Ese ababa muri FPR-Inkotanyi ni bande?

FPR n’ishyaka rikomeye, rifite ingufu nyinshi. Iryo shyaka, Leta iriho mu Rwanda na Président Kagame ni nk’aho ari ikintu kimwe kubitandukanya biragoye. Rimeze nka ya mashyaka bitaga partis uniques yo mu myaka za mbere ya 1990. Abasirikare, abapolisi n’abandi bose bashinzwe umutekano niryo babamo. Abiyita ngo bari mu yandi mashyaka iyo ubyitegereje ni nk’aho bose bari muri iryo shyaka.
Abari muri FPR bari mu byiciro 6 bitandukanye:

Icyiciro cya 1:

Cyiganjemo abatutsi bari FPR ku bushake bwabo bazi ibyo barimo. Iki gice kirimo abayoboye iryo shyaka ndetse n’abarishyigikiye bazi icyo bakora, bafite amakuru ahagije kandi banafite inyungu bakuramo kubera: imyanya ya politique, imyanya mu gisirikare no muri Polisi, imyanya mu masosiyete y’ubucuruzi, mu miryango yigenga, imyanya bafite mu mahanga bitewe n’ingufu za FPR…. Icyo gice kigizwe n’abantu bake ari nabo bihariye ibintu byose mu Rwanda: Ubutegetsi, Ubukungu, ubutabera.. mbese baravuga rikijyana nibo ubuzima bwose bw’igihugu bushingiyeho. Mu myaka yashize iyo mikorere yari iri mu maboko y’agatsiko gato k’ibikomerezwa ariko bigamije guteza imbere FPR nk’umuryango, none ubu byarahindutse biri mu maboko ya Président Kagame nk’umuntu, ibyemezo byajyaga bibanza kwigwaho kera ubu bisigaye bifatwa nta kubanza kubaza abandi banyamuryango bakomeye. Mbese ako gatsiko karimo abantu bumvira Président Kagame 100%, ibikorwa byose kera byakorwaga bigamije kuzanira inyungu FPR nk’umuryango bisigaye biha inyungu Kagame n’agatsiko ke ku giti cyabo. Abo nibo batwaye abanyarwanda mu kigare. Aba iyo umuntu agerageje kuganira nabo ku bitagenda mu gihugu, basubiza mu kinyabupfura ko igihugu bakizamuye bagikuye kure ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kunenga FPR na Kagame.

Icyiciro cya 2:

Cyiganjemo abatutsi bari muri FPR ku bushake bwabo ariko batari mu gatsiko, bafite ububasha bumwe na bumwe ari bufite aho bugarukira. Bahoze bari mubafashaga gufata ibyemezo igihe ibyemezo byo muri FPR byafatwaga n’abanyamuryago bateranye. Abenshi muri abo bantu nibo benshi bari mu buyobozi , polisi n’igisirikare. Ikibaranga ni ugutinya Kagame, bagakora ibyo ategetse kugirango bakomeze bibonere umugati.. Iki gice kirimo ibice 3 bito:

a.Iki gice kirimo abanyabwenge benshi baje mu butegetsi mu minsi ya vuba, abasirikari n’abapolisi bazamutse vuba badafite ibyaha byo mu ntambara navuga ko bifuza amahinduka ariko bafite ubwoba ko ibintu bihindutse abahutu babihoreraho badatoranije. Ntabwo biteguye kugwa inyuma ya Kagame cyangwa gukora ubwicanyi kubera we, kuko bazi amategeko kandi bifuza kuzagira ejo hazaza heza mbese bajyana n’aho isi igeze. Bakora akazi kabo ka minsi yose neza. Baganjemo abaje baturuka hanze ariko harimo n’abari basanzwe mu Rwanda (abacikacumu). Kuko biyizeye mu bumenyi ntabwo ari intagondwa ni nabo bagenda batuma abahutu bamwe na bamwe binjira muri FPR kubera ubuhanga bwabo. Ibikorwa byinshi by’amajyambere nibo babikora kandi muri rusange nibo barimo kubaka igihugu. Biteguye gukorana n’abahutu ariko bakizezwa umutekano kandi mu gutanga imyanya mu kazi hagakurikizwa ubumenyi ntihakurikizwe ubwinshi bw’abahutu. Akenshi abantu bo muri iki gice baba bafitanye amasano n’abatangije FPR cyangwa Abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru. Aba nabo basubiza berekana intambwe mu rwego rw’ubukungu bakavuga ko n’ubwo hari ibibazo bishobora gukemurirwa hamwe mu mahoro, bagerageza gushyigikira Kagame na FPR batanga ingingo ku ngingo kandi bazisobanura neza ku buryo aribo bakoreshwa akenshi mu kureshya abanyamahanga cyangwa abanyarwanda baba hanze.

b.Iki gice cyiganjemo ab’intagondwa bumva ko abahutu atari abantu nkabo batakagombye kugira uburenganzira nk’abatutsi. Iki gice gikunze no kutishimira ishyirwa mu myanya y’abahutu bamwe na bamwe nakwita udukingirizo. Bifuza ko habaho amahinduka ariko akagarukira muri FPR imbere, mbese FPR ikongera ikaba ya yindi ya kera hagifatwa ibyemezo byumvikanyweho na benshi. Mbese ntibishimiye igitugu cya Kagame ariko ntako bagira kuko niwe akenshi ubatekerereza. Biteguye mbese kugwa inyuma ya Kagame. Iki gice nicyo kirimo n’abafite ibyaha by’intambara, ntabwo bifuza amahinduka akomeye kuko batinya ko ayo mahinduka yatuma abahutu bafata ubutegetsi bityo bagatakaza imyanya mu buyobozi ndetse bakaba bakurikiranwa mu bucamanza. Iki gice kirimo abantu bari muri FPR kuva kera, kirimo cyane cyane abanyapolitiki, abasirikari bakuru, bafite amashuri aciritse, harimo abakabya bavangura n’abatutsi bitewe n’aho baje baturuka, kugeza no kugushinyagurira abatutsi bagenzi bababo b’abacikacumu. Aba kuganira nabo biragoye, kuko kuba bararwanye kandi bagatsinda intambara bumva bibaha uburenganzira bwose, bumva ko kuba hari abahutu FPR yaretse ntibice ndetse hakagira abajya mu gisirikari no mu buyobozi bihagije. Bumva ahubwo Kagame yarajenjetse hagapfa abahutu bake, ko iyo aba aribo baba bategeka nta muhutu n’umwe waba ari mu buyobozi.

c. Iki gice kigizwe n’abatutsi bari mu myanya y’ubuyobozi bwo hejuru ariko batishimiye imikorere ya Kagame n’ibyemezo bimwe na bimwe ku buryo badatinya kuvuga ibitagenda, ariko akenshi baricecekera bakabiganira hagati yabo. Iki gice kirimo abanyabwenge b’inararibonye, abasirikare bize. Iki gice nicyo gishobora kuvamo abakora nka Coup d’Etat. Ntabwo bakunda abahutu ariko biteguye gushyikirana n’abahutu ariko bakizezwa umutekano wabo, bashyigikiye ko habaho imbabazi rusange (amnistie générale) kuko abenshi muri bo ntibashobora gutembera mu mahanga uko babishaka, bafite imitungo mbese barashaka kubaho neza ngo barye imitungo yabo nta nkurikizi. Bakurikiranira hafi politiki bazi neza ko ingufu Kagame afite mu mahanga zitazahoraho, ntibatinya Kagame kuko bamuzi neza kuva kera n’uburyo yazamutse, babona Kagame arimo kubaroha. Bamufitiye ishyari kuko ntabona atabarusha amashuri cyangwa ubumenyi. Ntibishimiye agasuzuguro abashyiraho n’ukuntu ashaka kwigira ikigirwamana. Aba nibo bakunze gusohora amabanga ya FPR hanze bakoresheje abanyamakuru cyangwa ibihuha. Nkeka ko bafitanye imikoranire ya rwihishwa na RNC (Rwanda National Congress) ya ba Kayumba, Rudasingwa, Gahima na Karegeya. Biteguye kwikiza Kagame bakanamugerekaho amakosa yose yabaye ubuzima bugakomeza. Iyo uganiriye nabo ku bitagenda mu gihugu basubiza nk’abandi bose bagerageza gushyigikira Kagame ariko ntibakabye, bavuga ibintu bazasubiramo kandi bavuga amagambo abanze adashobora kuzabateza ingorane mu minsi iri imbere cyangwa yatuma Kagame abona impamvu yo kubikiza, aba bantu Kagame arabazi ariko ntabwo yapfa kugira icyo abatwara nta bimeneyetso bigaragara afite. Icyo abakorera iyo bibaye ngombwa ni ukubaha imyanya idafututse imeze nko kubigizayo

Icyiciro cya 3:

Iki gice cyiganjemo n’abatutsi bazi ibyo barimo bashyigikiye Président Kagame na FPR by’amaranga mutima (fanatiques) cyane bishingiye ku bwoko cyangwa aho baturutse. Baramwizera cyane, bamufata nk’ikigirwamana, bazi ko ariwe utuma imvura igwa cyangwa ijoro ricya, mbese bamukurikiye buhumyi. Ntibazi itandukanyirizo riri hagati ya Kagame, U Rwanda, Inzego z’umutekano, na FPR. Aba nibo bakunze gukoreshwa mu bikorwa by’urugomo no kugirira nabi abatavugarumwe na leta cyane cyane abahutu ntibatinya no kuba bakwica abatutsi bagenzi babo bibaye ngombwa. Iki gice kirimo abasirikari bo hasi, abavuyekurugerero, abakada, abayobozi b’ibanze n’abanyarwanda bavuye hanze ndetse n’abacikacumu. Ntibihanganira umuntu uvuga nabi Kagame cyangwa FPR, kubera ubumenyi bucye bw’amategeko bakunze kwigamba ibikorwa bimwe na bimwe by’ubwicanyi, ntibatinya kuvuga ko abahutu bapfuye ariko ko nta cyaha kirimo kuko kuri bo baba bumva abahutu bagomba kuba hasi y’abatutsi igihe cyose. Aba nibo kenshi babeshyera abantu muri za Gacaca kubera gushaka ruswa, cyangwa urwango baba bafitiye abahutu, umuntu wese badakunze bamwita interahamwe. Aba kuganira nabo ku bijyanjye na politiki biragoye kuko uretse ibitutsi no kwivamo nta kindi kintu bavuga cyubaka, ntabwo batekereza kuri ejo hazaza ahubwo wagirango basigaye inyuma mu bitekerezo.

Icyiciro cya 4:

Iki gice kiganjemo abatutsi bo mu rwego ruciriritse bashyigikiye FPR na Kagame kubera kutamenya ukuri ku byabaye cyangwa bibera ibukuru. Kutabona undi muntu bizeye bashyigikira nabyo bituma bigira muri FPR, bakagendera ku bwoko gusa. Ariko babonye undi muntu w’umututsi bumva baba bizeye bamushyigikira. Iki gice gikunze kubabazwa n’uko kitagera ku byiza by’igihugu, nicyo kirimo abatutsi benshi. Abenshi muri bo ni abakene, bakora ibyo abayobozi babasabye. Ntibakunze gukurikirana politiki kubera ubukene baba bibereye mu mirimo itandukanye ituma babona amaramuko. Iki gice kirimo abasirikari, abapolisi, abavuye ku rugerero (Demobs) n’abantu bafite ubumenyi nk’abarimu, abayobozi b’ibanze, abacuruzi baciriritse, abakozi ba leta n’amasosiyete ubona bashyira mu gaciro, ntibakunze kuvangura amoko bagerageza kubana n’abahutu ndetse rimwe na rimwe bashakana nabo. Ariko bagatinya cyane ko abahutu bazajya ku butegetsi bakicwa cyangwa bagatotezwa. Iki gice kirimo abacitse ku icumu n’abavuye hanze b’abakene. Iyo uganiriye nabo ubona bagaragaza ko bakunze Kagame ariko baba bafite impungenge z’ejo hazaza, usanga badatinya kunenga Kagame ku bijyanye n’uko hari ubusumbane hagati y’abakire n’abakene. Bamwe ntibatinya kwerekana ko bashyigikiye Umwami cyangwa ko Rwigema iyo adapfa ibintu biba bimeze neza.

Icyiciro cya 5:

Iki gice kigizwe n’abantu bafite ababyeyi badahuje ubwoko. Usanga cyane cyane bafite ba nyina b’abatutsikazi. Ni abantu akenshi bafite ipfunwe ryo kuba bitwa abahutu akenshi bakunze kubeshya ko ari abatutsi. Akenshi abatutsi b’amwimerere ntibabizera neza. Kubera ibikorwa by’ivangura bagiriwe bamwe imiryango ya ba se ikabihakana, ndetse bakaba barishwe cyane muri 1994 bazizwa ko bashobora kuba ari ibyitso bya FPR, bakunze kwanga abahutu urunuka, ariko bakagira n’ingorane zo kuvangurwa na bagenzi babo b’abatutsi bacitse ku icumu ku buryo hari bamwe bimwa ibyangombwa ngo barihirwe nk’izindi mpfubyi. Aba bakunze kugerageza kwerekana ko bashyigikiye Kagame na FPR cyane ndetse bakarenza. Bakunze kwerekana ibikorwa by’ivangura ku bahutu kugirango hatagira ukeka ko bafite amaraso yabo. Iyo uganiriye nabo ku bijyanye na politiki bashyigikira Kagame cyane kuko akenshi baba batakwizeye ariko muri rusange usanga bafite umurongo wa politiki udahamye ugenda uhindagurika ukurikije abo baganira nabo.

Icyiciro cya 6:

Iki gice navuga ko kigizwe n’abahutu bari muri FPR. Kirimo ibice 3 by’ingenzi.

Iki gice kigizwe n’abahutu bashyigikiye FPR bazi ibyo bakora, akenshi baba bavanze cyangwa baba barashakanye n’abatutsi, cyangwa batarahuye n’ubwicanyi bwa FPR. Babona FPR igerageza gukora neza. Ntibifuza ikintu cyose cyatera umutekano mucye bakaba babigwamo, aba barabona ubuzima barimo ntacyo bubatwaye, kandi kuba FPR itarabishe barayibishimira cyane bakirengagiza akandi karengane kose. Mbese ntibashaka uwakoma rutenderi. Bifuza ko hatagira uhungabanya Kagame, bigatuma ingorane zibagarukaho.. Barigengesera cyane ntibashaka uhungabanya ubwo buzima barimo. Akenshi usanga barashoboye gukora bakaba hari icyo bigejejeho. Usanga bafitanye ubucuti n’abatutsi ndetse n’amasano. Iki kiciro kirimo abantu bize bafite akazi keza, rimwe na rimwe bari mu buyobozi, abacuruzi, abakozi basanzwe, abapolisi, abasirikari… ndetse n’abandi baturage bishimiye ubuzima barimo. Ntibakunze kwivanga muri politiki cyane. Ariko bakurikiranira politiki hafi bakunze kurwanya abanyapolitiki bari hanze, kuko babona bashaka kubateza ingorane

Iki gice aricyo kirimo abahutu n’abanyarwanda benshi, ni ikirimo abantu bahatiwe kujya muri FPR ku ngufu, bagapfa kubyemera ngo batikura n’aho bari bari. Abenshi baba bariciwe na FPR, barahoze ari impunzi aribwo bagitahuka, abafunguwe cyangwa bafite bene wabo bafunze, abacuruzi bakomeye, abarimu, abakozi ba leta, aba Ex FAR, ahahoze muri FDLR mbese abantu bo mu nzego zose. Aba bahatirwa gutanga imisanzu ya FPR batabishaka, abenshi barahizwa muri FPR ku ngufu, bakorerwa ibikorwa by’urugomo ariko bakihangana kuko nta kundi babigenza. Aba ni babandi tubona buzuye za Stade aho FPR iba yakoze za mitingi. Kuganira nabo biragoye kuko baba bafite ubwoba, bakubwira gusa ukuri ari uko bakuzi neza ariko nabwo bakebaguzwa kugira ngo hatagira ubumva. Banga FPR urunuka ariko nta kundi babigenza, ntibiteguye umuntu wabazanamo politiki mu gihe umutekano wabo utizewe neza kuko baracyashaka kubaho.

Iki gice kirimo abahutu bari muri FPR, barahiye, batanga imisanzu ku bushake bwabo. Ariko babeshya FPR. Abenshi ni abayobozi, abacuruzi, abakozi ba leta, aba Ex FAR, abahoze muri FDLR n’abandi benshi baba bashaka inyungu kuri FPR. Bakunze kwigira abavugizi ba FPR cyane. Uretse gushaka inyungu bamwe baba bashaka guhisha uruhare rwabo mu byabaye muri 1994, benshi bagiye muri FPR ngo ibarinda gacaca cyangwa gukurikiranwaho ibindi byaha. Aba nibo bakunze gukoreshwa mu gushinja ibinyoma cyangwa bagashyirwa imbere na FPR ngo yerekane ko itavangura. Akenshi FPR iba yarabavumbuye ikabareka bamara gukora akazi bagenewe, akenshi iyo karangiye, abatigiriye inama ngo bayice mu myanya y’intoki barangiriza mu buroko cyangwa bakicwa.
Umwanzuro: Byakunze kuvugwa ko Inkotanyi ari indashyikirwa mu gutera igipindi no gupanga. Kandi nta washidikanya ko biri mu byabafashije kuba bagifite ubutegetsi kugera n’ubu. Gusa rero ibyo ni byo amaherezo bizahirika FPR. Yapanze byinshi bisobetse kandi bidodadoze. Aho ibintu bigeze, hari bimwe bitangiye kuyiremerera kandi ari yo yabyipangiye. Isi ni umubumbe, bivuze ko uyirukaho aromboreje imbere ye aba agenda ku ruziga. Iyo yihuse agakabya, agera aho akagaruka aho yatangiriye, abo yari yasize inyuma akababona imbere ye. Ngiryo ihurizo FPR ihanganye naryo.

Ubwanditsi

2 COMMENTS

  1. Ndagirango ntangire nshimira ubwanditsi bw’iki kinyamakuru kuri iyi nkuru bigaragara ko yakorewe ubushakashatsi buhagije kandi buganisha kukuri ngirango ariko mbisabire ko ubutaha mwazatubwira n’abari muyandi mashyaka cyane cyane akorera hanze y’igihugu nka RNC,FDU,CNR,RDI,PDP n’ayandi bityo bizadufashe guhitamo neza abo twayoboka tubazi.
    Murakoze.

  2. Bwana Akishuli Abdallah ubwo ugeze muri iyo myaka ucyumva ko abanyarwanda bagomba kuyoboka abantu aho kuyoboka ibitekerezo? Ko ubanza ukiri kure muvandimwe? Iryo n’itiku gusa uzanye kuki ubundi utashize k’urutonde wanditse ishyaka uyoboye se n’uko ntabariyobotse cg gusa n’uko ritagomba kuvugwaho?
    Urakoze
    Eeeh sorry mpise nibuka ko koko wowe uyoboka umuntu utayoboka ibitekerezo kuko Deo Mushahidi akimara gufungwa wavuye muri PDP.Pardon nari nkurenganije

Comments are closed.