Ese Assinapol Rwigara yapfuye iki na Kagame?

Mbere na mbere mu gutangira iyi nyandiko nabanza kubamenyesha ko umuherwe Assinapol Rwigara yari aziranye n’umuryango wa Perezida Kagame kuva kera cyane cyane umuryango wa Murefu se wa Jeannette Nyiramongi bivugwa ko ari nawe wabafashije kuva mu Rwanda bajya i Bugande mu bukwe bw’umukobwa wabo na Kagame bityo bagenderako ntibagaruka mu Rwanda nyuma yo kubona amakuru y’uko inkotanyi zenda gutera.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ni uko Assinapol Rwigara yahaga amakuru n’inzego z’iperereza ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana, ayo makuru akenshi yabaga yerekeye impunzi z’abanyarwanda zabaga mu bihugu bya Uganda na Kenya. Gutanga amakuru kwa Rwigara byatumaga akingirwa ikibaba bityo ubucuruzi bwe bukagenda neza nta nkomyi dore ko bivugwa ko yari kabuhariwe mu kunyereza imisoro no guforoda.

Mu gutanga amakuru ariko Rwigara yanahaga amafaranga n’amakuru abayobozi ba FPR, bityo agashobora gusigasira inzira y’ibicuruzwa bye byavaga muri Kenya biza mu Rwanda biciye i Bugande.

Kimwe na benshi mu banyarwanda bari ku ruhande rwa FPR, Rwigara yari azi ko intambara ya FPR itazatinda kuko bibwiraga ko ingabo z’u Rwanda z’icyo gihe nta ngufu zari zifite kandi inkotanyi zari zifite amakuru ahagije ku Rwanda kandi zivuye mu ntambara yo muri Uganda  zimaze kuyitsinda no kumenyera iby’intambara.

Uko byagiye bigaragara n’amakuru yagiye aboneka ni uko Leta ya Perezida Habyalimana yari izi ko inkotanyi zizatera ariko itazi umunsi isaha n’aho bazaca, rero inkotanyi ziteye bamwe mu bari bashinzwe iperereza batunguwe n’igitero cyabaye batagifiteho amakuru ahagije maze mu kwikura mu isoni batangira gufunga abantu bazi ko bakorana na FPR ariko mu byo babaregaga bagashyiramo amakabyankuru nko kuvuga ngo inzu ya Rwigara yayubakiraga Rwigema cyangwa Umwami Kigeli cyangwa kuvuga ngo Sisi Evariste yari yarakoze irangamuntu za Model 4 n’ibindi. Kuri Rwigara umujinya bari bamufitiye n’uko yabakoreraga akabikuramo inyungu ariko ntabahe amakuru nyayo ya ngombwa bari bakeneye.

Rero benshi bafashwe bitwa ibyitso muri 1990 ntabwo bababeshyeraga ahubwo n’uko mu byo babashinjaga bashiragamo amakabyankuru. Abenshi mu bafunzwe bari muri babantu batihishiraga bari baratangiye guhwihwisa ko inkotanyi zizatera kubera amakuru babaga bahawe n’abavandimwe babo n’inshuti maze bikagera mu matwi y’inzego z’iperereza z’u Rwanda zitwaga RWASUR cyangwa bamwe bitaga SESERA zategekwaga Augustin Nduwayezu.

Inzu ya Rwigara

Tugarutse ku birimo kuba ubu twavuga ko Assinapol Rwigara yari yaratangiye gukorana n’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame mu rwego rwo kwiteganyiriza mu gihe ibintu byahinduka ndetse bamwe bakaba bavuga ko ashobora kuba yarabitewe n’uko benshi mu banyakibuye bagenzi be bari bamaze guhunga, gutotezwa ndetse bamwe bakicwa hakiyongeraho no gucunaguzwa no kwamburwa imwe mu mitungo ye akenshi bishingiye kumukeka amababa mu gukorana n’abanyakibuye bandi bahunze tutibagiwe n’uko imali ye atari yarayigabije FPR ngo bafatanye bityo imenye uko ahagaze n’uburyo akoresha amafaranga. Turabizi twese ko kugira amafaranga mu Rwanda udafatanije na FPR ari nka Sakirirego kuko akenshi baba bikanga ko wayakoresha mu gufasha abarwanya ubutegetsi.

Rwigara yarizize!

Mu iperereza abakorana na The Rwandan bashoboye gukora bucece mu bantu bari hafi y’ubutegetsi bwa Perezida Kagame ijambo rikunze kugarukwaho cyane n’abo bantu uretse ko badatobora ngo bavuge ni ukuvuga ngo: “Rwigara yarizize!”

Ariko umuntu yashaka gucukumbura ugasanga bamwe ntibashatse gusobanura uburyo yizize, uretse ko hari amwe mu makuru The Rwandan yashoboye kubonera gihamya avuga ko Rwigara yaba yari amaze gufata umurongo wo gukorana n’abarwanya ubutegetsi ibyo bikaba byarakajije umurego ubwo muramu we Ben Rutabana agiriye ku mugaragaro mu nzego z’ihuriro nyarwanda RNC.

Ku bijyanye n’urupfu rwa Rwigara amakuru twashoboye kubona avuga ko Rwigara yaba yaratanze amadolari agera kuri 50.000 yo gutanga nka ruswa kugira ngo abarinze Gen Frank Rusagara na Col Tom Byabagamba bashobore kubatorokesha bamwe bavuga ko na Lt Col Rugigana Ngabo murumuna wa Lt Gen Kayumba nawe yari gutorokeshwa ariko byo nta gihamya tubifitiye.

Bivugwa ko ayo madolari Rwigara yayahaye umuntu maze mu gihe cyo kujya kuyatanga inzego z’iperereza zirabimenya ariko icyo gihe Rwigara ntiyari mu gihugu, maze bategereza ko agaruka mu gihugu ngo babone kumufata bakoresheje amayeri batanakomye rutenderi ngo abo bari bafatanije muri uwo mugambi babimenye.

Mu gufata Rwigara no kumwica urubozo ngo ababwire byose ngo bisanze yaguye igihumure bakeka ko yapfuye nibwo bakinnye ikinamico cy’impanuka y’imodoka (dore ko n’uvugwa ko yamugonze polisi ivuga ngo yaritanze ariko na n’ubu ntabwo twongeye kumva ibye) ariko umuryango wa Rwigara utabara vuba usanga asa nk’ukirimo umwuka nibwo bahise birukana umuryango we bamwirukankana vuba na vuba kumusonga kuko iyo adapfa byari ngombwa ko habaho kumufunga ndetse hakaba n’urubanza maze ibyo yakorewe bikajya ku mugaragaro.

Rwigara after

Kubera rero umujinya umuryango wa Rwigara wagaragaje ndetse ukajya mu bitangazamakuru byateye Perezida Kagame umujinya w’umuranduranzuzi ku buryo atumva ukuntu abantu bamugambanira barangiza bakanakomeza no gusakuza mu bitangazamakuru.

Kwica abo mu muryango wa Rwigara ni ikintu kigoye kuko byahita bigaragarira buri wese, icyari gisigaye ni ugukenesha uwo muryango. Ku bijyanye n’isenywa ry’inzu byo n’itegeko ryaturutse kuri nyirubwite Perezida Kagame utarashoboraga kwihanganira kubona inzu ya Rwigara iruhande rw’iwe!

Rwigara nk’umusaza w’umusopecya wujuje amategeko ntabwo yaganirizaga abana byose ku bijyanye na gahunda yarimo ku buryo abana be basa nk’abatunguwe no kubona ibibakorerwa mu gihe barezwe bazi ko FPR iharanira inyungu z’abatutsi ko uretse ikibazo cy’imitungo FPR na Kagame nta kindi bapfa na se, aha niho umukobwa wa Rwigara witwa Diane yisanga ari ku rugamba rwo kurwana n’abantu yitwa ko atazi nyamara arabazi ikibazo n’uko mu mutwe we atiyumvisha icyo baba babahora dore ko nawe yabyivugiye ko yiberaga kuri facebook ahanganye n’abarwanya igitugu cya FPR we yibwira ko arimo gukorera igihugu.

Uyu mwana wa Rwigara we kumva ko inshuti ze zose zari zizi ko ashyigikiye igitugu cya FPR bishatse kuvuga ko n’inzego z’iperereza zari zibizi, kubihuza n’iyicwa rya se no gusenya inzu y’umuryango wabo bimubana byinshi ntibimukwirwe mu mutwe ndetse ntabisobanukirwe neza agahitamo gusa nk’usaba imbabazi cyangwa ushaka kwereka abamwiciye umubyeyi ndetse bagasenya n’inzu y’iwabo ko n’iyo byagenda bite akiri umutoni! Mu mutwe we ntaremera ko se yashoboraga kurwanya FPR!

Uko bigaragara uriya Diane ameze nk’ushaka gusaba imbabazi abishi ba se ariko nabo ntibashaka kuzimuha batabanje kumugaraguza agati ndetse anabanje no kwishyiraho amakosa ndetse akanihakana nyirarume Ben Rutabana.

Ubu igisigaye n’uko abo muryango wa Rwigara bahunga bagakizwa n’amaguru mu gihe ababafiteho ububasha babagirira impuhwe bakabaha icyezi cyangwa tukumva babagushije mu mutego nabo bari mu rubanza rumeze nk’urwa Kizito Mihigo barimo kwishinja ibyaha batanazi!

Hari bamwe mu banyarwanda twavuga ko basa nk’abatazi ibya FPR n’imikorere yayo bumva umuryango wa Rwigara waguma mu Rwanda ugahangana mbese ukabarwanira intambara bo badashaka kwirwanira, ariko iyo ushyize mu gaciro usanga ari nka bya bindi umuheto ushuka umwabi bitaribujyane! Ikindi ni uko leta ya FPR imaze kugaragaza ko nta soni igira nta n’icyo itinya mbese nta kirazira iba mu mikorere yabo ku buryo n’ibyo umuntu adashobora kwibaza ko bishoboka twabona bikorewe uriya muryango mu rwego rwo kuwusonga.

The Rwandan

Email: [email protected]