ESE ABARENGANYA ABANDI HARI UBWO NABO BIBUKA KO BIGEZE KURENGANYWA ?

Mu minsi ishize ishyaka PS Imberakuri ryabagejejeho ibibazo by’ingutu byugarije abatwara ibintu n’abantu mu Rwanda, ibyo bibazo ahanini bikaba bishingiye ku ihohoterwa rikorerwa aba batwara ibintu n’abantu,aho bakwa imisoro,imisanzu n’ibindi by’indengakamere kuburyo usanga abatwara abantu n’ibintu bakorera ishyirahamye bahatirwa kujyamo cyangwa abantu ku giti cyabo aho gukorera imiryango yabo n’iterambere ryabo.

Ubu mu bantu bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu yaba ku modoka cyangwa amapikipiki ubu bakomeje kugaraguzwa agati n’amashyirahamwe bahatiwe kujyamo kandi ayo mashyirahamye kugeza ubu akaba ntacyo abamariye usibye gukungahaza abasanzwe barakize ndetse abenshi bayobora ayo mashyirahamwe ukaba ubasanga mu ishyaka riri ku butegetsi FPR Inkotanyi.Iyo urebye akarengane abatwara ibintu n’abantu bahura nako bagerageza no kukageza ku nzego zakagombye kubarenganura ntihagire igikorwa ntiwatinya kuvuga ko FPR Inkotanyi iba ibyihishe inyuma cyane cyane ko nizo nzego aba ariyo yazishyizeho.

Aha turatanga zimwe mu ngero aho abatwara imodoka zitwara abantu ubu bose bategetswe kwibumbira mu ishyirahamwe RFTC(Rwanda Fedaration of Transport Cooperative),imodoka itagiye muri iri shyirahamwe ntiyemerewe kujya mu muhanda ngo ibe yatwara abagenzi ariko agashya ari naho bigaragarira ko haba hari izindi nyungu zibyihishe inyuma ni uburyo abanyamuryango biryo shyirahamwe ryo gutwara abantu bashyirirwaho ibyemezo batazi aho bivuye.Nk’ubu kugirango imodoka ihabwe uruhushya rwo gutwara abantu(autorisation de transport) nyirayo agomba kuriha amafaranga ibihumbi mirongo ine n’umunani(48000frw) muri koperative bahatiwe kujyamo yamara kuyariha koperative ikamuha uburenganzira bwo kujya muri RURA aho ariha amafaranga ibihumbi mirongo itanu na kimwe(51000frw),ubwo akabona guhabwa urwo ruhushya rwo gutwara abantu,nyamara urwo ruhushya rwari rusanzwe rutangwa na RURA kumafaranga ibihumbi mirongo itanu na kimwe(51000frw).

Benshi mubo ishyaka PS Imberakuri ryaganiriye nabo bemeza ko ubu ari uburyo bushya busimbura ubwari busanzweho bwo kwaka amafaranga hato na hato abikorera ku giti cyabo,aho buri cyiciro cy’abikorera kigomba kugira ishyirahamwe gikoreramo,noneho abakuriye aya mashyirahamwe akaba aribo bazajya bageza kuba nyamuryango b’amashyirahamwe bayobora ibyemezo byafashwe n‘inzego zo hejuru z’ishyaka FPR Inkotanyi.Aha tubibutse ko kuba umuyobozi w’ishyirahamwe ugomba kuba uri no muri FPR cyangwa se murindi shyaka ryugamishijwe nayo mu mutaka kandi ufite imihigo wahize ugomba kugeraho.Iyi mihigo niyo igira ingaruka ku banyamuryango b’amashyirahamwe anyuranye hirya no hino mu gihugu aho aba banyamuryango bahatirwa gutanga amafaranga adasobanutse ngo ni ukwihesha agaciro bubaka igihugu cyabo nkaho hari umuturage urusha igihugu ubushobozi.

Ibi bibazo ntibyagarukiye gusa mubatwara abantu mu modoka ngo bisige abatwara abantu kuri za moto bazwi kw’izina ry’abamotari,aho aba bahora bashyamiranye n’inzego zitandukanye yaba polisi,inkeragutabara n’abayobozi b’amashyirahamwe babarizwamo.Akarengane kabo bakagejeje ku bayobozi banyuranye b’igihugu harimo na minisitiri w’intebe ariko nta gisubizo gikwiye barabona.Byumvikana gute ko umumotari afatirwa mu ikosa aho kurihanirwa ngo wenda akomeze akazi ahubwo hagakurikiraho kumwihimuraho bafunga moto ye igihe cy’iminsi mirongo itatu yarangira akayisubizwa aruko yishyuye amande y’ibihumbi makumyabiri(20000frw)?

Yaba abatwara moto cyangwa imodoka bose icyo bahurizaho nuburyo bahatirwa kujya mu mashyirahamwe kandi niyo ugize ikibazo ishyirahamwe urimo ntacyo rikumarira ngo muri make icyo ribereyeho nukwirirwa ryaka amafaranga ya mirenge ndetse no gushinja abatwara ibinyabiziga amakosa atanabaho.

Iyo witegereje akarengane gakorerwa abanyarwanda muri rusange cyane cyane abatinyuka kunenga amatwara ya FPR Inkotanyi wibaza niba hari abaremewe kubona ku bwiza bw’igihugu kurusha abandi!Twe mu ishyaka ry’Imberakuri, twumva ko abanyarwanda bose bagombye kugira uburenganzira bungana mu gihugu cyacu,ari nayo mpamvu tutazahwema kwamagana uwariwe wese uzashaka kwimika akarengane. Ntawe utabona yuko ubutegetsi bwa FPR bunaniwe,hakenewe andi maraso mashya mu miyoborere y’igihugu cyacu nibwo igihugu kizava muri aka kaga cyashyizwemo n’ubutegetsi bw’igitugu.

FPR Inkotanyi yakagombye kumenya ko ntagahora gahanze, ko ingoma izahoraho ari iya Kirisitu yonyine.Ikwiye kureka abanyarwanda bakishyira bakiza mu rwababyaye.

PS Imberakuri