Eritrea: Abasirikare bafashe Television

Amakuru aturuka muri Eritrea aravuga ko abasirikare bagose inzu ya Minisiteri y”itangazamakuru iri mu murwa mukuru wa Asmara, banahagarika ibiganiro bya television y’igihugu.

Ayo makuru aravuga ko hari ibimodoka bya rutura bya gisirikare bikikije iyo nzu, n’abasirikare bagera muri 200 bivumbagatanije basaba amahinduka ya politike.

Abahagarariye ibihugu byabo i Asmara ariko baravuga ko nta sasu ryumvikanye kandi ko umujyi utekanye.
Amakuru yimvaho ariko ntaramenyekana neza.

Igihugu cya Eritrea ni igihugu cyashyizwe mu majwi n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse n’ubw’abanyamakuru kuba igihugu gifunze kiyobowe n’igitugu gikabije ku buryo abaturage babayeho mu buzima bubi cyane kuko abayobozi b’icyo gihugu babuza imiryango ifasha kuba babona amakuru ahagije yatuma ifasha abo baturage bari mu kaga.

BBC