Ese Evode yeguye cyangwa yegujwe?

Mu Rwanda, abanyamabanga ba Leta babiri, Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Issac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi beguye mu mirimo yabo.

Ibiro bya minisitiri w’intebe byatangaje kuri uyu wa kane ko Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’abo bagabo babiri kandi ko azabishyikiriza Perezida wa Repubulika.

Evode Uwizeyimana yeguye mu gihe yariho akorwaho iperereza n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB ku cyaha akurikiranyweho cyo guhutaza Madame Mukamana Olive.

Mukamana wari umusabye kunyura mu cyuma gisaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza, mu Mujyi wa Kigali, aho kubikora aramusunika yitura hasi.

Umuvugizi w’uru rwego, Umuhoza Marie Michelle yabwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika ku munsi wa gatatu, ko uyu muyobozi akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretse.

Bwana Issac Munyakazi, we igitumye yegura ntikiramenyekana.