’amagereza menshi yo mu Rwanda aho kwica urubozo abagororwa cyane cyane abafungiye politiki byahindutse umuco.