Ese Donald Trump hari icyo azamarira abanyarwanda?

Mbere yo gusubiza iki kibazo umuntu yabanza akitegereza imigenderanire iri hagati ya Perezida Kagame n’umuryango wa Clinton, ibi bituma umuntu ahita yumva impamvu ubu abayobozi b’u Rwanda bari mu kiriyo

abazi gutekinika ubu barimo gushaka kumenya abazaba bashinzwe iby’akarere kacu mu butegetsi bwa Trump ndetse n’uzahagararira Amerika muri ONU kugira ngo barebe niba ari abantu bazashobora gutera ibipindi cyangwa kubashyira mu kwaha kwabo.

Nabibutsa ko ubutegetsi bwa Bill Clinton bwafashije FPR ku buryo bukomeye mu gufata ubutegetsi mu 1994 harimo no gukoresha ingufu muri ONU ngo hatagira utabara ahubwo hakoherezwa abamarines i Bujumbura basaga nk’abarekereje ngo babe bafasha FPR mu gihe babona ko irimo gutsindwa ku rugamba.

Na none nabibitsa ko mu gihe inkambi z’impunzi zaterwaga muri Congo ubutegetsi bwa Clinton bwatanze ubufasha bukomeye bunahuma n’amaso abashakaga kugira icyo bakora ngo batabare impunzi z’abanyarwanda kugeza n’aho habaho kuburizamo ibyemezo bimwe na bimwe bya ONU byashoboraga kugira ingaruka ku butegetsi bwa FPR.

Habayehokwibasira abo babonaga bashobora kubangamira inyungu za FPR babita abajenosideri ruharwa bagashyiraho akayabo kazahabwa abazatanga amakuru yabafatisha n’ibindi

Iyo mikoranire yarakomeje ku butegetsi bwa Perezida George Bush ndetse no ku butegetsi bwa Obama aho kenshi abahagarariye Amerika muri ONU nka Samantha Power cyangwa Susan Rice baburizagamo ibyemezo bimwe byabaga bigiye gufatirwa u Rwanda cyangwa bakabibangamira. Urugero ni Mapping report, imyanzuro ya ONU ku kibazo cya M23, kwirengagiza uruhare rw’u Rwanda mu bibazo by’u Burundi n’ibindi

Kwishimira ko Hillary Clinton atabaye Perezida ni ikintu cyiza ku bashaka impinduka mu Rwanda kuko n’ubwo Obama atarwanije Kagame ntabwo yigeze amuha karibu ngo bakururane ahubwo abademocrates bakoranye na Bill Clinton kera bari mu butegetsi bwa Obama nibo bakomeje gukingira ikibaba ubutegtsi bwa FPR na Kagame. Mbese uretse ko Obama yirinze kwiyegereza Kagame naho ubundi politiki y’Amerika ku Rwanda ntabwo yigeze ihinduka ku butegetsibwa Clinton, Bush na Obama.

Ubu igisigaye ni ukumenya abazaba bashinzwe aka karere dutuyemo mu butegetsi bwa Trump kuko bigaragara ko ku giti cye ntabwo yitaye kuri aka karere by’umwihariko, ubwo rero uzaba ashinzwe aka karere niwe ushobora gutuma hagira igihinduka cyangwa ibintu bigakomeza kuba uko bisanzwe bimeze.

Ibyo nabihamya no kuzaba ahagarariye Amerika muri ONU nawe nakomeza kugendera kuri politiki yo gukingira ikibaba FPR kazaba kabaye, Kagame azakomeza gukora ibyo yishakiye mu Rwanda no mu karere.

Umwanzuro ni uko ikintu cya mbere abanyarwanda bakwizera kuri Trump ni uko yashyiraho ikipi nshya ku bijyanye n’aka karere dutuyemo k’ibiyaga bigari by’Afrika ndetse hakabaho na politiki yo kudakingira ikibaba FPR na Kagame muri ONU bityo imyanzuro yajyafatirwa Kagame n’ubutegetsi bwe ikajya itambuka nta nkomyi mu kanama gashinzwe umutekano kw’isi.

Perezida Kagame yashimiye Trump ko yatsinze amatora ariko bigaragara ko iryinyo yari yarishinze ku rindi dore ko Trump mu kwiyamamaza yavuze ko atazihanganira abanyagitugu bo muri Africa.

Ikibazo gishobora kubaho ni uko ubu abatekinisiye ba FPR barekereje ngo bamenye abagiye guhabwa iyo myanya maze barebe uko babigarurura byaba hakoreshejwe ibipindi, ifaranga cyangwa utunyogwe kandi sibwo bwa mbere byaba bibaye ababihakana bazarebe imyitwarire ya ba Bill Clinton, Tony Blair, Louis Michel n’abandi…

Marc Matabaro

 

1 COMMENT

  1. Nibyo rwose Matabaro; iyi analyse ni ukuri 100%.
    Igishimishije gusa ni uko iyo uriya Mugore aza kuba yatsinze, byari kuba ari uruhererekane gusa noneho n’iyo possibilite y’uko byaba byahinduka ntibeho.
    Imana ibidufashemo.
    Muri macye njye sinishimiye intsinzi ya Trump ariko itsindwa ry’uriya mugore rirakwiye kuri twe.

Comments are closed.