Ese abahutu hafi ya bose bagomba gufungwa kugirango icyo FPR yita ingengabitekerezo ya Genocide gicike?

Uyu mutwe w’iyi nyandiko urimo ukwibaza ariko na none ushingiye ku birimo kuba mu Rwanda muri iyi minsi y’icyunamo aho abantu barimo gufungwa umusubizo abandi bakaba barimo kuremerwa ibyaha, nyamara ariko Leta igatangaza ko ngo mu magereza yo mu Rwanda ari ho honyine hatigeze hagaragara ingengabitekerezo ya Genocide!

Ibi biteye impungenge no kwibaza. Ese abafunze (harimo benshi bazira Genocide) ni uko nta magambo bavuga cyangwa ibikorwa bakora biri muri rwa rwego Leta ya FPR yita gupfobya Genocide? Cyangwa ni uko urwabo rwarangiye nta kindi Leta ibashakaho? Ni ukumvikanisha se ko kumarira abantu mu magereza ari byo bizatuma abantu bareka ibikorwa cyangwa imvugo FPR na Leta yayo bita ko zipfobya Genocide?

Muri iyi minsi uretse mu Rwanda imbere no mu mahanga ubu ntabwo byoroshye kuko abanyarwanda bafite imiryango mu Rwanda cyangwa bagendayo ntawe urimo gutinyuka no kugurira umwana we wavutse muri ibi bihe impano y’isabukuru y’amavuko ngo hato hatagira ubimenya agashyirwa ku rutonde rw’abapfobya Genocide!

Ubu ibintu abantu barimo gufungirwa mu Rwanda bimwe birababaje ariko biranasekeje none se mwambwira ko mu gihugu kiri muri Demokarasi umuntu ashobora gufungwa ngo yarebye umupira kuri Televiziyo mu cyunamo?

Uretse no kwibasira abanyarwanda muri rusange ubu n’abanyamahanga barugarijwe kuko ubu hakozwe urutonde ngo rw’abapfobya Genocide b’abanyamahanga ariko iyo ushishoje abari kuri uru rutonde usanga abenshi bariho kubera impamvu za politiki ndetse no kunenga ubutegetsi buriho mu Rwanda cyane cyane ku bijyanye no kutagendera kuri Demokarasi no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Iri terabwoba ku banyamahanga usanga ari indi ntwaro ya politiki Leta y’u Rwanda yadukanye dore ko ubu Leta y’u Rwanda irimo gusaba ko hashyirwaho amategeko mu rwego mpuzamahanga yo guhana abo Leta y’u Rwanda ishinja bapfobya Genocide.

Iterabwoba naryo ntabwo ryasihaye inyuma kuko mu nyigisho zitangwa ntako abambari ba Leta iriho batagira ngo batere ubwoba abaturage bivuye inyuma bakoresheje imvugo zikarishye cyane cyane ko abatanga ibyo biganiro abaturage baba babaziho ko kwica babigize nk’umukino.

Iyo usesenguye ibikorwa cyangwa amagambo yitirirwa gupfobya Genocide usanga abayafungirwa ari abaturage b’abahutu akenshi baba bashaka kwiyenzwaho no gushyirwaho icyaha kimeze nk’icy’inkomoko. Uretse ibyo kandi hanashyizweho urutonde rw’amagambo agomba gukoreshwa n’atagomba gukoreshwa

Ariko na none gushinja abantu ingengabitekerezo ya Genocide ni uburyo ubutegetsi bwa FPR bukoresha ngo bucecekeshe abantu ntibavuge akababaro kabo. Nk’uwavuze ngo: “Abatutsi nibo bahabwa akazi gusa muri iki gihugu, abana bacu barakabuze (…) ese ubundi kuki tutibuka n’abahutu?Aho yabeshye ni hehe? Ese mbere yo kumufunga bamusabye gutanga ingero arazibura?

Kurega ingengabitekerezo ya Genocide ni n’uburyo bwo gukumira ushatse kwibuka abahutu bishwe na FPR wese kuko iyo hagize uvuga ko abahutu nabo bishwe aba asa nk’aho atunze agatoki FPR n’ingabo zayo. Rero ntabwo wavuga ngo abahutu barishwe utanavuze ababishe.

Igikomeje kuba umutwaro kuri benshi ni uguhatirwa kwibuka abandi bapfuye nawe warapfushije ukaba utemerewe kwibuka abawe, ku buryo n’abari batangiye kugira agahenge batangiye gukira mu mutima ibi bikorwa bituma bongera gusubira mu kababaro n’akarengane bihoraho badashobora kugira icyo bakoraho cyane cyane ko n’amagambo n’ibikorwa by’ubushinyaguzi biba bitaboroheye.

Uretse abafunzwe muri iyi minsi y’icyunamo hari n’ibindi bikorwa umuntu atashidikanya ko bigamije kwikiza abaturage bamwe na bamwe. Natanga urugero rw’ibikorwa byo gushyira igiceri cy’ifaranga rimwe kiriho Perezida Grégoire Kayibanda mu nkunga ikusanywa mu gihe haba habaye ibiganiro ngo byo kwigisha abaturage ibya Genocide mu midugudu. Ibi bikorwa cyagaragaye i Butare no mu Ruhengeri. Abasesengura bakaba bahamya ko ari amayeri ya Leta yo gushaka abaturage batuye muri utwo duce bagerekwaho ibyo bikorwa.

Hano hasi mushobora kwibonera uburyo ibintu bikomeye mu Rwanda aho abantu barimo gufungwa umusubizo:

Huye: Polisi yaraye ifunze abarenga 21 bareberaga mu kabari UEFA Champions League mu gihe cyo kwibuka

Umukozi w’Umurenge n’umukecuru bakurikiranweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Rubavu: Batandatu batawe muri yombi basimbuje akabari ibiganiro byo kwibuka 

Nyanza: Umugabo akurikiranweho gukoresha ibirori mu cyunamo

Karongi: Umuyobozi w’umurenge afunzwe akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

 

Marc Matabaro