Ese abanyarwanda batandukanye babona bate gahunda ya "NDI UMUNYARWANDA"?

Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda itangirije gahunda yiswe “NDI UMUNYARWANDA”, bikagaragara ko hari abanyarwanda benshi bayikemanze cyane cyane aho bigaragara ko hasabwa ko abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu basabwa gusaba imbabazi abo mu bwoko bw’abatutsi, ibyo ngo bikaba bireba buri muhutu wese n’utaragize uruhare mu bwicanyi cyangwa wari muto cyangwa akaba atari yaranavutse mu 1994! Ikindi cyakunze gukemangwa n’uburyo habaye guhisha no kugoreka amateka ku buryo abatutsi bose bagirwa abere bityo bikabangamira ubwiyunge Leta y’u Rwanda ivuga ko iharanira.

Mu rwego rwo kumenya icyo bamwe mu banyarwanda babitekerezaho cyane cyane abanyapolitiki bari muri opposition n’abandi banyarwanda , Marc Matabaro afatanije na Ben Barugahare bakusanyije ibyo bitekerezo babaza bamwe mu banyarwanda abo tutashoboye kuvugana twifashishije ibyo batangaje kuri iyi gahunda ya ndi umunyarwanda.

munyampetaJean Damascène Munyampeta: (Umwe mu bayobozi b’ishyaka PDP-Imanzi) yagize ati:

“Iriya gahunda twari twayishimye kuko twibwiraga ko igamije kuvugisha ukuri, ariko nyuma byavuzwe ko n’abatarakoze icyaha bagomba gusabira imbabazi abo mu bwoko bwabo ni ukuvuga abahutu. Iki kintu cyo kugarura amoko gishobora gutuma umuriro wongera kwaka. Ntabwo abanyarwanda bashobora gukomeza kubaho mu kinyoma. Ukuri kurasharira umukuru w’igihugu niwe wagombye kubanza gusaba imbabazi abandi banyarwanda nabo bakaboneraho. Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose.”

claude MugenziRene C. Mugenzi: (uhagarariye umuryango witwa: GLOBAL CAMPAIGN FOR RWANDANS HUMAN RIGHTS): ati:

“Ndi umunyarwanda ni gahunda izabiba amacakubiri n’inzagano aho kubaka ubwumvikane, ubwubahane, umuvandimwe, umutabera abanyaRwanda bakeneye kandi bifuza.”

minani3Jean Marie Vianney Minani: (Umukuru w’ishyaka ISANGANO-Abenegihugu) ati:

” Nta munyarwanda utazi icyo aricyo. Ibyo bya gahunda ngo ”ni ba Banyarwanda” ni ikerekana ko ibinyoma byose FPR yazanye 1994 biyishibukanye kandi 94 yaraje ijijisha ko nta moko abaho. Ikinyoma ni kibi kandi amaraso arasama! FPR irarashya imigeri kuko yenda kubazwa Super Genoside yakorewe Abahutu (njye nikonyita). Baratekinika bajijisha ngo byibura Kagame abone ka morale n’ibitotsi abe yitegura indi ntambara ya Kongo ya 5. Gahunda ”ni ba Banyarwanda” nibyo kwitonderwa kuko bishobora kubyara indi jenoside ya Rurangiza ishobora gutsemba Abahutu benshi kurusha uko byakozwe kugeza ubu.”

Prosper Bamara (umwe mu banyarwanda batavuga rumwe na Leta ya Kigali) mu nyandiko yise NKATWE ABATUTSI BAROKOTSE ITSEMBABWOKO RYAKOREWE ABATUTSI, TWAKWAKIRA DUTE GAHUNDA YA NDI UMUNYARWANDA? yagize ati:

Mu magambo make gahunda ya « Ndi umunyarwanda » ni icyo umuntu yakwita gahunda yo Kurindagiza abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko rutiboneye uko ibintu byagenze, bivanze no Kwaya no gusesagura ibiva mu mvune n’imitsi ya rubanda n’inshuti z’abaterankunga. Ni gahunda ilimo Kwica ItegekoNshinga, ibyo bikaba n’icyaha gikomeye cyane haba ku mukuru w’igihugu ndetse no ku bandi bose baba bamufashije kugikora.”

ngarambe josephJoseph Ngarambe: (Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Nyarwanda RNC) ati:

“Ndi Umunyarwanda” nyibonamo imigambi mibi byibuze 3: Icya mbere ni ukumvisha Abahutu ko akarengane kabakorerwa gafite ishingiro, bityo bakarushaho kwigengesera; Icya kabiri ni ugushimisha intagondwa z’Abatutsi, bityo na zo ntizite ku buryamirane buriho no mu Batutsi ubwabo; icya gatatu ni ukwibagiza ibibazo by’imbere mu gihugu cyane cyane nyuma yo kwamaganwa n’amahanga no gutsindwa kwa M23/RDF”

micomberoJean Marie Micombero: (umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda RNC mu Bubiligi) ati:

“Icya mbere ni ikinamico leta iyobowe na FPR ya Paul Kagame ikina ngo ijijishe abanyarwanda ku bibazo binyuranye byugarije urwanda nk´ubucyene bukabije, intambara ya M23 yatsinzwe amaze kumara abana vn abanyarwanda, ibibazo biri mu burezi, ubuvuzi etc. Icya kabili ni uburyo bwo gukomeza guheza ubwoko bw´abahutu muri humiliation na frustration bityo ababibagize ibyaha yabakoreye, yiyibagiza ko icyaha Ari gatozi kandi ko buri muntu wese afatWa nk´umwere igihe urukiko tutarabigaragaza mu buryo butajuririrwa; cyereka niba urwanda rufite gahunda yo kusubira mu masezerano mpuzamahanga rwasînye n’amategeko arugenga mpanabyaha. Nta kuntu rero wafata abahutu bose ngo basabe imbabazi nk´aho bose bishe: hari abari bataravuka, abatari bahari, abatemeraga ko abatutsi bicwa kandi na FPR bamwe muri iyi catégorie ya mbere yabahaye imidari. Cyereka niba bazayibambura. Ntabwo Ari FPR yakwigisha iyi gahunda ko abantu Ari abanyarwanda mu gihe ibupfobya yaka bamwe muri bo za Passport bunyuranije n’amategeko abandi ikabubaha na za passeports bidaciyevmu mategeko: nka ba Rick Warren n’abandi. Icya nyuma ni uko FPR yivuguruza: ntiyemera amoko nyuma iti muri abanyarwanda mwibagirwe ko muri abatutsi, abahutu n’abatwa”

frank_2Frank Habineza: (umukuru w’ishyaka riharanira demokarasi n’ibidukikije mu Rwanda) ati:

” Party yacu ntabwo irafata position kuri iyi sujet. Gusa ku giti cyanjye mbona iyi gahunda harimo byinshyi bikiburamo. Nzabitangaza mu minsi mike iri mbere.”

amiel nkulizaAmiel Nkuliza: (Umunyamakuru w’umunyarwanda uba muri Sweden) ati:

“FPR yabuze amavo n’amajyo. Buri gihe iba ishakisha ibyarangaza abantu, bitagize n’icyo bibamariye. «Ndi umunyarwanda» ntisekeje gusa, ahubwo inakubiye mo ibitekerezo bigufi cyane, kuko abo ishishikarizwa nta n’umwe uyobewe ko asanzwe ari umunyarwanda. Muri kamena uyu mwaka, Kizigenza wa byose, ati «Abahutu bose nibasabe imbabazi», n’abatarakoze ibyaha. Utari mu gihugu ubwo génocide yabaga, izi mbabazi na we akaba agomba kuzisaba! Nyuma y’ibi, noneho haje «Ndi umunyarwanda»! Politiki ya FPR, nako ya Kagame, ntawamenya aho iganisha igihugu cyacu mu by’ukuri; ni politiki y’abasazi; abayigize wagira ngo nta «projet de société» bagira. Ni ba BAGIRAMENYO gusa!”

sixbertSixbert Musangamfura: (umwe mu bayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi) ati:

 “Iyi gahunda ya “ndi umunyarwanda” irimakaza icyaha cy’inkomoko ku bantu bamenye n’abazamenya ko ari abahutu. Irashishikariza umuntu wese ukomoka mu bwoko bw’abahutu gukubita ibipfukamiro mw’izina ry’abahutu bose kubera genocide yakorewe ubwoko bw’abatutsi. Birababaje kuko yaba umuhutu yaba umututsi cyangwa umutwa yamenyeshejwe ubwoko bwe, ariko ntiyigeze abuhitamo. Iyi mikorere yambitse ubusa ubutegetsi bwa FPR, ibwambuye uruhu rwa Bihehe, iyambika urw’ikirura-kirumira habiri. Igaragaje ku mugaragaro ko ari ubutegetsi buvangura amoko bukimakaza akazu k’indobanure nke z’abatutsi. Ihinduye ku mugaragaro abahutu bose ibicibwa nka bamwe bitwa “les intouchables”, ni nko kuvuga ngo ubegereye wahumana. Ndibuka ko Abahutu bagiye bakomera mu butegetsi bwa FPR (ingero: Bwana Pasteur Bizimungu, Colonel Alexis Kanyarengwe) ziriya mbabazi bazisabye kuva kera mw’izina ry’uwitwa umuhutu wese. Icyo byabamariye murakireba. Ubu noneho abandi bahutu nka ba Rucagu, Bazivamo, Makuza, n’abandi bariho barazisaba bwa kabiri. Ndetse ku wa 30.06.2013 mwumvise ko Prezida Paul Kagame yifuza ko abana bakomoka mu bwoko bw’abahutu bamenyera uwo muco wo kwicuza icyaha cy’inkomoko. Nk’ubu Guverinoma igizwe n’ibice bibiri; abasaba imbabazi kubera icyaha cy’inkomoko, hakaba n’abasabwa imbabazi kubera ko ari abatutsi kandi hakaba harabaye genocige y’abatutsi muri 1994. Ni GUverinoma irimo inzego ebyiri: abagaragu na ba shebuja! Dore ubuhake nyabwo buruta ubwo ku ngoma ya cyami. Abatutsi batemera iyi gahunda nibo benshi cyane haba mu Rwanda no hanze. Abahutu batazongera na rimwe kwubura amaso ngo batinyuke kureba mu maso y’uwo basaba imbabazi mubona bazabana bate mu gihugu? Ikibazo gikomeye ni uko agatsiko gato gafataho ingwate igihugu cyose maze amarorerwa yaba mu gihugu akaryozwa ba giseseka n’ababakomokaho bose. Nk’ubu koko abana bacu barazira iki? Inkomoko. Iyo mitekerereze itaniye n’iy’abakoze genocide? Ntidukwiye kubyemera ngo duceceke dukubite ibipfukamiro, tugende dukambakamba nk’ibimonyo. Ni ngombwa ko Abatutsi n’abahutu batemera iyi gahunda badakomeza guceceka. Impyisi n’iyo utayiteye icumu, ukayiha induru uyitesha intama. U Rwanda kandi urusasira imigozi rukayiguhambiriza. Ku bwanjye iyi gahunda niyo irangije ku mugaragaro ireme (crédibilité) ry’ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame mu Rwanda.”

thomasPadiri Thomas Nahimana: (umukuru w’ishyaka Ishema) mu kiganiro yagiranye na Ikonderainfos yagize ati:

“Ni gahunda yo gusenya ikomeye, n’ingengabitekerezo no muri 1959 yariho ibeshya abantu bose ngo ni abanyarwanda kandi hari abatsikamiwe, igamije gutera ipfunwe abahutu kuko n’abasaba imbabazi bavuga ko bafite ipfunwe. Ibyo Leta ikora ni ibyaha bishobora guhanwa n’amategeko bategeka abana bakiri ibitambambuga gusaba imbabazi, babatera ipfunwe. Niduhaguruke turege mu nkiko abayobozi bashyizeho iriya gahunda ihohotera abana.”

karuranga salehSaleh Karuranga: (umunyarwanda utuye mu Bubiligi) ati:

“Ndi umunyarwanda ntabwo ari igitekerezo gishya FPR izanye mu banyarwanda kuko iyi mvugo yigeze gukoreshwa muri 1958 kugihe cy’umwani Rudahigwa, mugihe abahutu bari batangiye kwaka uburenganzira bwabo nk’abantu bwari Démocratie na République icyo gihe rero bwari uburyo bwo guhashya abahutu barwanira uburenganzira bwabo bwo kugabana ibya kanyarwanda. Kuko icyo gihe ubutegetsi bwari ubw’abatutsi ntawe rero wari kuvuga ko ahejwe kandi twese turi abanyarwanda. Na FPR yagaruye iyo turufu kugirango ikomeze igundire ubutegetsi.”

gatsimbaziNelson Gatsimbazi: ( Umunyamakuru w’umunyarwanda uba muri Sweden) ati:

“Gahunda ya ndi umunyarwanda ni iyo gutoteza abahutu bakaba ibiragi mu gihugu cyabo kugirango agatsiko k’abatutsi gategeka uRwanda kamare kabiri. Barashaka ko urubyiruko rw’abahutu batangiye kujya muri politiiki kandi nta cyasha cya Genocide bafite batagira ijambo kubera ibyo bigeretseho basaba imbabazi kandi bikazorohera agatsiko kubacecesha bitwaje ko basabye imbabazi.”

bakunzibakeAlexis Bakunzibake: (Visi Perezida w’ishyaka PS Imberakuri) ati:

” sindi busubiremo iby’iyo iyo gahunda kuko ntitwigeze nubundi tubwirwa ko turi abanyamahanga ngo none ubu tube twigishwa ko turi abanyarwanda,imyaka hafi 20 irashize tubeshwa ko nta moko abaho,mukanya ngo abahutu bose nibasabe imbabazi,abahutu bavuyehe?Njye harubwo mbona leta ya kigali ishaka guhindura abantu hafi ya bose injiji abahutu bubike umutwe bose ngo ni baruharwa,ati ngubu ubumwe n’ubwiyunge bwari bwarabuze.Mu magambo make icyaha ni gatozi,ntawe ugomba kunsabira imbabazi z’icyaha ntakoze,iyi gahunda nirekerwe bene kuyizana kuko ibaviramo imikati,kuko usibye no kuyizana ubu birirwa bazenguruka ya mu Rwanda cyangwa hanze kandi hose n’imitsi y’abanyarwanda baba barya,abandi inda zihwana n’imigongo,abandi biyahura kubera inzara  (Gishari…).Imivuno nk’iyi irashaje.”

twagirimana bonifaceBoniface Twagirimana: (Visi Perezida w’ishyaka FDU-Inkingi) ati:

“Iyi gahunda ntabwo isobanutse,ivuguruza ibyo leta ya FPR yari isanzwe iririmbira abanyarwanda ,icyo igamije biragaragara ko ari ibanga ry’abayiteguye ritagamije kubanisha no kunga abanyarwanda. Iyi gahunda ivuga ko ishaka ko ukuri kw’ibyabaye kuvugwa ariko ntitanga uburenganzira ngo abakoreye ubugome abanyarwanda bose bavugwe,igaruye iby’amoko kandi baravugaga ko ntamoko ahari,iraryoza icyaha utaragikoze ikanakingira ikibaba abayobozi bivugira ko bakoze amabi.Biragaragara ko iyi gahunda ishaka kwibasira igice kimwe cy’abanyarwanda muri rusange ikabahindanya kuburyo iberekana nk’abantu bafite inenge kuva kera kugeza iteka ryose!Ibi rero ntacyo byamara mugihe leta ya FPR igikomeje kuryamira ukuri ku mateka y’uRwanda ikabuza abanyarwanda uburenganzira bwabo mu buryo bwose ahubwo igahora ihimba gahunda zo kubarangaza gusa. Ntagushidikanya ko uRwanda rugikomeza kwinjizwa mu kaga n’ubuyobozi bubi.”

Faustin Twagiramungu: (Umukuru w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza) mu nyandiko 2 yashyize ahagaragara yagize ati:

Ndi umunyarwanda, ubundi se nari iki? mu yindi nyandiko yagize ati: Ndi umunyarwanda niseswe, Kagame ashyikirizwe urukiko.”

gallican GasanaGallican Gasana: (Umwe mu bayobozi b’ishyaka AMAHORO) mu nyandiko yashize ahagaragara yise Ndi Umunyarwanda kandi ndabizi yagize ati:

“Iyo usubiye inyuma ugahera muri 1994, ukagenda ureba ibyavuzwe kuri génocide yakorewe abatutsi, uko leta yagerageje gusobanura amagambo; iyi gahunda ya ndi umunyarwanda ikomeje kujija abanyarwanda no kubavangira.”

uwamahoro irèneIrène Uwamahoro: (ukuriye urubyiruko rw’ishyaka Ishema muri Norvège) ati:

“njyewe nyibonamo ibintu byinshi bitandukanye kandi bifite ingaruka mbi ku banyarwanda birimo Gucamo abanyarwanda ibice bibiri. Njyewe nta byinshi navuga ariko nakurikiye ibiganiro byabaye muri Belgique nsanga ni ugutera abanyarwanda umutima mubi kuko ntiwambwira ngo abantu bo mu bwoko bumwe ngo ni victimes abandi ngo ni abicanyi kandi nzi neza ko impande zose ziciwe kandi twese dufite imitima ibabaye biriya tubyita kujomba icyuma mu gisebe”

Ambrose_NzeyimanaAmbrose Nzeyimana: (umunyarwanda utuye mu Bwongereza) ati:

” Ndi Umunyarwanda: 1) Ni indi gahunda ya FPR y’icyaduka mu kwereka abahutu baba ab’iki gihe n’abana babo ko batazigera bareshya n’abatutsi; 2) Ni kandi uburyo bwihariye bushobora kongera koreka imbaga n’ubwo busa mur’iki gihe n’uburangaza abanyarwanda muri rusange ku bibazo nyabyo bibahangayikishije.”

rwalindaBenedict Michael Rwarinda: (Umunyarwanda utuye muri Afrika y’Epfo) ati:

 “Gahunda ya Ndi ‘UMUNYARWANDA” ni baringa ntaho yanditse ngo isobanurwe havugwe icyo igamije ni uko kizagerwaho! Muri make ni gahunda yo gutera urujijo no gukomeza gahunda za leta zo kugumya gutandukanya abahutu n’abatutsi kuko bigararara neza ko abahutu n’abatutsi bari batangiye gushyira hamwe ari benshi. Mu gihe rero igice kinini cy’abahutu n’icya abatutsi bashyize hamwe mu Rwanda! Ubutegetsi bw’igitugu buzaba bugiye nka nyomberi! Nibwo bwoba leta ya FPR ifite kuko akayo kazaba kashobotse.”

mukamurenziJeanne Mukamurenzi: (Umukuru wa Club y’Ishyaka Ishema muri Norvège) ati:

“Icya mbere njye ndi umunyarwanda ntabwo nkeneye kubyibutswa. Iyi gahunda igamije kurangaza abanyarwanda no kubacamo ibice. Ahubwo abo bayizanye nibo bakwiriye kubazwa niba ari abanyarwanda. Nkaba ngirango nsabe abanyarwanda bose kuyamaganira kure kuko iyo gahunda ni gahunda rutwitsi y’agatsiko. Nta cyiza kiyirimo kizagirira abanyarwanda akamaro. Nimuze duhaguruke twese tuyamagane byimazeyo.”

condo gervaisGervais Condo: (Umwe mu bayobozi b’Ihuriro Nyarwanda RNC) ati:

“Nyuma y’inkiko gacaca zaciriye imanza (inyinshi muri zo zikaba zari iza Muhatigicumuro) ubwoko bumwe bw’abahutu kubirebana n’amahano y’1994 nk’aho ubwoko bw’abatutsi nta ruhare na mba babigizemo, iyi gahunda ya “Ndi umunyarwanda” igamije gucecekesha burundu ubwoko bw’abahutu iyo bava bakagera, ibakoza ibara, ikanabahindura ba Ruvumwa ibikoreza umusaraba bose uko bakabaye, w’ibyaha abenshi muri bo batigeze bakora u Rwanda rwakwitwa u Rwanda. Ni gahunda abakunzi b’amahoro bakwiriye kurwanya bivuye inyuma kuko bitabaye ibyo,igihugu gishobora kugwa mu makuba atagira ingano.”

mukamana christineChristine Mukama: (Uhagarariye  ihuriro ry’abategarugori b’Ihuriro Nyarwanda RNC) ati:

“Gahunda ya Ndi umunyarwanda, njye mbona ari gahunda yo kurindagiza abanyarwanda bose. Iyi gahunda ni iyo gutesha “Ubunyarwanda” agaciro, ubuse nibwo tumenye ko turi Abanyarwanda, mbere yaho se twari iki?? Agashya ntakunze muri iyi gahunda, ni uko Leta ya Kigali iri kubwira abantu batakoze ubwicanyi bigaragara ngo nibasabe imbabazi mw’izina ry’ubwoko bwabo! Ibi bizatuma Genocide ihinduka icyuka cyakozwe n’abantu bose muri rusange, bitume abicanyi ba ruharwa bayikoze baticuza kuko bakingiwe ikibaba n’abatayikoze bari gusaba imbabazi za nyirarureshwa. Sinshyigikiye iyi gahunda, niba ari iby’imbabazi za rusange, Prezida Paul Kagame nabe ariwe utangira, kuko ubwicanyi bwinshi niwe bubarwaho kurenza abandi bose. Ujya gutera uburezi arabwibanza, n’ijya kurisha ihera ku rugo, kandi n’Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose.”

akishuliAbdallah Akishuli: (Umunyarwanda utuye mu birwa bya Mayotte) ati:

“Ndi umunyarwanda icyo nayivugaho kibanza ni uko ari ugutsindwa muri politiki kwa FPR. Icya kabiri ni uko ari gahunda igamije kugarura umuco w’ubucakara ku bahutu no kugira ibitangaza abatutsi b’injinji. Ubigereranije n’ibyo twagiye tubona ahandi navuga ko ndi umunyarwanda tutarebye neza iyi gahunda ishobora kugera ku rwego nk’urwo apartheid yo muri Afrika y’epfo yarigezeho mbere y’uko ANC iyisezerera ikibitandukanya ni uko ari abahutu n’abatutsi ndetse n’abatwa bahuje ibara ry’uruhu gusa nkaba nsanga mu Rwanda Dukeneye Mandela uvuka i Gasabo”

RyumugabeJean Baptiste Ryumugabe: (Uhagarariye Ishyaka PS Imberakuri ku mugabane w’Uburayi) mu kiganiro yahaye Ikonderainfos yagize ati:

“ni gahunda y’ubuhotozi, n’iyo kwamaganira kure ije ije kunganira gahunda zindi nk’izo kwicisha abaturage inzara, izo gusenyera abaturage, igomba kwitonderwa, nta we utari umunyarwanda. Barabeshya abantu ngo bose ni abanyarwanda nyuma bakabwira abahutu ngo basabe imbabazi.”

serge ndayizeyeSerge Ndayizeye: (Umunyamakuru wa Radio Itahuka, Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC) ati:

Nyuma y’imyaka 20 FPR inkotanyi yananiwe kunga abanyarwanda, ubutabera bwarananiwe, abacitse kw’icuma rya Genocide barakariye Leta ya FPR, Abahutu bishwe na FPR Inkotanyi barashaka ubutabera, Intambara z’urudaca zugarije u Rwanda ndetse n’akarere, iyo urebye ibyo bibazo byose ubundi abanyarwanda bagobye kwivumbagatanya nk’uko byagenze mu bindi bihugu by’abarabu, iyi gahunda ya Ndi umunyarwanda ni iyo kubwira abanyarwanda ko bagomba kwibagirwa ibindi byose barimo bakumva cyangwa bagatekereza ko ari abanyarwanda gusa.  Kudatekereza ku bibazo biri mu gihugu. ikibazo cyose bakumva ko abayobozi bazagikemura, kuba abahutu aribo bavugwa ni uko aribo benshi bashobora gutangira kwivumbagatanya, ibyo byose rero ntabwo byashoboka mu gihe baba bafite ubwoba ko bakoze icyaha, kandi baracyemeye mu gihugu hose ndetse baratangiye gusaba imbabazi”

pdrPDR-Ihumure: (Uhagarariye ishyaka muri Afrika y’Epfo) ati:

“Ndi umunyarwanda ni gahunda yizweho cyane aho FPR imaze kwangwa na benshi mu gihugu, ni uburyo buzakandamiza abahutu baze bemere nibyo batakoze ariko irimo imitego miremire yo koza abicanyi bakemera ibyaha bakoze maze byose bikazajya mw’izina ry’abahutu. Ni ubuhake ariko modernise bwinzweho cyane n’abiru begereye Kagame ariko bushobora kuzongera guteranya amoko bikaba bibi cyane kurusha mbere.”

MRP-AbasangiziJanvier Batungwanayo: (Visi Perezida w’ishyaka Abasangizi) ati:

 “Ndi Umunyarwanda ni gahunda: – Yo kuguma guhembera urwango hagati y’abatutsi n’abahutu – Kugira abahutu bose abicanyi naho abatutsi bakaba abere – Kuko gacaca yahagaze bakeneye ko abahutu bishinja ibyaha nyuma bakazabakusanyiriza muri gereza nta kivugira kuko bazaba bishinje ibyaha. – Gutesha abahutu agaciro mu ruhando rw’amahanga. – Gusibanganya ubwicanyi bwakozwe n’abatutsi.”

kazunguKazungu Nyilinkwaya: (Umukuru w’ishyaka PPR-Imena) mu kiganiro yagiranye na Ikonderainfos yagize ati:

 “ni gahunda yo gusinziriza abanyarwanda, ntawe utazi ko ari umunyarwanda, gushaka gukuraho ubwoko ntibishoboka kuko n’ibiti n’inyamaswa bigira amoko. Abanyarwanda bagomba guha akato iyo nzira yo kubasinziriza.”

 ntiyamiraMartin Ntiyamira: (Umunyarwanda ushyigikiye igaruka ry’ubwami mu Rwanda) aragira ati:

“As I understand it (Ndi Umunyarwanda): it is meant to instill a national identity above the ethnic divide however it is contradictory in this sense as it calls for Hutus to apologize to Tutsis for Genocide committed in the name and defense of Hutus which means it brings to the forefront the same ethnic identities it is purported it is meant supersede. The other objective of the program is reconciliation, in this area it also contradicts its self or at least it falls short of its objective: it is good for the Hutus to apologize for the genocide committed in ethnicity’s name, but also it must be acknowledged that revenge killings of Hutus by RPA was done in name of revenging for Tutsis killed in the Genocide and that there may have been Hutus who were killed while innocent of the crime of Genocide – the families of this victims also have a need for acknowledgment of their grievance. Also another faillure to this objective, is the fact that the state is allegedly guilty of ongoing assassinations, tortures and all kinds of mistreatment of citizens who are suspected for not agreeing with Kagame’s regime, for this program to succeed it would require the President himself to apologize to all Rwandans for all crimes he may have committed against Rwandans. Also, this program doesn’t seem to concern itself with the amacakubiri ashingiye aho abantu bahungutse bava, this should be openly dealt with starting with what what brought this about and very importantly what happened in the bush dealing the liberation struggle. As I see it, it is another opportunity being squandered. You can’t pretend to put up a reconciliation program while the state is reportedly busy hunting and killing its own citizens.”

 

Ubwanditsi

The Rwandan

1 COMMENT

  1. Matabaro rwose ufasha abanyarwanda kumenya uko ibintu bihagaze Imana izabiguhembere. Aba bagabo ikigaragara ni uko badahuje ubwoko n’igitsina kandi bose bakaba uroye bahuriza ku kintukimwe, ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ali ugukinisha muzunga abaturage, ali ikinamico no gutesha umutwe rubanda,ndetse ko ali uguhembera no gukomeza inzangano hagati y’amoko y’abahutu n’abatutsi! Ni gahunda yo kubuza abatutsi n’abahutu kwiyunga!

Comments are closed.