Ese abanyarwanda bagombye kuririra Lt Gen Adolphe Nshimirimana?

Ku cyumweru tariki 2 Kanama 2015, Lt Gen Adolphe Nshimirimana wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za CNDD FDD, nyuma aba umukuru w’urwego rw’iperereza, yarishwe arashwe ku buryo bugaragara ko bwateguwe kandi bigaragara ko inyuma y’icyo gitero hihishe urwego rw’iperereza rukomeye.

Ikigamijwe muri iyi nyandiko si ugukora iperereza ku rupfu rwe ahubwo ni ukwibaza icyo uwishwe yari atumariye nk’abanyarwanda baba abahutu cyangwa abatutsi.

Lt Gen Adolphe akimara kwicwa hari abumvise ko kuba ari umujenerali w’umuhutu wishwe bishatse kuvuga ko abahutu bose bo kw’isi bibasiwe ndetse bagomba no kujya mu kigandaro.

Lt Gen Adolphe kuba ari umuhutu w’umurundi ndetse wenda akaba yaraharaniraga inyungu z’abahutu b’abarundi byo birashoboka, ariko nk’umuhutu w’umunyarwanda yavuga ko mu ngufu Lt Gen Adolphe yagize mu gihugu cy’uburundi yamariye iki abahutu b’abanyarwanda?

Nabibutsa ko Lt Gen Adolphe yari umugaba mukuru w’ingabo za CNDD FDD ikiri umutwe w’inyeshyamba, uyu mutwe ukaba usa n’uwatangijwe na Bwana Léonard Nyangoma (uyu usigaye acuditse na Kagame) wahoze ari Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu ku butegetsi bwa Perezida Ndadaye.

Mu 1993 Ndadaye akimara kwicwa mu Burundi hahise hatangira imvuru, ubwicanyi n’intambara y’amoko. Icyo gihe abarundi benshi bahungiye mu Rwanda basangayo abari barahahungiye muri 1972 ndetse na 1988. N’ubwo u Rwanda rutarebanaga neza n’uburundi kubera gushyigikira FPR no guha inzira abasore bavaga mu Rwanda bajya mu Nkotanyi, Perezida Habyalimana yirinze gufasha abahutu b’abarundi guteza intambara iwabo (Benshi mu bahutu b’abarundi barabimwangira bakanabyangira abahutu bose b’abanyarwanda).

Nyuma yo gufata ubutegetsi kwa FPR mu Rwanda abaFAR bahungiye muri Congo ndetse bahungana n’intwaro zabo. Zimwe bazambuwe n’ingabo za Zaïre izindi barazisigarana. Uwategekaga abaFAR mu gace ka Bukavu, Nyakwigendera Lt Col BEM Edouard Gasarabwe yatangiye gufasha abarwanyaga ubutegetsi bw’u Burundi, amanama ndetse n’ibindi byaberaga mu duce twegereye Uvira muri Congo. Lt Col BEM Gasarabwe nk’umuntu wavukaga i Butare yari afite inshuti nyinshi z’abarundi ndetse by’umwihariko akaba yari inshuti y’amagara ya Nyakwigendera Perezida Ndadaye kuko bari bariganye mu ishuri i Butare.

Ni muri ubwo buryo intwaro zimwe z’abaFAR zafashije CNDD FDD ndetse n’abasirikare bamwe b’AbaFAR n’abasore b’abanyarwanda bajya i Burundi gufasha CNDD FDD.

Mu 1996 igihe ingabo za Kagame zateraga muri Zaïre abaFAR n’izindi mpunzi bahunze bagana muri Zaïre imbere mu gihe abarundi ba CNDD FDD bo bahungiye mu duce tw’amajyepfo abandi binjira mu gihugu cy’u Burundi imbere.

Intambara yarakomeje mu Burundi ndetse CNDD FDD ibona n’andi maboko menshi n’inkunga z’ibihugu nka Tanzania n’u Bushinwa.

Mu myaka yakurikiyeho, Perezida Buyoya wategekaga u Burundi icyo gihe yahuye n’igitutu cy’amahanga kimusaba gushyikirana n’abamurwanya ndetse ahabwa n’akato kubera ko yari amaze guhirika ubutegetsi bwa Perezida Ntibantunganya. Uko bivugwa Perezida Buyoya yabaye nk’ugirana amasezerano n’abazungu bamwemerera ko nareka ubutegetsi ntacyo bazamutwara bazakoresha ingufu zabo ntakurikiranwe ndetse hari n’abavuga ko yahawe amafaranga bitewe n’igisa nk’ingufu yakoresheje mu guhashya bagenzi be b’abatutsi barwanyaga ko habaho kugabana ubutegetsi n’abahutu.

Mu Rwanda, Kagame yabonye ko CNDD FDD igiye gufata ubutegetsi maze arayinjirira akoresheje Hussein Radjabu ubucuti n’imikoranire bitangira ubwo kugeza CNDD FDD ifashe ubutegetsi. Ubwo bufatanye bugitangira ku ikubitiro abasirikare n’abandi banyarwanda bafatanyaga na CNDD FDD barafashwe bamburwa intwaro bicwa nabi cyane ku buryo harokotse mbarwa.

Lt Gen Adolphe wategekaga ingabo ntabwo yashoboraga kuba umukuru w’igihugu kubera amashuri ye agerwa ku mashyi, yabaye umukuru w’iperereza kuko ako kazi ko yari agashoboye.

Mu gihe yari muri ako kazi n’ubwo byitwa ngo ubutegetsi u Burundi buri mu maboko y’abahutu, ntacyo byamariye abahutu b’abanyarwanda kuko uretse kwica ababafashije kurwana, nta muhutu w’umunyarwanda wegeze wemererwa guhungira i Burundi n’iyo byaba kuhaca gusa uwo bafataga bahitaga bamushyikiriza DMI ku Kanyaru. Nabibutsa ko no mu bashinja Madame Victoire Ingabire ifatwa ryabo ndetse n’itekinikwa z’uburyo bafashwe byakorewe i Burundi.

Agahomamunwa kabaye umunsi abaturage bo mu majyepfo ya Butare bahunze kubera ijambo rya Kagame wari wavuze ko azabasya nk’ibigori (Perezida Kagame yavugiye iryo jambo i Bwisige muri Byumba ahavuka Gen Emmanuel Habyalimana uwo akaba yari amaze igihe gito ahunze) maze abategetsi b’u Burundi babapakira mu makamyo ku ngufu ndetse mu kubacyura bamwe bagiye basimbuka amakamyo agenda batinya gusubira mu Rwanda.

Kugeza vuba aha rwose kwigerezaho ugahungira i Burundi cyangwa ukahajya mu zindi gahunda, feri ya mbere yabaga ku Kanyaru, abashidikanya bazabaze ibya Déogratias Mushayidi uko byagenze.

Ntawahakana ko Lt Gen Adolphe nta ba FDLR bamwe na bamwe yakoranye nabo ariko amakuru dufite n’uko abo bantu bagiye bakorana nawe mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro ku giti cyabo ubuyobozi bwa FDLR butabizi ndetse hari n’abari batakibarizwa muri FDLR

Nyuma y’ifungwa rya Hussein Radjabu, umubano wa Kagame na CNDD FDD wagabanyije umurego ndetse biza guhumira ku mirari ubwo Perezida Kikwete asabye ko haba ibiganiro na FDLR. Icyaje gutuma ibyari imikoranire bihinduka urwango rukomeye ni imirambo yo mu kiyaga Rweru aho abarundi banze guhishira ubwicanyi bwa Kagame ngo babwigerekeho.

Iki gitekerezo cya Perezida Kikwete cyatumye Perezida Kagame arya karungu ndetse avuga ko azamena Perezida Kikwete. U Burundi nta kundi bwari kubigenza bwahisemo kujya ku ruhande rwa Kikwete bityo umubano n’u Rwanda utangira kuba mubi gutyo kugeza muri bino bihe bya Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza aho Leta y’u Rwanda yakuye agahu ku nnyo ikarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza ku mugaragaro.

Ese mubyo navuze byose ko Lt Gen Adolphe yabaye impunzi mu Rwanda ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana kimwe n’abandi barundi benshi bari mu butegetsi i Burundi ubu, niba bariyumvagamo ubuhutu ndetse baharanira inyungu z’abahutu bose, mwambwira icyo abo bahutu b’abarundi baba barafashijemo abahutu b’abanyarwanda njye ko ntacyo nzi?

Nasoza mvuga ko ibibazo by’i Burundi ndetse n’uko abarundi bateye ubwabo bitandukanye cyane n’ibibazo by’u Rwanda ndetse n’uko abanyarwanda bateye. Ku barundi benshi baba abatutsi cyangwa abahutu kuba umunyagwanda (umunyarwanda) byonyine n’ikibazo ubwoko waba uri bwo bwose.

Abumva igifaransa nababwira inkuru isekeje kandi ibabaje y’umwarimu w’umurundi watwigishaga mu mashuri yisumbuye iyo yabaga yasinze ari kumwe n’abandi barundi hari umunyarwanda bari kumwe yakundaga kuganira agira ati:

” Ce monsieur c’est mon ami, il est janti (gentil), gose (rwose) ni umushingantahe! Mugabo le problème c’est qu’il est gwandais (rwandais)”

Ngayo nguko

Jacques MukizaÂ