ESE ABANYARWANDA BABA BITEGUYE KO PREZIDA PAUL KAGAME ASHOBORA KUVAHO?

Buri gihe abagera ku byo bagamije ni abafite gahunda zihamye bagenderaho. Iryo ni ihame rikomeye iyo ushishikariye kugera ku ntego wiyemeje, haba mu byiza cyangwa mu bibi.

Na Prezida Paul Kagame, haba mu byiza cyangwa ibibi yakoreye cyangwa akomeza gukorera abanyarwanda, wamugaya ikindi : afite gahunda zihamye akurikiza.

N’ubu ndetse mu gihe ubutegetsi bwe bujegajega, abakurikirira hafi imikorere ye babona ko adatezuka ku migambi ye.

Tuvugeko Kagame avuye k’ubutegetsi.

Muri iki gihe, Prezida Paul Kagame, uko yavaho kose, hari benshi bibaza uko ubutegetsi bwasimbura ubwe bwaba buteye.

Ibimenyetso byinshi bigaragaza ko mu gihe Kagame yaba avuyeho hari ikibazo ku bashaka ko ibintu bihinduka koko abanyarwanda twese tukava mu myiryane no kutizerana byaranze imitegekere y’abamubanjirije bose ariko ku ngoma ye bikaba byarakabije.

Ni iki kibura cyangwa gikenewe kugirango iyo mitegekere iboneye ishoboke?
Ibi byose ni byo iyi nyandiko yibandaho.

Ibigaragara

Kuva Kagame yafata ubutegetsi ku ya 4 Nyakanga 1994, byagaragaye ko ingoma ye :

• Itagamije kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu – ibimenyetso ntibibarika, keretse uwihuma amaso ku bushake ntabibone.
• Itifuza ko abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko, mu kazi, ubukungu, igisilikari –mbese mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu–, baba abazima yemwe ndetse n’abapfuye.
• Iyobowe n’agatsiko abereye kw’isonga gafite umugambi wo gusahura umutungo w’igihugu.
• Kwica, gufunga, gutera ubwoba, guhoza abaturage ku nkeke, ari intego za politiki kugirango hatagira utera hejuru yamagana imitegekere mibi iranga ishyaka rye RPF
• N’ubwo amahanga yakomeje kumwihanganira uko yagiye akomeza gukandamiza abenegihugu no kubuza amahoro igihugu cya Kongo agamije kugisahura umutungo kamere wacyo, ubu ibintu bisa rwose n’ibirimo guhinduka ku bulyo ayo mahanga noneho ageze n’aho amuhagarikira imfashanyo.

Mu madisikuru ya Prezida Kagame muri iyi minsi, birakomeza kugaragara kandi ko atagifite kwihagararaho nk’uko yari asanzwe, cyane cyane nyuma y’uko ibinyoma bya guvernoma ye bitagishyigikiwe n’amahanga, ndetse akaba yaraniyemeje kumufatira ibyemezo. Prezida ubwe kandi arasa n’uca amarenga abwira abantu uwo yifuza ko yazamusimbura yaba ameze, nk’aho igihe cye cyo kuva mu nzira cyageze.

Uko uwamusimbura yaba ameze, mu gihe yaba aturutse muri FPR, uko benshi bayizi, kandi na Prezida Kagame na we yatangaje ko uwo wazamusimbura yagombye gukomereza aho we yari agejeje – aha bikumvikana ko na politiki mbi ze zakomeza – ntawashidikanya ko nta cyaba gihindutse ku banyarwanda benshi FPR yahemukiye, na n’ubu igikomeza guhemukira.

Mu baharanira ubutegetsi bo, 

kuva FPR iyobowe na Kagame yafata ubutegetsi, hari benshi bashyize hamwe bashinga amashyaka anyuranye agamije guhindura imitegekere mibi y’ubutegetsi bushya bwari bugiyeho. Imyaka ibaye 18. Iyo umuntu ashishoje asanga hari ibintu bigeze kuri bine bikomeza gutuma imigambi yabo bose ikomeza kudindira.

• Kudatera imbere byatewe, kandi birakomeza guterwa, na benshi muri bo batsimbaraye ku bitekerezo byabo bidakuka ku bibazo by’igihugu, no ku nyungu zabo bwite mu bya politiki;
• Muri uko gutsimbarara ntibanashaka gufata iyambere ngo baganire n’abandi ku byo batumvikanaho, cyangwa bashobora kumvikanaho, maze ngo barebere hamwe uko bajya imbere bari kumwe; muri make nta bushishikare bwo guhindura ibintu buhari.
• FPR nayo ntiba iboroheye, iba ibahiga, ibabuza epfo na ruguru ibicamo ibice; ndetse abo ishoboye kugura ikabagura bakaba bayikorera, abandi ikabiyegereza ikabagira abayo burundu.
• Hari nanone kuba abanyapolitiki usanga barangaje abandi imbere ari abantu bakuze, abenshi bafite imyaka mirongo itanu [50] cyangwa irenga by’amavuko, mu gihe abanyarwanda benshi bafite imyaka iri munsi ya mirongo itatu n’itanu [35]; ibi bikaba bitera ikibazo cyo kugeza amatwara n’ibitekerezo ku banyarwanda benshi bagizwe n’abakiri bato.

Mu rubyiruko rwifuza gukora cyangwa gukulikirana politiki, naho hari inzitizi zihariye :

• Mu muco nyarwanda gukora politiki birebwa nabi, bigatuma abakiri bato batabyitabira; ibi bikaba bituma nta maraso mashya aboneka kenshi muri uru rwego rugena byinshi mu buzima bw’abanyarwanda; aha nakwibutsako hari ababyeyi benshi babuza abana babo kujya mu byerekeranye na politiki babumvisha ko ari bibi;
• Kubera kubura abayobozi bumva cyangwa babona bari mukigero cyabo hafi, bituma bamwe mu bakiri bato bazinukwa ibya politiki, cyangwa bagapfa gukurikira abanyapolitiki bakuze rimwe na rimwe batanashobora gushishoza bihagije ku giti cyabo ngo barebe imiyoborere inogeye ubwisanzure bwabo;
• Kuba urubyiruko rwaba rutekereza nka bamwe benshi bajyanwa mu bya politiki bagamije inyungu zabo bwite, batagamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage muri rusange; ibi bigatuma hari urubyiruko rukurikira abanyapolitiki rubona ko bashobora kurugeza ku myanya y’ubutegetsi, cyangwa ibindi byiza bijyanye no kuba hafi y’abategetsi.

Nk’uko bigaragara, ibibazo ni byinshi twagobye kubanza gukemura cyangwa kwitaho kugirango Prezida Paul Kagame aramutse avuyeho abantu badatungurwa, ndetse bakaba basubira mu bibi ubutegetsi bwe bushingiyeho, cyangwa se ngo babe bajya hanyuma yaho.

Ibikenewe

Kugirango ubutegetsi bw’uRwanda koko buzahindure kamere n’isura, maze ibibi byaburanze biranduke burundu, hari byinshi by’ingenzi bikenewe mbere y’uko tubigeraho :

1. Abifuza ko ibintu bihinduka bagomba gutsimbarara ku biganiro bisesuye hagati y’abahagarariye ingeri zose z’abanyarwanda, ku bibazo by’aho uRwanda ruvuye, aho ruhagaze ubu, n’aho rugana;
2. Ibiganiro byabaye hagati ya Guvernema ya Habyarimana na RPF-Inkotanyi mu gihe cy’amasezerano ya Arusha muri 93 byagombye kuba ifatizo ry’imishyikirano hagati ya leta ya Paul Kagame n’abifuza ko ibintu bihinduka mu gihugu; [hari abakwitwaza ngo nta mishyikirano nk’iya Arusha ikenewe kuko igihugu kitari mu ntambara; ku bwanjye nsanga amarorerwa yakozwe nyuma y’amasezerano y’Arusha na FPR iyobowe na Paul Kagame, kandi n’ayo marorerwa akaba agikomeza, ntaho ahuriye mu buremere n’ibyari byatumye abaho]
3. Amashyirahamwe yigenga, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (byose bidashingiye k’ubutegetsi bwa Paul Kagame), byagombye kugira uruhare rukomeye mu biganiro ibyo ari byo byose;
4. Ibyo biganiro ntabwo byaba bigamije kugabana ubutegetsi, ahubwo byaba bigamije kugena uko ubutegetsi bushya bw’u Rwanda bwagerwaho n’uko bugomba gukorera abaturage bose ntakuvangura;
5. Kuvana igisilikari mu nzego zose z’ubuzima bw’abanyarwanda zitagize aho zihuriye n’inshingano z’ingabo z’igihugu; [urugero : ntagushyira umusilikari, amapeti yaba afite ayariyo yose, nko mu rwego rwo kuyobora abashinzwe gufasha abantu mu by’amategeko, nk’uko twumva ubutegetsi bwa FPR burimo kubikora kugirango bukomeze gutera abanyarwanda ubwoba];
6. Kubera ko nta demokarasi ishobora kuza mu Rwanda, ubutegetsi n’ibintu byose mu gihugu biri mu maboko ya FPR, hakenerwa igihe cy’inzibacyuho, n’ingabo mpuzamahanga kugirango amahindura y’imitegekere y’igihugu igende neza;
7. Abajya mu mishyikirano, haba ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Paul Kagame, hamwe n’urw’abamurwanya, nta burenganzira bagombye kugira bwo kuzahabwa imyanya ya politiki, nko kuba ba minisitiri, depite, senateri, prezida, minisitiri w’intebe, no kuyobora ibigo bishamikiye kuri leta mu gihe cy’imyaka nk’itanu nibura iyo mishyikirano irangiye. Iyi ngingo ikaba igamije gushimangira iriya yanditse mu gika cya kane yerekana ko imishyikirano itagamije kugabana imyanya.
8. Kugirango ibi byose bigerweho, abaharanira ko ibintu bihinduka mu Rwanda bagomba gukora ibishoboka byose ngo biriya biganiro bikorwe, cyane cyane berekana impamvu ari ngombwa, bahamagalira abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kubishyigikira, hamwe no gutekereza uko byakorwa n’igihe byabera.

Umwanzuro

U Rwanda muri iki gihe rusa nk’umuntu werekanye ko afite ubushobozi bwo kugera ku bintu bihambaye, ariko kubera ingorane zinyuranye akaba yarayobotse ibiyobya bwenge. Akeneye rero kwitabwaho by’umwihariko kugira ngo areke ibyo biyobya bwenge. Umuryango we wose ukaba usabwa kubimufashamo kugirango azongere abe umuntu muzima.

Abanyarwanda twese, abo twaba turi bo mu moko yacu anyuranye, n’uturere dutandukanye duturukamo, abato, abakuru, abasheshe akanguhe, abasore, inkumi, abakozi b’ingeri zose, abasirikari, abapolisi, abihaye imana, abahinzi, aborozi, abacuruzi, abari hanze y’igihugu n’abari imbere, twese, twese, aho turi ndetse n’ibyo turimo, nidushyiraho akacu, umurwayi wacu tuzamurwaza, tumwondore, ibiyobya bwenge byose bimushiremo burundu.

Ambrose NZEYIMANA

3 COMMENTS

  1. Ubu ngo abahutu ibihumbi 71000 birenga bihishwe amazina birashakishwa n’inkiko z’urwanda, mbega amahano , Rwanda uragana he? wowe nanjye turi impunzi,mbese bitewe n’uko gusa turimpunzi zitemeranya n’iriya ngoma iriho, ntitwaba turi kuri iriya liste, wowe Twagiramungu wo muri RDI nkuko watangaje ko uzataha mu Rwanda ahari kera hakaba muntangiriro z’utaha aho siwowe waburiwe kimwe n’abazaguhererkeza, nimugire ubushishozi bana bu Rwanda mwe kwigemurira umwanzi kandi yamaze kwihishura, nimwishakemo kandi mushyire mùubikorwa uburyo bwamwemeza guturana no gusangirira namwe kumbehe imwe ibyiza by’Urwanda.
    Nyiramatwi y’umva umbere umugabo.

  2. Ariko njye mbona mukomeza gukina.Nonese wibwirako KINANI n,akazu ke bari kwemera imishyikirano nta bafashe intwaro?Umuti ni umwe gusa nk,uko nakunze kubivuga,ni ugushaka uburyo hashyirwaho umutwe wa gisirikare naho ubundi tuzasazana imigambi abapfa nabo bakomeze bipfire.Inkunga yanjye nzayitanga muri buriya buryo.

Comments are closed.